Yanditswe na Ulya Aligulova    

Igihe Bishara Alkher yazaga muri Amerika nk’impunzi mu 2006, ntabwo yari aziko umunsi umwe azaba rwiyemezamirimo agatangiza Karkangee, ikinyobwa yifuza kuzagera muri leta zose uko ari 50 zigize iki gihugu agasakaza icyo kunywa cyiza acuruza. Imyaka 16 nyuma yaho, nyuma y’imyaka myinshi yo gukora, afite icyo agezeho. Karkangee yafunguye imiryango mu ntangiriro z’uku kwezi, ndetse yamaze gutoranywa ngo icuruzwe na Coffee by Design, inzu icuuruza ikawa yegukanye ibihembo bitandukanye ikorera ahantu hatatu hatandukanye muri Portland na Freeport. Alkher, yizeye ko icyo kunywa cye kizagera henshi harimo n’amazu acururizwamo ibyo kurya mu gihe cyavuba.

Karkangee (cyangwa se Karkanji) bishatse kuvuga ururabo rwa Hibiscus, bivugwa ko ikomoka muri chad, gusa ikaba inyobwa cyane hose mu majyaruguru no muri Afurika yo hagati ndetse no muri Jamaica. Iki kinyobwa gikungahaye ku bizwi nka Antioxidants ndetse abakinywa bakaba bemera ko kigabanya umuvuduko w’amaraso ndetse n’amavuta ya cholesterol ndetse kigafasha mu igogorwa. Ubushakashatsi bwerekanye ko hibiscus yifitemo ibibuza kubyimbirwa ndetse n’ibibuza kwibasirwa n’udukoko dutandukanye mu mubiri. Ku birenze ibyo, ibivanwa muri hibiscus bishobora gufasha mu kugabanya ibiro, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye. Icy’ingenzi cyane, Alkher avuga ko ibinyobwa bikozwe muri hibiscus biryoshye, ndetse agasaba abantu muri Amerika kuryoherwa na Karkangee, naho abanyafurika n’abanyajamaica bari bagikumbuye bakaryoherwa n’icyo kunywa gikomoka iwabo.

Alkher agira ati “iwacu nkomoka dufite iki kinyombwa cya hibiscus kandi ndagikunda cyane, ndetse benshi muri Sudan, Chad, Misiri na Central Africa bakinywa buri munsi, cyane cyane mu gisibo cya Ramadan”. Akomeza agira ati “umunsi umwe nagiye ku isoko ngo ndebe ko nakibona, gusa ibyo nabona ni za hibiscus zumijijwe, ibyo kunywa byarabvanywemo. Ni uko nafashe bimwe mbijyana murugo maze nikorera icyayi. Ibyo byatumye nibaza. Hari abantu benshi bakomoka muri Afurika hano muri U.S., bivuze ko isoko ari rinini ariko ukaba utabasha kubona iki kinyobwa. Nonese kuki ntakizana ku isoko?”

Alkher yavukiye muri Chad, maze ubwana bwe aba muri Chad no muri Sudan. Yimukiye I Baghadad muri Iraq agiye kwiga ubuvuzi muri Kaminuza ya Baghdad, gusa biba ngombwa ko ahunga icyo gihugu nyuma y’imyaka ibiri gusa, igihe muri Iraq byacikaga mu 2003. Yashatse ubuhungiro mu nkambi ya al-Hawl mu majyauguru ya Syria, hafi y’umupaka na Iraq. Nyuma yo kumara imyaka ibiri mu nkambi, Alkher yabashije kwimukira muri U.S. nk’impunzi. Yabanje gutura Atlanta muri Georgia aho yakoze imyaka itatu nk’umukozi utunganya ibyumba muri Ritz Carlton Hotel. Mu 2010, Alkher yahisemo kwimuka ajya Lewiston hamwe n’umuryango we, aho akaba ariho atuye kuva ubwo.

