Umushinga Utanga ubujyanama ku Basaba Ubuhungiro (ASAP) ugira inama abimukira gukurikiza izi nama mbere y’ukwezi kwa mbere 2025:

  1. 1. Saba uruhushya rwawe rwambere rwo gukora niba urwemerewe, kabone n’ubwo waba udateganya gukora.
  2. 2. Saba kuvugurura uruhushya rwawe rwo gukora niba uruhushya rwawe ruzarangira mbere ya 2028.
  3. 3. Tekereza uko wasaba ugahabwa sitati y’abacumbikiwe byo kurindirwa umutekano bidahoraho (TPS) nk’inyongera ku busabe bwawe bw’ubuhungiro, igihe ubyemerewe.
  4. 4. Reba uburyo wasaba indi sitati y’ubwimukira yiyongera ku gusaba ubuhungiro, igihe ubyemerewe.
  5. 5. Iyandikishe maze ubone konti y’ubuntu ya ASAP kugirango uhabwe amakuru yihuse arebana n’abimukira.

Ushobora gusoma byinshi ku nama zitangwa na ASAP hano munsi. Zishobora kandi kugufasha igihe uvugana n’abanyamategeko ku kibazo cyawe kihariye.

  1. Saba uruhushya rwawe rwambere rwo gukora

Niba ubusabe bwawe bwo gusaba ubuhungiro bumaze igihe butegereje bukaba bumaze iminsi 150 kandi ukaba utarasaba uruhushya rwawe rwambere rwo gukora, rusabe none! Turakugira inama yo gusaba uruhushya rwawe rwambere, kabone n’ubwo wowe n’umuryango wawe (harimo n’abana) badateganya gukora aka kanya. Ubusanzwe, uruhushya rwo gukora ku basaba ubuhungiro rukorwa mu gihe cy’iminsi 30 kandi rukaba rufite agaciro k’imyaka 5. Kandi bikaba byemewe ko wasaba uruhushya rwawe rwambere nk’umuntu usaba ubuhungiro.

 

 

 

Impushya zo gukora zigira akamaro gatandukanye, kabone n’igihe utaba uteganya gukora. Uruhushya rwo gukora rushobora kukugirira akamaro gakomeye, nk’icyangombwa gifite ifoto cy’igihugu. Nk’urugero, ushobora gukoresha uruhushya rwo gukora ugatega indege ujya mu bice bitandukanye bya Amerika. Ushobora kandi gukoresha uruhushya rwo gukora kugirango ubone uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Kandi igihe usaba uruhushya rwo gukora, uba ushobora kandi gusaba numero iranga umuturage.

Muri rusange, abasaba ubuhungiro bashobora kwandika basaba iminsi 150 nyuma y’uko batanze ubusabe bwabo bw’ubuhungiro bukakirwa na guverinoma ya U.S. Umugore w’usaba cyangwa umwana nawe aba ashobora gusaba uruhushya rwo gukora, igihe bari mu busabe busaba ubuhungiro cyangwa igihe bafite ubusabe bwabo ku ruhande busaba ubuhungiro.

Vuguruza uruhushya rwawe rwo gukora niba ubyemerewe kandi ruzarangira mbere ya 2028!

Niba uri gushaka ubuhungiro kandi ukaba ufite uruhushya rwo gukora ruzarangira mbere ya 2028, vuguruza uruhushya rwawe rwo gukora none.

 

Mu kwa cumi 2023, ikigo cya Amerika gishinzwe ubwenegihugu na serivisi zihabwa abimukira (USCIS), cyatangiye guha abasaba ubuhungiro impushya zo gukora zishobora kumara imyaka 5, aho kuba imyaka ibiri. USCIS iracyatanga izo mpushya zimara imyaka itanu.

