Inama 10 z’ubwirinzi kubashaka ubuhungiro

Iyi nyigisho yatunganyijwe n’umushinga ushinzwe gukorera ubuvugizi abasaba ubuhungiro (ASAP). Ushobora kubona umwimerere wawo unyuze ku rubuga: https://help.asylumadvocacy.org/safety-measures/ 

Tugufitiye inama abashaka ubuhungiro bakwifashisha nk’ubwirinzi kuri bo n’imiryango yabo muri Leta Zunze Ubumwe. N’ubwo hari byinshi byahindutse mu bihe bishize, abashaka ubuhungiro baracyafite uburenganzira. Dutewe ishema no kubafasha.

  1. Ntutegetswe gufungurira urugi abakozi bashinzwe abimukira keretse igihe bafite icyemezo kiriho umukono w’umucamanza.

     

Abakozi bashinzwe abimukira bakwiye kuba bafite uruhushya ruvuye mu butabera – urwandiko ruba ruriho umukono w’umucamanza mbere y’uko binjira mu nzu yawe. Impapuro z’urwego rushinzwe kubungabunga imipaka na za gasutamo (ICE) ziriho imikono y’abakozi b’uru rwego ntabwo zibaha uruhusa rwo kwinjira munzu yawe igihe utabibemereye. Ntabwo utegetswe gufungura urugi, keretse uwo mukozi afite uruhushya ruriho umukono w’umucamanza, ndetse ushobora gusaba ko bakwereka urwo ruhusa mbere y’uko ufungura umuryango. (ingero z’izi mpushya ziboneka ku rubuga rwa ASAP).

  1. Igihe uvuye murugo, twara indangamuntu ya Leta Zunze Ubumwe niba uyifite.

     

    x

     

     

Niba ufite icyangombwa cya U.S. nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa se Indangamuntu, yitwaze igihe cyose uvuye murugo. Ushobora guhitamo kwerekana indangamuntu yawe igihe uhagaritswe na polisi cyangwa abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka kandi utari murugo. Igihe udafite uruhushya rwo gutwara rwa U.S. cyangwa udafite indangamuntu ushobora guhitamo kwerekana uruhushya rwawe rwo gukora igihe urufite.

Wareba izindi nama tukugira kuri https://help.asylumadvocacy.org/ niba uri kwitegura kwitaba urukiko kubijyanye na sitati y’ubuhunzi cyangwa se kuvugana na ICE.

  1. Itonde igihe utwaye ikinyabiziga

     

Igihe utwara ikinyabiziga witonze, bikubanyiriza ibyago byo kuba wahagarikwa na polisi. Itwaze uruhushya rwo gutwara rwawe rwa U.S. igihe urufite, kandi ube ufite ubwishingizi bw’imodoka nk’uko biteganywa n’itegeko muri leta zose. Twara witonze kandi wubahe amategeko yose y’umuhanda.

  1. Itondere ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga

Guverinoma yavuze ko bazatangira kujya basaba abantu kugaragaza imbuga nkoranyambaga zabo igihe basaba ibyangombwa byo gutura, harimo n’ubusabe bwo gusaba ubuhungiro. Guverinoma yavuze ko ishobora gukoresha amakuru ikuye ku mbuga nkoranyambaga kugirango bamenye aho umwimukira aherereye. Guverinoma kandi yavuze ko ishobora kwima umuntu uburenganzira buhabwa abimukira bitewe n’ibitekerezo bye bya politiki, igitsina cye cyangwa se izindi mpamvu hagendewe ku makuru babona ku mbuga nkoranyambaga.

Itondere cyane amakuru utangaza cyangwa se wemerera abantu kugeraho kuri interineti. Igihe utagikoresha urubuga runaka, reba uko warusiba. Niba uhisemo gusiba urubuga rwawe nyamara rukaba rufite ibimenyetso byagufasha mu gushaka ubuhungiro cyangwa se andi makuru agufitiye akamaro, sigarana kopi haba kuri  telefone cyangwa izifatika mbere yo kurusiba.

  1. Niba ufite umuryango cyangwa inshuti bagiye hanze y’igihugu byaba byiza bagarutse vuba.

     

Ibitangazamakuru bitandukanye bimaze iminsi bitangaza ko guverinoma ya U.S. ishobora kubuza abantu baturuka mu bihugu bimwe na bimwe kwinjira mu gihugu mu bihe bya vuba, kabone n’ubwo baba baragiye bafite visa zemewe. Bimwe mu bihugu bishobora kuzagirwaho ingaruka n’iki cyemezo ni Afghanistan, Cuba, Iran, Libya, Koreya ya Ruguru, Pakistan, Somalia, Sudan, Syria, Venezuela, na Yemen, gusa ntabwo turamenya urutonde rwuzuye. Niba wowe cyangwa se abo ukunda baragiye hanze ya U.S., reba uburyo mwahita mugaruka.

