Umuco ugira uruhare runini mu mibereho yacu ndetse no mu buryo tubana n’abandi, niyo mpamvu kubaha umuco wacu ndetse n’uw’ abandi bituma abantu bakorana mu buryo bworoshye kandi bakabana neza .

Itandukanyirizo rigaragara  ry’imico hagati y’ abimukira baza muri Maine bava muri Afurika hamwe n’ abaturage  ba Maine ni ikibazo kigomba kwitwabwaho. Abanyafurika bamaze gushinga imizi muri  Amerika bakubwira ukuntu batungurwaga no kubona Abanyamerika benshi bambara mu buryo bworoheje haba mu gihe cy’amanama asanzwe cyangwa mu mibereho isanzwe. Ubusanzwe Abanyafurika bo usanga bambaye mu buryo burimbye cyane, Abanyamerika bo ugasanga biyambariye bisanzwe. Icyo Abanyamerika bashyira imbere ni ukubaho neza badahangayitse, Abanyafurika bo icyo bashyira imbere ni ukwambara neza bakarimba. Aba bombi bumvishije neza ko ari imico ibitandukanya byafasha buri wese kubana n’undi mu mahoro. Aha nta myitwarire mibi cyangwa imyiza ihari, ni ikinyuranyo kiriho kubera umuco gusa nta kindi.

Iyo abantu bavuye muri Afurika bitegura kujya mu munsi mukuru ubahuza n’abandi, batangira kubitegura kare bibaza imyenda bazambara bakibanda cyane kuzambara ibijyanye. Urugero amasogisi wenda akaba asa n’inkweto. Mu gihe cy’ubukwe cyangwa undi munsi mukuru ubahuza n’abandi usanga bitaye cyane cyane kureba uko abandi bambaye babwirana ko bambaye neza. Birasanzwe kumva abantu  bavuga muri rusange uko abandi bantu batari abasangwa baje bambaye  yewe bakavuga n’ibiciro by imyenda bambaye n’uwayikoze,  ni ibisanzwe no muri Amerika birakorwa ariko ntibigera ku rwego rw’ uko abanyafurika babikora.

Muri Afurika, abantu bita cyane ku by’ abandi bambaye, rimwe na rimwe ushobora gusanga umuntu yambutse n’umuhanda agiye kubaza undi muntu aho yaguriye ishati cg urukweto amubonanye. Uzasanga nanone abantu benshi batanafite n’ubushobozi yewe batanga ingero ku myenda yakozwe n’ibyamamare nka Giorgio Arman, Versace,  Ralph-Lauren, Dolce & Gabbana na Gucci n’ abandi

Mu bihugu nka Kongo Kinshasa ndetse na Kongo Brazavile hari itsinda ry’ abantu biyita abambaye neza ‘’ Sapeur’, iri tsinda ryabayeho kuva kera ku gihe cy’ Ubakoloni, ryari rigamije kwereka Abakoloni ko nabo basobanutse bafite uburyo bubanogeye bwo gukora ibintu. Iri tsinda ryakomeje kubaho kandi rigira ingaruka ku gaciro abantu baha ibijyanye n’imyambarire. Mu by’ukuri hari abantu baha agaciro kanini cyane ibijyanye no kwambara kuruta ibindi bintu byose. Iyo bigeze ku guhitamo hagati yo kurya no kwambara hari abantu bahitamo kwambara neza wenda ibiryo bimwe bakabireka ariko bakambara imyenda igaragara ko ihenze.

Abanyafurika bakunda imyenda yakorewe mu Butaliyani. Hano muri Maine abantu baturutse mu Afurika usanga biganyira ko badashobora kubona amaduka baguramo imyenda cyangwa inkweto biva mu butaliyani, ikindi ntibashobora no kubona aho bagura imyenda ya Kinyafurika ku buryo bworoshye, bigatuma bacika ku kwambara ibijyanye n’umuco wabo. Ariko  kandi kuba batabona abandi babyambaye bituma bikuramo gushaka kwambara iby’iwabo  kugirango base n’abandi.