Cyakora, nyuma ya tariki 20 z’ukwa mbere, 2025, ntabwo tuzi icyo perezida mushya azahitamo gukora ku bijyanye n’igihe impushya zo gukora zimara ku basaba ubuhungiro. Niba ufite uruhushya rwo gukora rumara imyaka ibiri, ASAP irakugira inama yo gusaba kuvugurura uruhushya rwawe ubu niba ubishoboye. Ibi bizatuma wiyongerera amahirwe yo kubona uruhushya rwo gukora rumara imyaka itanu, mbere y’uko perezida mushya azana impinduka. Ndetse n’iyo utabona uruhushya rumara imyaka itanu, mbere y’uko azana impinduka, bishobora kugufasha igihe uzaba ufite ubusabe butegereje igisubizo. Urugero, politiki zimwe na zimwe zishobora kureba abantu bazasaba nyuma y’uko impinduka zitangajwe.

Ushobora gutanga ubusabe bwawe ubu, kabone n’ubwo uruhushya rwawe rwo gukora ruzarangira mu mezi arenga atandatu ari imbere.

Tekereza uburyo wasaba sitati y’abarindiwe umutekano by’igihe kidahoraho (TPS), nk’inyongera ku buhungiro usaba niba ubyemerewe.

TPS ni sitati irangira ihabwa abimukira, igahabwa abantu baturuka mu bihugu bimwe na bimwe, akenshi bitewe n’ibibazo birimo intambara cyangwa ibiza

 

Niba waratanze impapuro zisaba ubuhungiro ukaba ugitegereje, menya ko: ushobora gusaba sitati ya TPS ndetse n’ubuhungiro icyarimwe. Niba ubusabe bwawe bw’ubuhungiro bwanzwe, ariko TPS yo ukayihabwa, ntabwo ushobora gusubizwa aho ukomoka ndetse ushobora kwaka uruhushya rwo gukora hashingiwe kuri TPS.

 Cyakora, niba guverinoma ya Amerika itazi ko uri mugihugu, gusaba TPS bishobora gutuma abashinzwe abimukira bamenya ko uhari. Niba ufite urubanza mu rukiko rureba iby’abimukira CYANGWA se warasabye ubuhungiro ukaba ugitegereje, ibyo bivuze ko guverinoma ya Amerika isanzwe izi ko uri mugihugu, ndetse n’izi ngaruka zishobora kutakugeraho.

Niba ukomoka muri Afghanistan, Burma (Myanmar), Cameroon, Ethiopia, Haiti, Lebanon, Somalia, South Sudan, Sudan, Syria, Ukraine, Venezuela, cyangwa Yemen ushobora gusaba TPS ubungubu. Niba ukomoka muri Hong Kong, Lebanon, Liberia na Palestine, ushobora kubona kubona indi sitati yo kurindirwa umutekano by’igihe kirangira yatuma udasubizwa aho waturutse kuri sitati yitwa Deferred Enforced Departure (DED). 

Tekereza uburyo wasaba indi sitati y’ubwimukira niba ubyemerewe

 

 

Niba warasabye ubuhungiro ukaba ugitegereje, kandi ukaba wemerewe gusaba indi sitati y’ubwimukira, byaba byiza ubikoze aka kanya. Niyo mpamvu ufite andi mahitamo ku bijyanye na sitati y’ubuhungiro igihe gusaba ubuhungiro byanze.   

Ingero z’izindi sitati ushobora gusaba twavuga: U-visas ihabwa abantu bahuye n’ihohoterwa bari muri Amerika, iyitwa Cuban Adjustment Act ihabwa abanya Cuba, hari kandi sitati ihabwa abimukira bakiri abana (SIJS) igahabwa abana bamwe na bamwe, ubwimukira butangwa hashingiwe ku miryango, bugahabwa abafite abo bashakanye cyangwa abandi bantu ba hafi bo mu miryango bafite ubwene gihugu bwa U.S, hari kandi ubwimukira butangwa hashingiwe ku kazi, butangwa ku bantu bafite ubumenyi bwihariye baba bakenewe mu mirimo runaka.

Umunyamategeko ashobora kugufasha mu gusobanukirwa neza sitati yindi wakwemererwa. Niba utarigeze uvugana n’umunyamategeko, cyangwa hakaba hashize igihe kinini mutavugana, byaba byiza ubikoze ubu.

Ku yandi makuru wasura urubuga https://help.asylumadvocacy.org/after-election/