Inkuru ya Willy Kaneza 

Aho impunzi cyangwa abimukira bagiye hose, bajyana inkuru z’uko barokotse, kuvanwa mu byabo, no gushaka aho bita iwabo; ubuzima akenshi butizwa indi sura bugahindurwa imibare cyangwa inkuru z’ibinyamakuru. Nyamuon Nguany Machar, uzwi kandi ku izina rya “Moon,” bivuze ukwezi, yagarutse kuri zimwe mu izo nkuru mu gitaramo yagaragayemo, abinyujije mu kwerekana ubuhanzi bwe mu rusobe rw’ibihangano yise “Gospel Messiah,” cyabereye Portland muri The Hill Arts kuva tariki ya 14 kugeza 16 Ugushyingo.

Nyamuon Machar, Portland based poet, born in Ethiopia to a South Sudanese father and an Ethiopian mother.”

Iki gitaramo gikubiyemo umuziki wa gikirisitu, imivugo, n’uburyo bwo kubara inkuru binyuze mu ikinamico, “Gospel Messiah” ihindura oratorio ya Handel izwi cyane iyigira ishusho yo kuzirikana ubwimukira, ubudaheranwa, n’ubushake bw’abantu bwo gushaka aho babarizwa.

Machar agira ati “Ku bwanjye, uyu mushinga ni uburyo bwo kwisubiza inkuru duhora tubwirwa tukayisubiramo mu ijwi ryacu,”. Akomeza agira ati: “Messiah si umuntu wo kurokora gusa. Ni n’ikigereranyo cy’uburyo dukomeza kubaho no kugira intego nyuma yo gutakaza byose.”

Nyamuon Nguany Machar ni muntu ki?

Machar yibwira abantu mu buryo bworoshye agira ati: “Nitwa Nyamuon Nguany Machar. Mvuga ko ndi umugore w’umu Nuer wo muri Afurika y’Iburasirazuba, wavukiye muri Etiyopiya kuri data ukomoka muri Sudani y’Epfo na mama w’Umunyetiyopiyakazi.”

Machar yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1995, kandi ibyo yabayemo mu buhunzi abyifashisha mu kazi ke ka gihanzi.

“Ubuhanzi bwanjye ni uburyo nibuka insisiro twasize, n’amasura yagiye abura. Iyo mvuga, simba nivugaho gusa. Mba navugira abakobwa bitakundiye guhunga.”

Ari umukobwa ukiri muto, Machar yatangiye akora ibitaramo mu birori by’imiryango no ku rubyiniro rw’abashaka kuvuga cyangwa kwerekana impano (open mics) muri Maine, maze bidatinze aba icyamamare kubera kugaragaza imvamutima mu byo avuga n’ubuhanga mu mivugo ye ikunda kugaruka ku ntambara, ubuhunzi, kugira aho umuntu abarizwa, n’ubuzima bwa buri munsi bw’akababaro gashingiye ku cyo umuntu ari cyo mu baba mu mahanga. Mu myaka ishize yifatanije n’abaririmbyi, abahanzi bashushanya, ndetse n’amatsinda y’urubyiruko kugira ngo habeho ahantu ubuhanzi buhurizwa n’ibikomere.

Machar agira ati “Maze kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabaye nk’ukwiye kwiga kongera guhumeka,”. Yongeraho ati: “Imivugo yabaye umwuka wanjye. Yampaye uburyo bwo kuvuga ibyo umubiri wanjye wari umaze igihe kirekire ubitse bucece.”

Mu rusobe rw’ibihangano “Gospel Messiah,” Machar azana ibyo bibazo n’imbaraga byubaka ikintu kinini kurushaho. Urwo rusobe rw’ibihangano rurimo imivugo ivugirwa ku rubyiniro, umuziki wa gikirisitu (gospel), n’injyana y’ubu y’Afurika; uhindura oratorio ya Handel y’imyaka amagana ishize ikaba ikiganiro hagati y’umuco n’ibiragano bitandukanye.

“Turafata ikintu gisanzwe kandi cyo mu Burengerazuba bw’isi, tukakinyuzamo ukuri kwacu,” Uko ni ko Machar avuga aseka. “Iyo korali iririmbye ‘And He Shall Reign,’ numva ijwi rya buri mubyeyi wareze umwana mu gihe cy’intambara. Iyo nibwo butumwa bwiza bwacu.”

Umuryango w’impunzi ku rubyiniro

Oratorio yibanda ku nkuru y’umuryango w’impunzi urimo guhangana no kuvanwa mu byawo no gushaka aho utura. Moon asobanura ati:

“Ubona koko mu mukino uko byifashe ku mubyeyi w’umugabo, umubyeyi w’umugore, n’abana babo mu gihe bahambira ibintu byabo mu buryo bw’ukuri bagomba gutwara ibyo bafite no guhitamo ibifite agaciro kurusha ibindi kugira ngo bagende muri uru rugendo rwo gushaka aho kuba handi. Ibyo bituma nshima ababyeyi banjye kuko ubu mbasha kubona ubutwari byasabye kugira ngo babikore.”

