Georges Budagu Makoko, Umwanditsi.
Mu mabyiruka yanjye mu gihugu cya Congo, sinigeze mbasha gutora kuko Perezida Mobutu yateguye amatora inshuro imwe mu myaka 30 yategetse kandi icyo gihe nari ntarageza imyaka yo gutora. Nabashije gutora ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2012, ubwo nabaga umwenegihugu wa Amerika kandi kugeza nubu sinjya nsiba gutora.
Maze muri Amerika imyaka 17. Icyo gihe cyose maze ntangazwa no kubona hari abanyamerika bemerewe gutora ariko batajya bajya gutora. Kubona abantu badaha agaciro imbaraga zo gutora bibabaza imbaga nyamwinshi yo mu bihugu byinshi bitemerera abaturage babyo gutora. Amatora muri Amerika atangaza abimukira bava muri Afurika cyane. Dukunze kuyabona nk’ishingiro rya demokarasi yimakajwe muri Amerika. Ndakangurira buri wese ugejeje igihe cyo gutora kubikora kuko ni inshingano z’umuturage zitagomba kujugunywa.
Abategetsi benshi bo muri Afurika bajya ku buyobozi biciye mu ntambara kandi kuburekura bikagorana. Iyo bageze ku butegetsi usanga bafite ubutware bwo gushyiraho abasigaye bose. Mu bihugu byinshi aba bashyirwaho usanga hatagenderwa ko babishoboye ahubwo hagenderwa ku marangamutima y’ubashyiraho. Ijwi ry’umutegetsi riruta kure iryabaturage.
Amezi ashize yaranzwe cyane n’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bashaka kuyobora mu ngeri zitandukanye muri Maine. Bigendeye ku matora azaba tariki 5 Ugushyingo. Abakandida bagiye bagaragara mu ruhame, inama, cg bakomanga inzu kuyindi bavuga imigambi yabo ndeste nuko bumva hari ibyo bahindura bibereye abatora. Ku mihanda no mu tuyira hari ibyapa byinshi cyane biriho imigabon’imigambi y’umukandida byose bigambiriye gusaba abaturage kubagirira icyizere.
Ikibazo gikomeye abantu bibaza muri aya matora ni ukwibaza uwaba umukandida mwiza muri bose. Guhitamo umukandida ukwiriye bishobora kubangamirwa n’imvamutima z’umuntu cg se n’ubutumwa bwinshi cyane bwamamaza abakandida butangwa. Abantu benshi ntibakunze gusesengura imigambi y’abakandida biyamamaza ahubwo bagatwarwa n’imbwirwaruhame ndetse n’amatangazo yamamaza aba abageraho ku bwinshi. Kumenya imico y’umukandida ni ikintu cy’ingenzi mu guhitamo umukandida. Umukandida ubasha kumva abamutoye, ukunda abaturage kurusha uko yakwitekerezaho ndetse akabasha no gukemura ibibazo byabo, uwo aba ashyitse. Twifuza ko abo tuzatora bazabasha gukemura ibibazo bitwugarije.
Ibyemezo abatowe bafata usanga bigira ingaruka mu mibereho y’abaturage mu buryo bwinshi. Urugero ni nka Guverineri mushya uheruka kwemeza ko abasaba ubuhungiro bemererwa ubufasha rusange mu gihe uwo yasimbuye yari yarabuhagaritse. Urundi rugero ni urwo mu mugi wa Portland wemeje kwagura uburezi buhabwa abana bataragera ku myaka y’ishuri ndetse na Leta ya Maine yose ikaba yariyemeje kuba yashyizeho ubu burezi bw’ibanze bitarenze umwaka wa 2023-2024. Ibyemezo nk’ibi ni ibimenyetso bidukangurira kujya gutora.
Kubera abimukira benshi bakuriye mu bihugu bikandamiza abaturage ndetse bakanyura mu myigaragambyo itari mikeya, bashobora kugira ihangayika mu gihe babwiwe iby’amatora muri Maine. Bakwiye kumenya ko hano muri Maine amatora aba mu mahoro n’umutekano.
Biteye ishema kandi kubona abakandida hafi 9 bava mu bimukira bari mu bahanganye ku myanya nko mu nama nkuru z’amashuri ndetse n’inama nkuru z’imigi muri Maine. Iki ni ikimenyetso kiza ko abimukira batangiye gucengerwa na demokarasi ndetse ko biteguye kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo muri Leta ya Maine.
Abayobozi bafite uruhare runini mu kubaka cyangwa gusenya sosiyete. Ni inshingano zacu nk’abaturage kurobanuramo abakandida beza bazatugirira akamaro tubicishije mu matora.