Icyemezo cyo kwimuka yagifashe ahanini bitewe n’amahirwe ku burezi yisumbuye Maine itanga. Agira ati “Maine niho hantu hambere heza ho kwiga,” akomeza avuga ati “iyo wize hano, uba ushobora guhabwa ubufasha na leta, ibintu bitaboneka muri Georgia. Iyo ari bwo ukiza nk’umwimukira muri U.S., ikintu cyambere kiba kigoye ni ukwiga icyongereza.” Ubwo yazaga nta kongereza na gake yari azi maze yiyandikisha mu ishuri Central Maine Community College mu 2011 maze ahitamo kwiga icyongereza ndetse n’uburezi. Yize ho kuva ubwo. Afite ikizere cyo kuzakomereza muri kaminuza muri Portland maze akiga ibyo kwita ku bantu.

Igihe kimwe Alhker yari afite igitekerezo cyo gukora icyo kunywa cya hibiscus, maze asanga ntafite igitekerezo na gito cy’aho yahera. Gusa ibyo ntibyamudindije, kuko yatangiye gukora ubushakashatsi, maze abona Division Intentions, sosiyete ikorera Pittsburgh, ifasha abantu baturutse imihanda yose gutangira ubushakashatsi bwabo. Batanga serivisi zirimo ubushakashatsi gu gicuruzwa, kugitubura, serivisi zo gupfunyika, ndetse no guhagararira abantu mu rugendo rwo gushaka impushya. Bafasha kandi ababagana kugeza ibitekerezo byabo ku bigo binini, inganda ndetse n’abacuruzi ngo babe babona impushya.

Alkher agira ati “nabahaye igitekerezo cyanjye, maze bakora ubushakashatsi ngo barebe niba hari undi muntu muri U.S.. mu myaka 20 ishize waba warigeze uzana icyo gitekerezo, maze bigaragara ko ntawe. Ikintu cyonyine kigeze kubaho ni icyayi cya hibiscus, ariko nta mutobe wa hibiscus wigeze ubaho. Ubwo rero nibwo naboherereje ibigize ikinyobwa cyanjye ndetse n’ikinyobwa gikoze kirangiye, maze nabo bakora icupa ndetse n’ibindi byose birigira ryiza, ndetse banakora video yo kucyamamaza.”

Intambwe ikurikiyeho nini yari iyo kubonera icyo gicuruzwa uruhushya, cyane ko ibyo kunywa byacu twikorera mungo bitemerewe guhita bicuruzwa bidafite uruhusa, nk’uko biteganywa n’urwego rwa Maine rushinzwe iby’amategeko. Umunsi umwe yafashe icyemezo cyo kwereka videwo yamamaza Karkangee umwe mu barium be, muri Central Maine Community College. Yasomye kuri icyo kinyobwa maze aragikunda cyane bituma akigeza no kuri musaza we. Ni perezida wa wa sosiyete nini ikorera muri Auburn yitwa The Strainrite Companies.

Agira ati “nagize amahirwe menshi cyane yo kubabona, ndetse nabo bakanyemerera guha uruhusa Karkangee, kuko bikoreye igenzura ryabo, kandi nta kintu na kimwe nigeze nishyura.” Yagiranye amasezerano n’iyi sosiyete abemerera ko bazajya babona 45% by’inyungu. Strainrite yohereje iki kinyobwa muri laboratwari zabo muri California, aho bakoze ubushakashatsi maze bahindura gato ku bigize iki cyayi. Agira ati “ibi byabaye mu 2019. Mu mpera z’umwaka nagiye gusura muri Afurika amezi make, maze kubw’amahirwe make COVID-19 ihita itangira mugihe ari ho nari ndi, bituma ngumayo sinabasha kugaruka kugeza mu mpera za 2020.”

Muri iyo myaka yose, ibibazo ndetse n’ibicantege byari bihari. Alkher yarakomeje aragerageza none ubu Karkangee yageze ku isoko. Agira ati “inzozi zanjye ni ukubona igicuruzwa cyanjye kuri za etageri zijyaho ibicuruzwa, atari muri Maine gusa ahubwo muri leta zose zigize Amerika.”