Umukobwa we n’abandi banyeshuri b’impunzi bo mu karere bakinnye muri iyo kinamico, naho musaza we yasangije abantu imivugo ye ndetse aba umubyeyi w’umugabo muri iyo nkuru. Abaririmbyi b’umuziki wa gikirisitu w’Abanyamerika b’Abirabura (African American) bongereye ubuhanga mu by’imyizerere n’umuco.

“Umuziki wa gikirisitu ufite imizi ikomeye mu Banyamerika b’Abirabura,” Machar ni ko avuga. Agira ati: “Ku rubyiniro, isobanura uburyo imiryango ishobora gutobora igashyira ku mugaragaro ibyo iba ibitse, ikabikora biciye mu buhanzi.”

Hateguwe uburyo bwiza bwo gushyira mu ikinamico yabereye i Portland umuryango w’impunzi wari ugizwe n’abantu b’inkomoko zitandukanye. Machar abisobanura agira ati: “Umubyeyi w’umugore ni Umunyaziya, musaza wanjye ni imvange y’umunyetiyopiya n’imvange y’umunyaSudani y’Amajyepfo, naho abana bakomoka muri Jamaica n’ahandi. Ubuzima bw’ubuhunzi ni ubw’isi yose, ntabwo ari ubw’Afurika gusa.”

Guhuza umuziki wa gikirisitu, itorero ribyina, imivugo ivugirwa ku rubyiniro, no kubara inkuru binyuze mu ikinamico byazanye imbogamizi zihariye.

“Ubu buhanzi bwose buri kimwe kibugize giteye ukwacyo. Ni gute ubihuza byose bigakora korali imwe? Ariko byabaye ikigeragezo gishimishije kuko bigutera gutekereza uko ibihangano bitandukanye bishobora guhurira hamwe mu buryo bw’ubuhanzi. Imivugo ishobora kuba umuziki; ishobora gutuma umubiri unyeganyega ukagendera mu njyana. Byabaye ibintu byiza cyane kandi byamfashije gutera imbere mu buhanzi bwanjye,” Uko ni avuga.

Uko abakurikira ubuhanzi bwa Machar babwakira n’umusaruro wabwo

Machar atekereza ko abakurikira ubuhanzi bwe, benshi muri bo badasobanukiwe n’ubuzima bw’ubuhunzi, bujyanye n’amarangamutima rusange ya kimuntu. Agira ati: “Bazatangira kubona ibibahuza n’inkuru z’impunzi. Yongeraho ati: “Twese dufite ibyago byo kuba impunzi igihe icyo ari cyo cyose. Wenda dukwiye gutekereza byimbitse ku buryo duha abantu amazina tutazi ibibazo baba barimo gucamo.”

Ikiganiro cyakurikiye umukino w’ikinamico cyahaye abakinnye n’abarebye urubuga rwo kuzirikana ku bibabazo bahuriyeho, ubunararibonye basangiye, ndetse n’ubushobozi bw’ubuhanzi mu guteza imbere gusobanukirwana hagati y’abantu.

Moon agira ati: “Ibikomere byacu ntibihanganye.” Yakomeje agira ati: “Ni byiza cyane gusobanukirwana no gushakira hamwe ibisubizo.”

Machar avuga ko apima umusaruro w’ibyo akora agendeye ku byo abwirwa n’abakurikira ibihangano bye no mu bitekerezo bya za kominote. Yagize ati: “No muri za kominote nto, usanga wongera guhura n’abarebye igihangano cyawe mu isoko cyangwa mu rusengero. Ibyo bambwira binyereka bituma menya ko ibyo nkora bigera kuri benshi. Ubuhanzi si ugususurutsa gusa; ni ubuvugizi n’ububasha.”

Guhanga amaso ibiri imbere

Machar ateganya kujyana “Gospel Messiah” hanze ya Maine, agategura ibiganiro mpaka n’amahugurwa ahuriza hamwe abakinnyi b’ikinamico, abahanzi, na kominote z’impunzi.

Agira ati: “Abahanzi bakunze kuba abahangara inzego za politiki. Tubasha kuvuga ibintu mu mvugo ngereranyo abandi batinya kuvuga. Iki gihangano kizakomeza kubaho, ibi ni intangiriro gusa.”

Aba yifuza gusigira abo asusurutsa ubutumwa buva ku bushobozi bwo gukomera: “Ibyishimo ni uburyo bwo kwihangana. Zirikana umwanya wo kurinda ituze ryawe. Ntugomba kubyuka buri munsi wumva ko ugomba kurokora isi. Rimwe na rimwe mu kwirokora wowe ubwawe ni ho havamo kurokora abandi benshi.”