Georges Budagu Makoko
Iyicwa rya George Floyd tariki 25 Gicurasi mu mugi wa Minneapolis bikozwe n’umupolisi byagaragariye isi yose ko abirabura bafatwa nabi n’inzego za gipolisi muri Amerika. Amamiliyoni yagiye mu mihanda asaba ihindurwa ry’uburyo abirabura bafatwa n’inzego z’umutekano aho bigaragara ko baharenganira akenshi ndetse bikabaviramo impfu zitari nkeya. Abantu barasaba mu gihugu hose ko habaho impinduka zishyira iringaniza mu buryo abashinzwe umutekano bafata buri muturage wese wa Amerika.
Nk’umuntu wakuriye mu gihugu cya Congo, ahabereye ubwicanyi bwinshi, byanteye agahinda kenshi kureba amashusho y’iyicwa rya George Flyod. Kureba umugabo udafite gifasha apfa ataka mu maboko ya polisi byanteye kwibaza cyane uruhare abapolisi bafite ku miryango y’abirabura. Kureba umupolisi yashyize ivi ku gakanu ka George Flyod sinshobora kubyibagirwa. Kureba kandi abandi bapolisi bari kumwe nawe bareba urupfu ari kwicwa, kureba abantu bari bahagaze aho bafata amashusho y’ibiri kuba ndetse basaba abapolisi kumubabarira-biteye kwibaza cyane. Nta nakimwe cyabujije umupolisi gukomeza kwica George. Nk’umwirabura uri kurerera umwana we muri Amerika, na nubu sinabasha gusobanura ibyabaye ntirengagije n’irondamoko rigwiriye muri Amerika.
Igihe umuntu apfuye akagwa mu biganza by’abantu badafite impuhwe, agahinda bisiga gashegesha ababuze umuntu wabo ndetse bigasiga n’urwibutso rubabaje bazabana narwo igihe kirekire-bigasiga kandi no kwibaza impamvu ibi biri kuba, ndetse n’impamvu ikiremwamuntu citwara gutyo imbere ya bagenzi bacyo.
Tariki 4 Ukwakira 2011, nabuze mubyara wanjye wishwe n’umutwe w’abamayimayi muri Congo. Naramukundaga cyane, aho yapfanye n’abandi bakozi barindwi bafashaga abantu. Bishwe urubozo barashinyagurirwa bajugunywa ku muhanda. Ndatekereza ukuntu barangije amasaha yabo yanyuma basaba imbabazi ariko hakabura ubarengera.
Amamiliyoni yigabije imihanda muri buri mugi wa Amerika ndetse no mu isi yose batitaye ku cyorezo cya Coronavirus cyugarije isi. Abigaragambya basabaga ko habaho impinduka mu mategeko agenga abashinzwe umutekano kugirango bakore akazi kabo ko kurinda umutekano ariko nta vangura ruhu ribayeho. Impinduka zirashakwa cyane. Ku bimukira baje muri Amerika bahunga amabi mu bihugu byabo –birabagoye gusobanurira abana babo ko ibyo bahunze biri kubera muri Amerika. Abimukira bakomeza kugaragazwa nk’urugero rwo hejuru Amerika ifatwaho mu kubahiriza ubutabera ndetse n’imiyoborere myiza.
Isengesho ryanjye ni uko iki gihugu nkunda gihorana ubumwe-umuzi w’amacakubiri n’amakimbirane ukaba amateka. Ikibi gihabwa intebe iyo kitamaganywe-igihe n’iki ngo duhangane n‘ikibi cy’ivanguramoko.