Inkuru ya Pious Ali

“Imiryango ikwiye kuba murugo”, iyi ni inyito ishinze imizi miremire muri buri muco, ururimi n’imyemerere – harimo no muri Amerika. Murugo niho abana bahabwa urukundo, niho abakuze bubahwa kandi bakitabwaho, akaba ari naho imico n’iby’ingenzi byigishwa bikava ku bakuze bikajya kubato. Murugo harenze kuba ahantu hafatika; ni umutima w’aho umuntu yisanga, ahuza n’abandi, ndetse hakaba ubuzima bukomeza. Gufata umuntu ukamubuza gutaha ni uguhutaza ihame rishinze imizi mu ndangagaciro za kinyamerika.

Nyamara uyu munsi, imiryango iri gusenyurwa na za politiki za perezida Donald Trump, ufite ubuyobozi bwimakaje gahunda iteye ihungabana kandi ihutiweho yo gusubiza abantu aho bakomoka, yibasira ahanini imiryango y’abimukira.

Ahantu hose muri leta no mu gihugu, kuva Portland ukagera Lewiston, Bangor, Biddeford, no kurenga, tuhasanga imiryango iri guterwa hejuru, ubuzima buri guhungabanywa, ndetse n’imiryango yibasiwe cyane n’ubwoba. Abakozi ba ICE baza batateguje. Abantu bari guhungwa batabanje kwihanangirizwa. Imiryango iri gutandukanywa hagati mu ijoro. Abantu bakunzwe n’ababo bari gushyirwa muri za bus ndetse n’indege bakajyanwa ahatazwi, bakavanwa mu gihugu atari uko bateje impungenge, ahubwo ari uko bari  muri sisiteme yanze kubona ubumuntu bwabo. 


Ibi bikorwa ntabwo ari iby’umutekano. Ntabwo ari ikibazo cy’ubutabera. Ahubwo ni ukugaragaza imbaraga, kugenzura, ndetse no kutagira impuhwe. Barashaka gutanga ubutumwa bw’uko igihe cyose uri umwimukira, cyane cyane igihe uri umwirabura, umukene, udafite ibyangombwa, cyangwa uvuga bitandukanye, udakenewe.

Ikirenze icyo, politike za Trump ntabwo ziri gushimuta abantu gusa, ziri no kubohereza mu bice birimo intambara n’ahantu abantu bibasirwa ku mpamvu za politiki ndetse n’ihohoterwa rikabije, zikabacira urwo kubaho mu bukene bukabije n’umubabaro. Mu yandi magambo, guverinoma ya U.S. iri kohere abantu ahantu hari amakuru n’ibyago byo gupfa kandi bakabikora babizi.

Ubwo rero mureke duhamye ukwizera kwacu dushize amanga: Imiryango ikwiye kuba murugo.


Abantu bari gukurwa mu gihugu ntabwo ari abantu batazwi muri Amerika. Ni abaforomo bita kubakuze muri twe. Abantu batunze za resitora, abayobozi mu by’imyizerere, abanyeshuri, n’abaturanyi. Abatwaza za taxi bakora amajoro kugirango babashe gutunga imiryango yabo. Benshi baje bahunga intambara, Ibiza kamere cyangwa itotezwa mu bya politiki. Benshi batuye hano imyaka amacu menshi. Abana babo ni abenegihugu ba U.S. Bishyura imisoro, bafite inzozi, barubaka.

Abimukira ni igice gifitiye akamaro ireme shingiro ry’iki gihugu. Umubabaro wo kubura umuntu n’iyo baba umwe akuwe mu gihugu byangiza cyane ikizere. Kandi ibyo ni kuri twe twese. Turafatanye.

Kwemera ibiri kuba kuri ubu buyobozi ni ukwemera igihugu aho kwisanga bifite igihe birangirira ndetse n’icyo wita murugo gishobora gukurwaho n’umuti w’ikaramo cyangwa umuntu wakomanga kurugi.

Dukwiye kurwanya ibi bintu tugasaba ko ijambo ryacu ryumvikana. Imiryango migari yacu si imbaraga z’umuryango. Tuzi neza icyo guhunga no kubaka bundi bushya bivuze. Tuzi neza icyo kubwirwa ko utifuzwa ahantu bivuze – ndetse no gushibuka uko byangenda kose.

Ibihe nkibi bisaba ko tuvuga tutavugisha amajwi yacu gusa, ahubwo tuvugisha politiki, amatora yacu, ndetse no kudacika intege. Amashuri, imiti, insengero, ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiye gufata uruhande. Guceceka ni ukwifatanya. Niyo mpamvu tuvuga:

Mureke guhiga abantu.

Mureke kujyana abantu.

Muhagarike gutera ubwoba.

Imiryango ikwiye kuba murugo.

Ntabwo ari munzu zifungirwamo.

Ntabwo ari mu byumba by’inyuma by’inkiko.

Ntibikwiye ko abantu bajyanwa muri za bus cyangwa indege bajyanwa ahantu hatazwi.

Turushaho kugira imbaraga iyo buri wese arinda mugenzi we. Kandi turushaho kugira umutekano igihe imiryango yacu ibasha kubaho ntabwoba.

Iki nicyo gihe cyo kumenya abo turibo ndetse n’abo dukwiye gukomeza kuba bo. Igihugu cy’abimukira. Abantu bafite ubwenge. Umuryango uhagurukira rimwe.

Bitewe n’uko nyuma y’ibindi byose, ikibazo ntabwo kizaba ari ukomenya niba dushyigikiye imiryango y’abimukira. Ikibazo ni ukomenya niba tuzakomeza guceceka mu gihe imiryango iri gusenywa.

Mureke duhitemo ubutabera. Mureke duhitemo urukundo. Mureke duhitemo murugo.

Bitewe n’uko imiryango ikwiye kuba murugo. Iteka.