Inkuru ya  Rachel Ndjondjo


 

Ku itariki ya 25 Ukwakira, Cultivating Community, umuryango utari uwa leta wo muri Portland wibanda ku butabera mu biribwa, wateguye igikorwa kiberanye n’imiryango ku buntu cyiswe “Ihuriro rikomeye rya Tungurusumu” muri pariki y’ubuhinzi ya Hurricane Valley Farm i Falmouth. Iki gikorwa cyahuje imiryango, abahinzi, n’abagize kominote zitandukanye ku munsi wari wahariwe guhinga tungurusumu. Uretse guhinga tungurusumu, gahunda yari irimo gucuranga umuziki imbonankubone, amakamyo y’ibiribwa, ibikorwa by’abana, ndetse no gusura umurima.

Nk’uko Silvan Shawe, umuyobozi mukuru wa Cultivating Community, abivuga: “Ihuriro rikomeye rya Tungurusumu ryabaye ihuriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya mbere ryo guhinga tungurusumu kandi iki gikorwa cyagenze neza. Twahinze hafi ingemwe 5,000 za tungurusumu zizakura zikavamo umusaruro uzasangirwa n’abahinzi bahinga muri pariki y’ubuhinzi ya Hurricane Valley Farm kandi ukanagurishwa kugira ngo haboneke ibifasha mu kwita ku murima.”

Shawe asobanura inkomoko y’iri huriro yagize ati: “Turi hano kuko abahinzi benshi badusabye kwiga uburyo bwo guhinga tungurusumu. Tungurusumu yifashishwa mu mico itandukanye, ikaba yera neza muri Maine, kandi ikaba ihenze ku isoko. Yabaye imwe mu mbuto abahinzi bifuza guhinga cyane kurusha izindi.”

Iserukiramuco ryatekerejwe nk’uburyo bwo guhinga tungurusumu nyinshi icyarimwe ndetse no kubaka umuryango. Shawe yagize ati: “Mu gufungura uyu murima mushya no gutumira abantu kugira ngo dufatanye mu guhinga, twashakaga gusangira ibyishimo n’umurimo wo guhingira hamwe. Ingemwe za tungurusumu zatewe zizasarurwaho imitumba yazo mu itumba naho udusabo twazo tukazasarurwa mu mpeshyi.”

Hurricane Valley Farm, ifite hegitari 62, iha kominote zirenga 50 aho zihinga hakasemo ibipande hangana na metero kare 3,000.  Ni imwe muri pariki z’ubuhinzi ebyiri zifashwa na Community Farms Program ya Cultivating Community. Shawe yavuze ko, “izi pariki z’ubuhinzi ebyiri zihinga amoko y’ibihingwa 42,000 y’ingirakamaro cyane cyane y’ibihingwa byo muri Afurika, nka moroho, dodo, n’ibindi, bigenewe imiryango hafi 50 ikomoka mu baturage b’abimukira, impunzi, cyangwa abasaba ubuhungiro.”

Porogaramu za Cultivating Community zashinzwe mu mwaka wa 2001. Mu gufasha, zihera ku bantu bafite amikoro make, harimo n’abimukira. Shawe kandi yavuze ko nubwo amikoro ari make muri iyi minsi, afite icyizere ko porogaramu zizakomeza gukorwa.”

Akomeza agira ati: “Kubera kugabanuka kwa SNAP n’inkunga zo ku rwego rw’igihugu n’iza Leta zajyaga zifasha porogaramu zacu, turimo gukora iyo bwabaga kugira ngo pariki z’ubuhinzi zikomeze gukora kandi zifite umutekano, ndetse dukomeze gushyigikira abimukira b’abahinzi muri porogaramu zacu, ubucuruzi bwabo butere imbere kandi tubonere abantu ibiribwa biryoshye,bikimara gusarurwa, kandi bidatewe imiti nyabutabire.”

Hari urutonde rw’abategereje kwinjira muri porogaramu ya Cultivating Community ya pariki y’ubuhinzi ya Hurricane Valley Farm. Abahinzi bose bifuza kwitabira iyo porogaramu bakohereza imeyili kuri [email protected] cyangwa kohereza ubutumwa kuri WhatsApp (207) 233-7014.

Photo | Joe Shaw