Yanditswe na Amy Harris 

Nk’uko bitangazwa n’impuguke mu buzima, irungu ni ikibazo gikomeye ku buzima bwo mumutwe ndetse no kumubiri gikwiye kwitabwaho cyane kurusha uko bimeze. Mbere y’uko bifatwa nk’icyorezo, iki kintu cyari cyaramaze gufatwa nk’ikibazo gikomeye muri U.S. Urwego rushinzwe imyigishirize ya siyansi, ubwubatsi n’ubuvuzi (NASEM) rwatanze raporo ivuga ko mu 2020 umuntu umwe muri 3 bafite imyaka 45 kuzamura bari bafite ikibazo cy’irungu. Byongeye kandi, umwe mu bantu bane bafite imyaka 65 kuzamura biyumva nk’abahejwe mu muryango. Umwaka umwe nyuma y’aho, abashakashatsi bo mu ishuri ryigisha iby’uburezo ryo muri Havard ryasohoye icyegeranyo cyerekana ko Abanyamerika barenga miliyoni 120 harimo 61% bakuze na 51% by’ababyeyi bafite abana bato bumva “bigunze cyane”.


Dufite amahirwe aho dutuye – hari bagenzi banjye benshi aho dutuye, kandi dushobora kubonana. Ibyo birafasha.


Ubuzima bw’impunzi n’abasaba ubuhungiro butuma benshi bibasirwa n’irungu. Kuva mu gihugu umuntu akomokamo ukagerageza kumenyera umuco w’ikindi gihugu, kutamenya ururimi neza, kutabasha kugera kuri serivisi n’ibindi bikenerwa, umuco utandukanye, ivangura ndetse no gupfobya bikorerwa abimukira, politike za guverinoma ziheza bamwe ndetse n’imiryango n’inshuti basigaye murugo batabasha kubona uko ubuzima bwo muri Maine bumeze byose bihuriye ku muntu bituma arushaho kutisanga mu muryango mugari, bisobanurwa nko kudahuza mu muryango mugari, bigahuzwa kandi n’irungu.

Inama ziva ku bagore

 

Itsinda ry’abagore 11 barengeje imyaka 65 bo mu ishuri ry’icyongereza rya Linda Bernard-Olson muri In Her Presence bateraniye kuri Zoom kugira ngo baganirize bagenzi babo ku buryo irungu ryabagezeho, ndetse banatanga inama ku buryo bwo kuva muri icyo kibazo. Benshi muri aba bagore baba mu nyubako imwe muri Portland, bakavuga ko kubana byabafashije cyane

kuba wenyine bishobora gutera kwiheba. Hariho abagore baguma mu nzu zabo bonyine igihe cyose. Ibi bishobora gukurura ibibazo by’igifu n’ibindi bibazo by’ubuzima. Ni byiza kujya muri nzu zikorerwamo imyitozo maze ukayikora. Inyuma yo kwigunga hari ukwiheba. Sohoka – vugana n’abantu, haba hano cyangwa murugo aho ukomoka. Ikindi kandi ndadoda, kandi inshuti zanjye ziransura maze tugafatanya kudoda.

Marie Immaculée

 

Iyo numva mfite irungu mpamagara abandi mu nyubako ntuyemo, maze tugahura kugirango dusenge. Iyo hari umuntu urwaye, twese turamusengera dufatanyije kandi ndasenga buri gitondo, ikindi kandi nzi ko Uwiteka ari kumwe nanjye umunsi wose. mpamagara abana banjye murugo. nkanaririmba!

Seraphine

Nsoma Bibiliya. Nkareba  TV. Nkajya guhaha. nkasura inshuti. nkasura ahantu nyaburanga. nkareba firime. nkaterefona umukobwa wanjye muri Afrika nkoresheje WhatsApp.

Mélanie

Nganira n’umuryango muri Afrika buri munsi. Abana banjye n’umuryango wanjye wose bari muri Afrika. Barampamagara. Mfite inshuti nyinshi z’abanyamerika. Nsohokera muri resitora, ku mucanga, kureba firime. singuma mu rugo umunsi wose. Niba wumva ufite irungu, sohoka, urebe abantu bari hanze, ikindi kandi shakisha umwuga wakora. Njyewe nkora nk’umukorerabushake kuri Y, mfasha mu kwita kubana, gukina n’abana n’ibindi. Ntabwo numva irungu iyo ndi kumwe n’abana. Shakisha ikintu cyo gukora kugirango utigunga.

Sarah

Nakoze nk’umukorerabushake mfasha abana. Numva ntakigunze kuko nkikijwe n’abantu. Ushinzwe imibereho myiza yabingiriyemo inama. Bituma numva meze nk’aho ndi murugo iyo ndi kumwe n’abantu. Iwacu hahoraga hari abantu benshi.

