Mu gihe kitari icya cyera cyane, gusimbuza ikirahure cy’imodoka byari byoroshye nkuko umuntu ahindura ikirahure gisanzwe ariko uko ikoranabuhanga ry’amamodoka ryiyongera niko no guhindura ibirahure bigenda bitera imbere. Kubera iri terambere ikirhure cyasimburwaga ku madolari nk’ijana ubu gishobora kugera mu bihumbi. Ubwishingizi wafatiye imodoka bwagufasha ariko bisaba ko ufata ubwishingizi bukwiriye.


Muri iyi minsi imodoka nshya ziza, ibirahure byazo bishobora kuba birimo:
• Camera ireba imbere mu muhanda
• Hubakiyemo ibyerekana uko imodoka ikora
• Ibipimo byubushyuhe n’imvura
• Uburyo bwo gushyushya imodoka cg se gukonjesha
ibirahure
• Uburyo bugukangura iyo urenze umurongo
• Igicucu gikingira izuba ry’igikatu

 

Ubwishingizi nyabwo bwitwa RUKOMATANYO(Comprehensive) bitandukanye na Collision igendana nuko hari uwo wagonze cg se icyo wagonze. Muri rukomatnyo, hakunze kugaragaramo nko kumena imodoka ukayangiza, andetse nibintu yagwa ku modoka (aha twavuga nk’ibuye rihanutse rikagwa mu kirahure cy’imbere.) Abacuruza ubwinshingizi usanga batanaca menshi mugutanga ubu bwishingizi rukomatanyo aho basaba ari hagati ya $0 na $100, ndetse bamwe baranagabanya bakaba batanga ibyumwihariko ku birahure. Niba utwara imodoka ifite munsi y’imyaka icumi ukwiye gushaka ubwishingizi mubwavuzwe hejuru.

See translation pages to read this column in French, Portuguese, Swahili, Kinyarwanda, or Somali.