by Jean Damescène Hakuzimana

Mu gihe icyorezo cya COVID19 cyibasiye ibihugu by’ibihangange harimo Amerika, Ubufaransa, Ubutariyani, Ubushinwa na Esipanye-Umugabane wa Afurika umenyereweho Ibiza bikaze nka Ebola wo wagiye ugaragaza abantu bake barwaye iyi ndwara. Muri iyi minsi ariko hakomeje kugaragara kwiyongera kw’abanduye iyi ndwara.

Tariki 11 Kamena, Afurika yabarwagamo abanduye indwara ya COVID-19 bangana na 150,102 , mu gihe kuri uwo munsi hari hagaragayeho abanagana na 4,815 mu masaha 24 . Tariki 11 kandi, umuryango mpuzamahanga wita ku buzima wabaraga ko muri Afurika hamaze gupfa abagera kuri 3,593 kuva iki cyorezo cyatangira, mu gihe kuri iyo tariki hari hapfuye abagera ku 100. Ku isonga haza Afurika y’Epfo n’abarwayi 55, 421 na Nigeria 13, 873 imibare ya tariki 11 Kamena . Indwara ya COVID-19 yagaragaye muri Afurika hagati mu kwezi kwa kabiri.

Imbonerahamwe y’ubwandu n’impfu mu duce tw’isi
Isooko: Ikibarankuru cy’umunsi cy’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima cya tariki 11 Kamena 2020

Ibinyamakuru bitandukanye harimo The African Report, cya Jeune Afrique , byagiye bigaragaza impamvu nyinshi zaba ari isooko y’ubwandu bucye bwa CVID-19 muri Afurika . Ku ikubitiro hari uko ibihugu bya Afurika byafashe ingamba zikaze zo gufunga imipaka ndetse n’ibikorwa ngengabukungu mu gukumira iyi ndwara. Aha twavuga nk’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba nk’ Urwanda, Uganda, na Kenya byafunze imipaka bifata ingamba zo kuyirwanya.

Ikindi kiyongeraho ni uko abaturage b’uyu mugabane badakunze gufata ingendo z’ikirere mpuzamahanga bityo byagabanuye ubwandu kuri uyu mugabane bwashoboraga guturuka mu bice byagaragayemo ubwandu bwinshi. Mu bwandu bwagaragaye mu gihugu nk’uRwanda, usanga umubare utari muke waraturutse ku binjiye mu gihugu bavuye hanze nko muri Aziya ndetse n’uburayi bakinjira mu Rwanda mbere yo gufunga imipaka.

Uyu mugabane kandi uzwiho ubukorikori bwo gufuuma, byafashije abawutuye kwambara udupfukamunwa kuko babashaga kutwibohera –kandi uyu mugabane kuba umenyereye ibyorezo nka Ebola byatumye ugira inzego zo guhangana n’iyi ndwara zisa nizitaratunguwe.

The African Report kandi ivuga ko uyu mugabane ubarizwa mu karere ngengabushyuhe ka Equateur gashyushye bikaba byashobora kuba byarafashije mu kurwanya iyi virusi. Gusa abashakashatsi benshi barimo nka Pierre-Marie Girard, umuyobozi mu kigo Pasteur Institute, bagiye basanga iyi virusi idakangwa n’ubushyuhe mu kororoka.

Ukuyeho indwara ya COVID-19, Africa isanzwe itorohewe mu buvuzi ku buryo hibazwaga byinshi ku kwitegura Afurika ifite mu guhangana na COVID-19. Ese Afurika ifite uburiri bw’ubutabazi bwihariye bungahe? Ibihugu byinshi bifite imashini zifasha guhumeka zitagera kuri eshanu. Ikinyamakuru the New York Times cyatangaje mu kwa kane ko igihugu cya Sudani y’epfo gifite abaturage miliyoni 11 kikagira imashini zihumekerwaho 4 kikagira abungirije perezida batanu.

Abatuye muri Amerika bamaze iminsi bigaragambya basaba ko igihugu gifungurwa. Bitandukanye na Afurika aho abaturage badakunze kurangwaho kotsa igitutu abayobozi babo ahubwo bakubahiriza amabwiriza bahawe. Mu gukumira indwara nki’iyi Afurika ishobora kubyungukiramo mu kuyihagarika nta nkomere nyinshi kuko abayituye bakunze kubaha amabwiriza bahawe nabayobozi. Abayobozi bamwe kandi si shyashya aho bagiye bahisha imibare y’uburwayi bw’iyi ndwara bityo ntiyakumirwa bihagije. -aha hakunzwe kuvugwa uBurundi na Tanzaniya.