Christine

Ndeba TV. mvugana kuri terefone n’umuryango n’abaturanyi. Akazi. Imyitozo ngororamubiri. Imbyino n’ibindi. Nari mfite uburwayi bwasabaga ko mbagwa, maze muganga abona ko ndi jyenyine maze aravuga ati: “Ntugire ubwoba – turi hano kubwanyu.” Ibyo byampaye imbaraga zo gukomera mu gihe cyo kubagwa.

Cécile

Uruhurirane rw’ibibazo, nko kuba bamwe barwaye siteresi yibasira umuntu wahuye n’ihungabana (PTSD) nk’igiterwa n’ibihe biteye ihungabana bahuye nabyo mbere yo kuva iwabo cyangwa se mu gihe bimukaga. PTSD ni indwara yo mumutwe ishobora kugira ibimenyetso bitandukanye harimo umuhangayiko, kugira ubwoba bwinshi, kwiheba ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Ibi byose bishobora gutuma umuntu yiheza, bigatuma ahubwo arushaho kugira irungu n’ibindi bibazo byinshi bihungabanya imitekerereze.

Irungu mu bakuze cyane

 

Ibyago byo kwibasirwa n’irungu mu bakuze cyane bigenda byiyongera kubera ko akenshi usanga bibana, barapfakaye cyangwa barapfushije ababo, barwaye indwara zidakira, cyangwa se barwaye bimwe mu byumviro nko kutumva cyangwa kutabona. Icyiyongereye, abenshi mu bakuze muri Maine usanga batabasha kuva munzu mu gihe cy’ubukonje. Mu gihe abakiri bato bo baba bazi uburyo bakoresha ikoranabuhanga ubundi bakabasha gusabana n’ababo basigaye aho bakomoka, abakuze bo akenshi usanga batabishobora.

Abakuze mu bimukira usanga bo rwose bashobora kwibasirwa n’irungu ku buryo bwihariye. Baba bagomba kwita ku buzima bwabo nyamara bari mu muryango batamenyereye unafite urwego rw’ubuvuzi badasobanukiwe neza imikorere yarwo, bakabaho badafite ubwenegihugu rimwe na rimwe ugasanga bari kubaho babarirwa munsi y’umurongo w’ubukene – byose ari ko bagerageza gukira ibikomereye by’ihungabana byikomoka ku ntambara, intambara, impfu cyangwa ibura ry’abo bakundaga.


Irungu ni igihe wumva nta byishimo, ukumva waratawe, nta byishimo, nk’aho nta muntu ufite, ndetse ukumva nta mbaraga zo kugira icyo ukora.


N’abakuze babana n’imiryango yabo muri U.S bashobora kugerwaho n’irungu, nk’uko bivugwa na Kathy Vezina, uyobora umuryango Equity and Healthy Aging Initiative mu rwego rwa Maine rushinzwe abakuze. Avuga ko abato mu muryango akenshi baba bari ku mashuri cyangwa kukazi igihe kinini, bagasiga abakuze murugo. Ikibazo cy’ururimi nacyo ndetse n’umuco bigira uruhare mu guhezwa mu muryango, nk’umuryango ushinzwe gufasha abimukira iteka ntabwo ubasha gutanga ubufasha buhuye n’imico y’ababagana bugamije gukemura ibibazo byihariye by’abimukira bakuze.

Imiryango itanga ubufasha

Bamwe mu bimukira bakuze muri Maine babonye ubufasha bwo gukumira irungu binyuze mu miryango ifite imirongo na gahunda byimakaza uguhuza abantu, nka bumwe mu buryo bwo kwirinda irungu n’ingaruka zikomeye zaryo ku buzima. Izi ni zimwe mu ngero twavuga.

Umuryango In Her Presence washinzwe na Abusana Micky Bondo na Claudette Ndayininahaze nk’umuryango udaharanira inyungu wo gufasha abagore b’abimukira, utanga ibyiciro bitandukanye by’amasomo, amahugurwa, hamwe n’amahuriro ryateguwe hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’imitekerereze n’umubiri by’abaturage. Bondo yagize ati: “Abagore b’abimukira [b’ingeri zose] bashingira kuri IHP nk’isoko y’imbaraga no kubaka ubumenyi, ku bagore bakuru – ababyeyi mu muryango – izi nama ni ingenzi rwose kugira ngo abantu basabane kandi bahuze ibiganiro n’ibitekerezo.”

Bamwe mu basaba ubuhungiro baza badafite umuryango bahita berekeza kuri Hope House, inzu yo muri Portland iri mu maboko ya Hope Acts. Muri iyo nzu, abantu bakuru 13 icyarimwe baba munzu, bunze ubumwe, bahabwa serivisi icyarimwe, kandi bakitabira amasomo yicyongereza – byose hagamijwe kubafasha gutangira ubuzima muri Maine. Imiryango irafunguye ku batuye muri Hope House ndetse n’umuryango mugari. (Umwe mu banditsi bacu, Roseline Souebele, yabaye muri Hope House igihe yari akiza, kandi yanditse adategwa ku ruhare runini iki gihe cyagize mu kumenyera ubuzima muri Maine).


