
Urutonde rukurikira rutanga amakuru aturuka mu mushinga utanga ubujyanama ku bashaka ubuhungiro (ASAP), ashobora gufasha abashaka ubuhungiro. Aya makuru si inama mu by’amategeko, ariko yanditswe kandi asuzumwa n’abanyamategeko ba ASAP bazobereye n’iby’amategeko y’abinjira mu gihugu. Abanyamategeko ba ASAP bafite uburambe bw’imyaka za mirongo mu bijyanye n’amategeko y’abinjira mu gihugu. Ibikubiye muri aya makuru bijyanye n’uko ibintu byari bimeze kugeza ku itariki ya 8 Nzeri 2025.
1. Igihe usohotse mu rugo, itwaze indangamuntu y’Amerika niba uyifite
Niba ufite icyangombwa cy’Amerika kikuranga (nk’uruhushya rwo gutwara imodoka cyangwa indangamuntu), ujye uyijyana igihe usohotse. Ushobora kuyerekana igihe uhagaritswe n’abapolisi cyangwa abashinzwe abinjira mu gihugu.
Nanone ushobora kujyana ibi byangombwa mu mu kugaragaza sitati yawe y’ubwimukira:
- ● Ikarita yo gutura mu gihugu mu buryo buhoraho (green card)
- ● Uruhushya rwo gukora
- ● Fotokopi y’impapuro zo kwitaba urukiko ari zo bita Form I-862
- ● Fotokopi y’impapuro z’iburanisha
- ● Fotokopi ya Form I-94
- ● Fotokopi ya viza yakwinjije muri Amerika
2. Itonde cyane mu gihe utwaye imodoka.
Itwaze uruhushya rwawe rwo gutwara ibinyabiziga muri Amerika kandi ube ufite ubwishingizi bw’imodoka nk’uko amategeko abiteganya. Twara witonze kandi wubahirize amategeko y’umuhanda.
3. Niba umaze iminsi irenga 14 uri muri Amerika, witwaze ibimenyetso bibigaragaza.
Leta iheruka kuvuga ko abimukiye muri Amerika bataramara igihe kirenga iminsi 14 bo baba barengerwa ku kigero cyo hasi ku byerekeye uburenganzira bw’abinjira mu gihugu. Ushobora kwerekana ko umaze iminsi irenga 14 winjiye mu gihugu kandi ko kuva icyo gihe uba muri Amerika. Rimwe na rimwe inyandiko imwe yonyine ishobora kugaragaza igihe kirekire, urugero nk’ifatabuguzi rya telefoni ryo mu mezi menshi.
Urugero, ushobora kwitwaza fotokopi y’ibyemezo bikurikira bigaragaza amazina yawe, aderesi n’amatariki:
- ● Fagitire ya internet, telefoni, umuriro n’ibindi
- ● Amadosiye yo kwa muganga cyangwa ku ishuri
- ● Inyandiko zerekana gushyira no gukura amafaranga kuri konti za banki cyangwa se amakarita y’inguzanyo
- ● Amasezerano yo gukodesha cyangwa ibyangombwa by’umutungo
- ● Ubwishingizi bw’imodoka, inzu, cyangwa ubuzima
- ● Ibindi byemezo
4. Menya uburinzi bw’amakuru yawe ku mbuga nkoranyambaga.
Niba utagikoresha konti runaka y’urubuga nkoranyambaga, wayisiba. Mu gihe uhisemo gusiba konti yawe ku rubuga nkoranyambaga runaka, kandi iyo konti irimo ibimenyetso bifitanye isano n’urubanza rwawe rw’ubuhungiro cyangwa andi makuru agufitiye akamaro, banza ubike amakuru (bifotore cyangwa ubisohore ku mpapuro).
Urugero Guverinoma iheruka kuvuga ko amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ashobora kugira ingaruka ku byerekeye ubuhunzi bwawe muri Amerika. Kompanyi nyir’imbuga nkoranyambaga na zo zigurisha amakuru y’abantu ku zindi kompanyi.
5. Niba utawe muri yombi n’abashinzwe abinjira mu gihugu kandi wumva ufite ubwoba bwo gusubira iwanyu, ujye ubivuga mu buryo bweruye.
Mu gihe utawe muri yombi n’abashinzwe abinjira mu gihugu kandi wumva ufite ubwoba bwo gusubira iwanyu, ujye ubivuga mu buryo bweruye. Jya ubivuga buri gihe uko ubonye amahirwe. Niba warasabye ubuhungiro, vuga ko dosiye yawe ikiri kwigwaho.
Ntukigere usinya inyandiko utabasha kwisomera cyangwa kumva ubwawe. Saba kuvugana n’umwunganizi mu mategeko, ubundi uhamagare umunyamategeko wizeye cyangwa uhamagare inshuti yashobora kugufasha.
6. Saba ubufasha ku bantu wizeye mu bihe by’akaga kandi ufate nimero zabo mu mutwe.
Fata mu mutwe nibura nomero ya telefoni y’umuntu umwe wizera. Bigenze uko, uba wabasha kumuhamagara n’igihe nta telefone ufite. Mubaze niba bashoboka kukugoboka mu bihe by’akaga urugero nko gufata abana ku ishuri, kubajyana kwa muganga, n’ibindi.
7. Bika impapuro zawe z’ingenzi ahantu hizewe.
Make sure that your important documents and information are stored in a safe place. For example, this could include your passport, immigration documents, financial information, medical information, account logins, and important phone numbers. Tell someone else that you trust where they can find this information in an emergency.
8. Niba umukozi wa Leta nta mpapuro zasinywe n’umucamanza afite, ni wowe uhitamo niba umufungurira urugi.
Abakozi ba Leta bagomba guhabwa uburenganzira na we Cyangwa bakaba bafite uruhushya rwasinywe n’umucamanza. Impapuro za ICE zisinywe n’umucamanza ntizibaha uburenganzira bwo kwinjira mu rugo rwawe utabibemereye. Ushobora gusaba kureba no gusoma inyandiko mbere yo gufungura. Niba abakozi ba Leta badafite uruhushya rwasinywe n’umucamanza, ni wowe uhitamo gufungura cyangwa kutabikora.





