Uku kwezi bafite gahunda yitwa CA$H Program, izatuma abatugana babona serivisi zo kuzuza ibijyanye n’imisoro k’ubuntu. Iyi gahunda kandi izajya itanga n’ubujyanama ku kugira intumbero mu buryo ukoresha imali ndetse banakuganirire ku ngorane uhura na zo mu birebana no kwihaza mu ifaranga.

Ese bisaba iki ngo umuntu yemerwe muri iyi gahunda ya CA$H?
CA$H iha serivisi abantu binjiza mu rugo rwabo ku mwaka, amadolari ari munsi ya $57,000. Abakorera hanze ya Maine mu mwaka wa 2020 ntibarimo ndetse hari n’abatemerewe guhabwa serivisi bitewe n’impamvu runaka zihariye

Ese bisaba angahe guhabwa serivisi na CA$H kuzuza iby’imisoro?
CA$H ni ubuntu!

Ese nakora iki kugira ngo bampe gahunda yo kunyakira?
Usabwa kuzana impapuro ziri ku murongo harimo ifoto ku bikuranga, aha wavuga nk’uruhushya rwo gutwara imodoka ku wusaba serivisi, ukazana n’ibiranga umufasha wawe mu gihe mwuzuriza hamwe n’uwo mwashakanye;uzana na Social Security (cg se Inimero iranga usora ITIN ) y’abantu bose bari ku rupapuro rw’uwuzuza, uzana kandi Impapuro zerekana ibyo winjije harimo nka W-2, 1099, 1098, 1095.

Ese abantu baba bahura mu buryo bw’iya kure? None ni gute impapuro zibashyikirizwa?
CA$H ntizakira abayigana mu biro ahubwo bazakoresha urubuga rwo kuri interineti bahuriraho n’ikigo Vita cyahawe uruhushya na IRS bagakoresha urubuga rwitwa Code for America. Abashaka serivisi basabwa kuba bafite ibikoresho birimo imashini, cg se terefone igezweho, bafite imeli (email) na terefoni maze bagasura urubuga rwa GetYourRefund aho buzuza ibibazo by’ibanze. Nyuma yo kuzuza bahita boherezwa aho bashyiramo ibibaranga ndetse na za mpapuro z’ibyo binjije. Abakorerabushake bahagarariye CA$H bazasuzuma impapuro maze bategure kuguhamagara muganire ku mpapuro zawe. Nyuma utegura imisoro azareba impapuro namara kuzitegura ahamagare nyirazo baziganireho mbere yo kuzohereza. CA$H iri gutegura ahantu hatandukanye abantu bajya bajyana impapuro zabo zikabasha gufotorwa zikoherezwa ku badafite ubushobozi bwo gufotora. Ugana iyi gahunda wese agomba kwitegura kuzahamagarwa kabiri n’abakozi ba CA$H kugirango babe bashoje.

Ni gute nakwinjira ku rubuga?
Ukimara kubona impapuro z’imisoro za 2020, usura urubuga cashmaine.org ukamenya igihe cyo guhura n’abashinzwe ibi bikorwa.

Ese harimo izihe nyungu mu gukoresha CA$H wuzuza ibijyanye n’imisoro?
CA$H ni ubuntu kandi itangwa mu buryo bwa gicuti ndetse igakorwa n’abakorerabushake bafite impushya za IRS. Bakora ibishoboka bakaguhesha imisoro ugenewe yaba umusoro kubyo winjije ndetse no ku bana.

Ese baba batanga serivisi zo gusobanura, impapuro zo kuzuza se zirasobanuye?
Urubuga rwa Get Your Refund ruri mu cyongereza no mu gisipanishi. Abagana izi serivisi bashobora kuvuga izindi ndimi bumva bisanzuyemo aho abakoranabushake babafasha bashobora gushaka umusobanuzi w’urwo rurimi. Abakorerabushake bavuga indimi nyinshi barakenewe cyane kandi bashobora kwandikira [email protected] bakohereza inyemezabushake cg se ushaka kubaza ikindi kibazo.