Yanditswe na Violet Ikong 

Igihe Lazard Kisimba kuri ubu ufite imyaka 30, yahungaga Congo akajya muri Uganda mu 2016, intego ye yari uguhunga imvururu zahitanaga abantu mu gihugu cye ubundi akabaho mu mutekano. Gusa igihe yageraga muri Kampala, umurwa mukuru wa Uganda, ibintu byarahindutse maze akomererwa no gutangira ubuzima. Ntabwo yavugaga ururimi rwo muri Kampala – English, Luganda cyangwa Swahili – bigatuma atabasha gusaba ubufasha ngo ahuzwe n’izindi mpunzi z’Abanyekongo. Wenyine, kandi atazi uburyo yabona ubufasha, yaraye ku mihanda ibyumweru byinshi, akicwa n’inzara, ubukonje ndetse n’imibu bitamworoheye. Mu marira menshi Kisimba agira ati:“Icyo gihe ntabwo nari nzi ikiza hagati yo kuba muri Congo ahari imvururu cyangwa kurara ku mihanda ya Kampala.”

Ibyo Kisimba yanyuzemo byabaye no kubandi benshi. Igihe yageraga muri Uganda, yahise asanga izindi mpunzi zirenga miliyono 1.5 batuye muri Uganda, benshi muri bo baturuka muri Congo ndetse no muri Sudan, benshi muri bo batuye ahantu hatari umutekano kandi bugarijwe n’ubukene.

A Congolese refugee trains in hair making

Ubuzima nk’impunzi muri Uganda 

Ku mpapuro impunzi muri Uganda zibayeho neza kurusha mu bindi bihugu byinshi. Bafite uburenganzira bwo gukora, bemerewe gutembera, ndetse bafite uburenganzira bwo kugera kuri serivisi za guverinoma nk’uburezi. Nyamara nk’uko bitangazwa na Arthur Musombwa, Umunyekongo w’impunzi utuye muri Uganda kuva mu 2007, ukuri ni uko ubuzima muri Uganda bukomereye cyane impunzi kandi zibayeho mu gahinda.

Ubukene, imirire mibi, ubuzima bubi nibyo biranga ubuzima haba imbere no hanze y’inkambi. Mu nkambi ibyo kurya ndetse n’amazi meza ni bike cyane. Hanze, amazu akodeshwa n’impunzi aracucitse cyane, ahantu h’ubukene bwinshi – igihe babashije kubona umuntu wemera gukodesha inzu ye n’impunzi. Ndetse n’icyo gihe, abantu bemeye gukodesha inzu zabo n’impunzi babaca menshi aruta ayo bari guca abandi batari impunzi. Kutamenya ururimi ndetse n’ubukene ni imbogamizi mu kubona ubuvuzi. Nyamara n’ubwo mu mategeko impunzi zemerewe gukora, ukuri ni uko bake cyane ari bo babona akazi.

Ubukene, imirire mibi, ubuzima bubi nibyo biranga ubuzima haba imbere no hanze y’inkambi. Mu nkambi ibyo kurya ndetse n’amazi meza ni bike cyane. Hanze, amazu akodeshwa n’impunzi aracucitse cyane, ahantu h’ubukene bwinshi – igihe babashije kubona umuntu wemera gukodesha inzu ye n’impunzi. Ndetse n’icyo gihe, abantu bemeye gukodesha inzu zabo n’impunzi babaca menshi aruta ayo bari guca abandi batari impunzi. Kutamenya ururimi ndetse n’ubukene ni imbogamizi mu kubona ubuvuzi. Nyamara n’ubwo mu mategeko impunzi zemerewe gukora, ukuri ni uko bake cyane ari bo babona akazi.

