Impungenge Ubwoko bushya bwa Omicron yihinduranyije buzwi nka BA.2, buhangayikishije impuguke muri U.S. zitekerezako imibare y’abandura koronavirusi ishobora kongera ikazamuka. BA.2, ariyo Omicron yihinduranyije

Ubu bwoko bushya bwamaze gutuma imibare y’abajya mu bitaro yiyongera harimo n’abapfa mu bihugu byibura 12 ku isi yose.

BA.2, izwiho kuba yandura cyane kurusha iyo ikomokaho ya Omicron.

Ibyavuye muri raporo y’ishuri ry’ubuzima rusange rya kaminuza ya Johns Hopkins, biravuga ko abantu badakingiye bagiye mu bitaro ku rugero 23.0 kurusha bagenzi babo bakingiwe ndetse bafashe urukingo rwo gushimangira.

Biragaragara ko inkingo harimo n’izishimangira ari wo muti wo gukumira ubwandu. Ibibazo by’uko inkingo zaba zigira ibyo zihungabanya mu kubyara, guhuzwa n’ikoreshwa rya za robo n’abantu bigizwemo uruhare na leta ndetse n’ibibazo by’imikorere y’ubwonko byagiye binyomozwa na benshi. Ibyemejwe ni uko abantu bakingiwe ndetse bagafata inkingo zo gushimangira barushaho kugira amahirwe yo kutandura covid, ndetse n’igihe bibaye bakagira amahirwe yo kutarembya nayo.

Mu gihe ushaka amakuru yerekeranye n’aho wafatira urukingo rwo gushimangira, wahamagara umuganga wawe, ubuyobozi bw’aho utuye cyangwa se ugakurikira imbuga nkoranyambaga za Amjambo Africa.