Mu gihe cya COVID byari biruhije cyane, n’ubwo ntacyo twabuze bitewe na In Her Presence yatuzaniraga ibyo kurya, bakaza kureba ko tumeze neza, tukanavugana.


Ikigo cya Southern Maine gishinzwe abakuze (SMAA) hamwe na serivisi yita ku mpunzi zikuze mu muryango Gatolika ufite mu nshinga Serivisi zihabwa Impunzi n’abinjira ubarizwa muri Maine (RIS) iyi miryango yombi igira gahunda zigenewe abakuze. Umwaka ushize yarafatanyije maze itegura igikorwa cyahuje abavuga indimi zitandukanye cya Tai Chi ku bakuze b’abimukira, umushinga w’igerageza kuri ubu ugiye kugeragerezwa ku bagore bavuga icyarabu bikozwe na SMAA hamwe n’umuryango New England Arab American Organization. Iyi porogaramu itanga serivisi z’ubuzima hashingiwe ku muco hagendewe kandi kuri gahunda ya SMAA Agewell Tai Chi. Hari gahunda iri kunozwa yo kwigana gahunda iboneka ku nyubako z’imfashanyo zihabwa abantu bakuze ndetse n’imiryango itoranywa hakurikijwe amoko yabo. “Tai Chi ni uburyo bwiza bwo kugabanya siteresi zo kwimukira mu gihugu cyindi. Abantu bacu [muri gahunda y’icyitegererezo] basanze imyitozo ituje kandi bishimiye guhurira hamwe nk’itsinda maze barasabana… Amarembo arafunguye ku bandi bantu mu muryango mugari bashaka kwifatanya n’iri tsinda” byavuzwe na Tracy Moore wo muri Catholic Charities Maine.

Ingaruka ku mubiri zituruka ku irungu

Lancet ivuga ko abantu babaho bonyine cyangwa abafite akato mu mibereho bafite umubare munini w’abiheba, abahangayika, n’abiyahura. Abantu babaho bonyine bagaragaza imyitwarire idahwitse, bakagaragaza ukwiyongera kwa siteresi, kandi bakunze gukoresha inzoga n’ibiyobyabwenge nabi cyane. Bamwe mu bashakashatsi bavuga ko irungu ridakira rishobora kwangiza ubuzima bwawe ku rugero rumwe no kunywa amatabi 15 ku munsi. Irungu rigabanya ubudahangarwa bw’umubiri, kandi mu mibare, abantu batabana n’abandi mu muryango mugari bapfa hakiri kare kurusha abatabayeho batyo. Irungu rigira kandi ingaruka ku mikorere y’ubwonko – benshi mu bantu bafite irungu ridakira bagorwa cyane no kwibuka, kwiga birabagora cyane, bikanihutisha indwara ya Alzheimer, hamwe n’igipimo kinini cyo guta umutwe no kugabanuka k’ubwenge bijyana n’imyaka.

Nubwo ubushakashatsi bwerekana neza ko hari uburyo bwinshi bwahuzwa bigafasha kwirinda no kuvura irungu, abantu benshi bafite iki kibazo ntibamenyekana cyangwa se bagasuzumwa nabi. Rimwe na rimwe, usanga abatanga ubuvuzi bataratojwe kubaza, kumenya, no kuvura irungu ku barwayi. Ku bandi, kabone n’ubwo baba barahawe amahugurwa, ibimenyetso by’iyi ndwara bishobora kutumvikana. Kurakara, umujinya, umunaniro, kwisubiraho, kwiheba bihoraho, guhangayika cyane – ibyo byose biba bishobora kwerekana ko umuntu afite irungu cyangwa ibindi bibazo byinshi. Kabone n’iyo ikibazo cyasuzumwa neza, hari ikibazo gikomeye cy’abashinzwe gutanga ubufasha mu by’ubuzima bwo mumutwe bakiri bake cyane muri Maine.

Kathy Vezina, avuga ko hari amakuru make ku bijyanye n’ubwigunge muri buri muryango mugari muri Maine, harimo n’abimukira bashaje. Iyi ndwara ikunze kwirengagizwa cyangwa gupfobywa, ikindi kandi abantu bumva bafite irungu bashobora guterwa isoni no kwemera ko bababaye.


Inyuma y’irungu haba hari ukwiheba. Ntabwo ugira ibyishimo. Wumva waratawe. Ntabwo ugira imbaraga zo kugira icyo ukora. Wumva warashyizwe kuruhande.