Kisimba ashimangira inkuru ya Musombwa, akavuga ko imibare y’impunzi y’abenegihugu irimo ibibazo: “Rimwe na rimwe dukubitwa n’abaturage twatanga ikirego kuri polisi ntihagire igikorwa kuko turi impunzi. Batekerezako nta burenganzira dufite kuko atari igihugu cyacu”

Members of one of the savings groups during a meeting

Ugushyira hamwe 

Mu 2016, itsinda rito ry’Impunzi z’Abanyekongo muri Uganda, harimo na Musombwa biyemeje kwishyira hamwe n’izindi mpunzi bakihuriza mu itsinda rimwe, kugirango bahure bafatanye mu gushakira ibisubizo ibibazo bafite. Bashinze Umryango w’Impunzi z’Abanyekongo muri Uganda (CRCU) mu kwa kabiri 2017. “Twiyemeje gukora ihuriro maze tubasha gushyiraho uburyo bwiza bwo gufasha abantu bacu”.

CRCU ubu ifite abanyamuryango baturuka mu nkambi zose z’impunzi muri Uganda, harimo n’abaturuka mu bice byo hanze y’inkambi, aho batanga ubufasha butandukanye mu kunganira impunzi. Kuva mu 2017, abayobozi bagereranyije bavuga ko bafashije abarenga 2300. Kugirango babashe gukomeza kuvugana n’aba bantu, buri mezi atatu abagize uyu muryango basura inkambi zitandukanye z’impunzi kugirango barebe uko babayeho ubundi bamenyeshe bagenzi babo gahunda ziteganyijwe mu muryango.

Mu 2017, Kisimba yari akiba mu mihanda ya Kampala, aza kubonwa n’abagize ihuriro, maze bamufasha kubona ibyangombwa yari akeneye kugirango ature muri Uganda maze bamubonera n’aho kuba. Kuva ubwo ubuzima bwe bwatangiye kuba bwiza. Yatangiye kwiga icyongereza abifashijwemo na gahunda yo kwigisha Icyongereza y’iri huriro, none kuri ubu ashobora kuganira neza mu Cyongereza.

Kuva iri huriro ryashingwa, gahunda nyinshi zagiye zifungurwa. Zimwe ziraboneka mu nkambi zose, cyakora gahunda yo kwigisha Icyongereza ku buntu ndetse na gahunda y’irerero ku bana bari munsi y’imyaka itanu k ubuntu ziboneka gusa ku cyicaro gikuru i Kampala bitewe n’ubushobozi bukiri buke. Kuri ubu, amasomo y’Icyongereza muri Kampala ahabwa abagera kuri 270, kandi agatangwa buri munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu. Abanyeshuri bashyirwa mu byiciro bitatu hakurikijwe urwego bariho.

Gushakira abantu akazi ni kimwe mu by’ingenzi CRCU yiyemeje mu bice byose. Iri huriro ritanga amasomo y’amezi atatu ku buntu mu kogosha, gukora amasabune, kudoda, kugaburira abantu mu minsi mikuru ndetse no gutunya abantu mu by’ubwiza. Iyo amasomo arangiye, abatsinze amasomo bahabwa impamyabushobozi ubundi bagafashwa mu kubona akazi kajyanye n’ibyo bamaze kwiga.

Ubundi CRCU yubatse itsinda mu by’amategeko rishinzwe guhagararira impunzi z’Abanyekongo mu mategeko igihe byakenewe. Igihe hari utawe muri yombi, CRCU yohereza abayihagarariye kugirango babe bafungurwa, cyangwa se bagatanga ubujyanama mu by’amategeko mu buryo bwiza baba bakwiye kwitwara. Benedict Bwira n’abandi banyamuryango b’iri tsinda bize amategeko muri Congo. “Ndi umunyamategeko wabyize. Ni byo nakoraga murugo, gusa nyine, sinshobora kubikora hano. Kuri ubu nkorera ubushake nkakoresha ibyo nize n’ubunararibonye mfite kandi ndabyishimiye.”. Bwira, ni umunyamabanga mukuru w’iri shyirahamwe, bikiyongera ku gukora nk’umwe mu bagize itsinda ry’abanyamategeko b’ishyirahamwe. Gufasha abana badaherekejwe cyangwa batandukanye n’ababyeyi (UASC) nabyo biri mu byo CRCU yiyemeje, kandi igihe bishoboka, abana bafasha kubona ibyo kurya, amashiringi ndetse n’imyenda.