  1. Niba umaze muri U.S. imyaka irenga 2, itwaze ibyangombwa bibyemeza.

Guverinoma yavuze ko abimukira bataramara imyaka igera kuri ibiri muri U.S. barengerwa n’amategeko areba abimukira ku rugero ruri hasi. Icyo wakora rero ni ukwerekana ko waje muri U.S. mu gihe kiri hejuru y’imyaka ibiri ishize, ndetse ukaba warabaye muri U.S. kuva icyo gihe. Hari ubwo icyemezo kimwe cyagaragaza igihe kirekire umaze. Urugero ni nka fagitire ya telefone yerekana amezi menshi wagiye wishyura.

Dore zimwe mu mpapuro ukwiye kwitwaza zerekana amazina, aho utuye muri U.S., hamwe n’amatariki: • Fagitire ya interineti, telefone, amashanyarazi cyangwa ikindi • Impapuro zo kwa muganga cyangwa z’ishuri • Raporo ya banki cyangwa y’ikarita ya keredi • Amasezerano y’ubukode cyangwa ayo kugura inzu • Icyemezo cy’uko wishyura ubwishingizi bw’imodoka, bw’inzu, cyangwa bw’ubuzima • Andi mabaruwa wakira

  1. Nuhagarikwa n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kandi ukumva utinye gusubira mu gihugu ukomokamo, bibabwire neza

     

     

     

Niba utawe muri yombi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka kandi ukaba wumva utinye gusubira mu gihugu ukomokamo, gerageza kuvuga – uko ubonye amahirwe – ugaragaze ko ufite ubwoba bwo gusubira yo. Niba waramaze kwaka ubuhungiro, bamenyeshe ko wamaze gutanga ubusabe bwawe busaba ubuhungiro.

Ntugire urupapuro na rumwe ushyiraho umukono igihe utabasha kurusoma cyangwa kurwumva kandi ubyikoreye. Saba ko wavugana n’umunyamategeko, ubundi uhamagare umunyamategeko wawe igihe umufite, cyangwa se uhamagare umuntu wizeye ushobora kuba yagufasha. Wasaba ubufasha mu by’amategeko kuri https://help.asylumadvocacy.org/.

  1. Fata mumutwe nimero za telefone z’abantu wizeye kandi ubasabe ubufasha igihe ugize ikibazo cyihutirwa

     

Fata mumutwe nimero za telefone byibura z’umuntu umwe wizeye. Bizatuma ubasha kumuhamagara, kabone n’ubwo waba watakaje telefone yawe. Mubaze niba ashobora kugufasha igihe wagira ikibazo cyihutirwa, ukaba wamubaza niba yabasha kugufatira abana ku ishuri cyangwa kubakujyanira kwa muganga. Wasura urubuga rwa Amjambo Africa ukahabona inyandiko ya PDF y’uburyo wakwitwara ugize ikibazo cyihutirwa.

  1. Bika ibyangombwa byawe by’ingenzi ahantu hatekanye

     

     

Menya neza ko impapuro zawe hamwe n’amakuru by’ingenzi bibitse ahantu hatekanye. Urugero, twavuga nka pasiporo yawe, impapuro z’ubwimukira, amakuru y’ubukungu, amakuru yo kwa muganga, uburyo butuma winjira mu ikoranabuhanga, na numero za telefone z’ingenzi. Bwira umuntu wizeye aho yabasha gusanga aya makuru igihe byakomeye.

  1. Iyandikishe muri gahunda ya ASAP kugirango ubone amakuru yihutirwa ku gihe

     

     

Buri kwezi, umushinga ugamije gukorera ubuvugizi abasaba ubuhungiro (ASAP) ugeza ku bantu amakuru agezweho kandi kubuntu binyuze muri imeyiri cyangwa se mu butumwa bugufi. Kuba umunyamuryango wa ASAP  ni ubuntu rwose, kandi bikaba ari iby’abasaba ubuhungiro muri Leta Zunze Ubumwe. Iyandikishe kuri https://help.asylumadvocacy.org/members/.