Publisher’s Editorial by Georges Budagu Makoko

 

Kuri uyu munota twandika iyi nkuru, aho bisa n’ibitoroshye kuvuga igihe iki cyorezo kizarangirira, abagera ku 727,357 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 naho miliyoni zirenga 19.6 bafashwe na COVID-19. Tuzi neza ko icyorezo cyahungabanyije ubukungu bw’ibihugu ndetse gihungabanya n’uburezi hafi ku isi hose. Ingaruka zabyo zizagera no kubisekuruza biri imbere.
Ubu muri Amerika, gusubiza uburezi mu buryo birakomeye kurusha no mubihugu bikennye aho ku isi yose cyane muri Afurika abanyeshuri bagera kuri miliyoni 710 batari kubasha kujya mu ishuri kubera iki cyorezo nkuko bitangazwa na Global Partner for Education. Ikiyongeraho kandi ni ubushobozi bucye mu ikoranabuhanga rikenewe ngo nibura abana ntibate umurongo w’ibyo biga mu gihe bari mu rugo, bisobanuye ko bacye cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere aribo babasha kwiga muri ubwo buryo buhenze ugereranyije n’ukuntu muri Amerika ho abana bibashobokera kwiga.


Hari ibihugu muri Afurika byagerageje guhuza abana n’amasomo bakoresheje watsapu, telefoni cg se televiziyo ariko nabyo bisa nibyananiranye kubera ibikoresho bike by’itumanaho mu ikoranabuhanga. Ibi biratuma uburezi bunanirana kuri benshi. Mu ngaruka zitezwe harimo izamuka ry’ubujiji hanyuma abarangiza amasomo nabo bakagabanuka. Dr. Lazare Sebitereko, umuyobozi wa kaminuza ya Eben-Ezer muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo yagize kimwe mu bimuhangayitse atangaza aho avuga ko mu gihe uburezi bwazaniraga icyizere abanyeshuri, nibubura bamwe bazatangira kujya mu mitwe yitwara gisirikare gushakirayo amaronko bishobora gusenya umugabane w’Afurika wibera mu ngorane nyinshi.


Kuba narakurikye mu gihugu cya Congo kandi mu muryango w’abantu batize, mfite benshi mu nshuti batagiye mu ishuri bibera mu buzima butoroshye mu midugudu twavukiyemo. Nyamara abo bana bari abahanga ariko aho twakuriye n’ubuzima twavukiyemo byabaye isoko y’ahazaza hacu. Ku giti cyanjye nakuze nshaka kwiga ibinteye amatsiko ariko kandi bigendanye n’ibyo nkunda. Imwe mu nyungu nakuye mu kwiga harimo kuba ubuzima bwanjye bwarahindutse.Umutima wanjye ujya uterwa intimba n’amamiliyoni y’abana bari hanze aha bazagirwaho ingaruka n’iki cyorezo. Abagiraneza n’abakunda ikiremwamuntu ntibazibagirwe abo bana.
Ntidukwiye kandi kwibagirwa isomo rikomeye ry’iki cyorezo ko turi umwe twese kandi ko duhurira ku ipfundo rimwe. Bisobanuye ko amafaranga dushora mu burezi mu bice bitandukanye byo ku isi azatubera urwunguko mu kugabanya ingorane muri sosiyete zitandukanye mu gihe kiri imbere. Umushinga Global Partnership for Education wakomeje gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere muri iki gihe cy’icyorezo ngo bibashe guhangana na COVID-19. Umuryango mpuzamahanga wita ku burezi, umuco n’ubumenyi UNESCO washyizeho ihuriro ngishwanama ku burezi muri ibyo bihugu nyuma yo kubona ko abagera kuri miliyoni 24 biga kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza bashobora kutazasubira ku ishuri muri uyu mwaka wa 2020 kubera COVID-19. Umubare munini w’abari mu kaga ukaba ari miliyoni 5.9 babarirwa mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Aziya naho miliyoni 5.3 zo zikaba ziri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Utu duce twombi twari dufite ingorane mu burezi na mbere y’iki cyorezo byitezwe ko bizarushaho guhuhuka.


Hano muri Amerika, ubuyobozi bw’uburezi buri gushyira ubushobozi mu myigire, gutanga murandasi y’ubuntu ku banyeshuri, kuboherereza ibiryo k’ ubuntu imashini n’ibindi bakenera mu rwego rwo kugirango bagume mu ishuri muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Nyamara nubwo Amerika ifite ubushobozi ntibikuraho ko hari abanyeshuri bazagirwaho ingaruka n’iki cyorezo bigatuma bakererwa mu masomo yabo. Muri bo harimo abimukira bafite ababyeyi badafite ubumenyi ku burezi bityo ntibabashe gufasha abana guhura n’abarimu kuri mudasobwa ngo bige. Mu gihe abashinzwe uburezi mu turere twa Amerika bashyira hamwe ingamba zishoboka ngo bigishe abana muri iki cyorezo, ndasaba ko bagira umwihariko wo kwita ku bana b’abimukira ndetse n’imiryango itari ku rwego rw’abana bamenyereye uburyo bw’uburezi muri Amerika.


Ubusanzwe ukwezi kwa munani muri Amerika kuba abantu bahuze cyane imiryango yitegura itangira ry’umwaka w’amashuri. Ubu ababyeyi n’abana bafite impungenge zitewe niki cyorezo ntibazi uko umwaka uzaba umeze ndetse n’ingamba zizafatwa. Ababyeyi b’abimukira bo bari mu gihirahiro -kuba bari mu muco batamenyereye ndetse bakaba bari no guhangana n’ingaruka za COVID-19. Ndakangurira ababishoboye guhamagara bakamenya amakuru, bakabaza abakuru b’ibigo bakababwira ibyo umwana akeneye ngo abashe gutsinda. Muri Amerika ubuvugizi bw’ababyeyi burakenewe cyane. Iminsi turimo yo ubuvugizi burakenewe ku rwego rwo hejuru aho dukeneye ko uburezi buba ubufasha abana bose gutsinda mu ishuri.