Some graduates of the CRCU’s skills acquisition program

CRCU yatangije gahunda yo kwizigamira rusange kugirango ifashe impunzi z’Abanyekongo kwiganga mu by’ubukungu kandi babashe no kubona ubufasha bw’ingoboka. Buri tsinda ryo kwizigamira riba rigizwe n’abantu bari hagati ya 15 na 30, kandi ayabikijwe yose akandikwa mu gitabo kibikwa n’umuryango. Ku bindi kandi, buri munyamuryango w’itsinda aba afite agatabo bwite kandikwamo imigabane bizigamira. Impunzi zizigamira muri ubwo buryo mu gihe cy’amezi atandatu, ubundi bakabikuza, ubundi bagatangira andi mezi atandatu igihe byifujwe. Igihe hari ikihutirwa, abanyamuryango bemerewe kubona ku bwizigame bwawe mbere. CRCU ibonera buri tsinda akantu ko kubikamo kugirango ayo babitse abe arinzwe neza. Kuri ubu harabarurwa amatsinda 27 muri CRCU.

Ibibazo by’ubuzima bwo mumutwe bigora cyane abantu babayeho mu bibazo bihungabanya, kandi benshi mu mpunzi bahuye n’ihungabana. Ikindi kandi, kuba mu bukene n’ubwoba bitera ibibazo. Niyo mpamvu CRCU yatangije gahunda yo gutanga ubufasha mu bijyanye n’indwara zo mumutwe kugirango bafashe impunzi z’Abanyekongo. Ombeni w’imyaka 30 yabaye muri Uganda kuva mu 2015. Aravuga ibibazo bye ati :”Ndi umukobwa wabyaye mfite umwana w’imyaka irindwi, igihe mfite ibibazo by’ibyo kurya, kwishyura inzu ndetse n’ay’ishuri, numva ngiye ikibazo mu mitekerereze. Ikindi gihe, ndeba uburyo dufashwe hano maze bikambabaza. Gusa igihe cyose ngaragaje ibibazo byanjye nkabyerekana muri iri huriro, iteka baramfasha, bakambwira amagambo y’ihumure, ubundi bakambwira ko kuba impunzi atari byo bindanga, ahubwo ko ari ubuzima buzarangira umunsi umwe.”

Ubushake bwo gukora byinshi 

Ubushobozi ni ikibazo kinini kuri uyu muryango. Kuri ubu, ibikorwa byose bakora biterwa inkunga n’abanyamuryango. Mu nama zikorwa buri cyumweru, inama ziba buri wagatatu mu bice bitandukanye, abayobozi bashyira agaseke aho, bagasaba abanyamuryango kwitanga uko bashoboye. Basura kandi insengero bagasaba ubufasha. Cyakora, ayo babonye iteka ntabwo aba ahagije ngo abe yafasha muri ibyo bikorwa by’umuryango. Douglas Bulongo Perezida wa CRCU agira ati “ubuzima muri Uganda burkomeye. Indi miryango cyangwa abantu kugiti cyabo bashoboye kudufasha, twakora byinshi kandi byiza kurushaho.”

Icyo impunzi rwose zishaka ni amahoro, no gusubira iwacu. Benedict Bwira agira ati: “Congo igihugu cyanjye. Amahoro akwiye kugaruka kugirango njye n’abandi tubashe gusubirayo. Nta heza nko murugo,”

Cyakora hagati aho, CRCU yabereye umuryango impunzi z’Abanyekongo nka Kisimba. Agira ati “Hari igihe ntashakaga kugira uwo mvugisha. Nabaga nifuza kuba ndi jyenyine gusa. Gusa ubu, Mfite abantu nshobora kuganiriza iteka, ubundi nkumva meze nk’uri mumuryango.”

Kugeza ku itariki 30 z’ukwa kane 2023 uganda yari icumbikiye impunzi 868,930 zituka muri Sudani n’ 489,220 zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ntawe uzi umubare w’abandi bazinjira muri Uganda bitewe n’imvururu ziri muri Sudani.  

Ushaka kwandikira CRCU:[email protected].