Ubusumbane mu gutsinda hagati y’abana bava mu miryango iciriritse, abava muri ba nyamucye ndetse n’abasigaye bose muri Maine bukabije kuba bunini ndetse bunateye ubwoba. Bikaba bintera kugira inama abagize umuryango mugari wa Maine kugirango bagire icyo babikoraho.

Abarezi bakora uko bashoboye ngo bafashe abana kugera kure hashoboka ariko ntibabishobora bonyine batabonye inkunga y’ababyeyi. Mu gihe nk’iki cy’umwaka aho abantu baba biha intego nshya z’umwaka, ndasaba ko umuryango wakwiha intego yo gukangurira abana gutsinda biri ku rugero rwo hejuru.

Ibimenyetso byerekana ko gusoma buri gihe ari ingenzi ku gutsinda k’umunyeshuri, ariko abarimu benshi bakunze gusanga abana badasoma mu rugo. Mureke dufate ingamba ko nibura umunyeshuri akwiye gusoma iminota 30 mu rugo buri munsi kuko ari urufunguzo rwo gutsinda.

Ababyeyi bagira ingengabihe isokeye ndabizi.Bamwe bakora utuzi tubiri cg dutatu ngo bahuze impera z’ukwezi. Gusa nta kiruta ahejo h’abana bacu bityo ni ngombwa gufasha abana kumenyera gusoma. Nimureke twihe intego ko kabone nubwo twaba tuboneka bigoranye, abana bazajya basoma nibura iminota 30 buri munsi.
Mu gihe ababyeyiu badashoboye gusoma bari kumwe n’abana ku mpamvu runaka nibura nibabashyirireho uburyo bwo gusoma buhoraho.Ushobora gusaba mwalimu ubufasha, inshuti, umuvandimwe akaba yahakubera. Yemwe n’umwana muto utaramneya gusoma akwiye kuba afite ibitabo kenshi gashoboka– wenda yaba asomerwa, cg se yerekwa amafoto mu gitabo. Muri ubwo buryo abana bazafata akamenyero ko gusoma maze bagire umuco w’ibitabo muri bo.