Ihuriro Mahoro riba muri Maine, ryakoze inama yaryo ngarukamwaka tariki 12 Mutarama 2019 kuri Bethel Christian Center. Aha hari hateraniye abagabo n’abagore bagera ku ijana.  Bashimye Imana yo yabahaye ubuzima ndetse baha ikaze abimukira bageze muri Maine muri 2018.  Abanyafurika bafite ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’imiryango bahagarariye muri Maine batanze ikiganiro ku byo bakora muri Maine ndetse banungurana ibitekerezo.  Abari aho basangiye amafunguro aryoshye. Komite y’abagore yarateranye itora umuyobozi nyuma hakurikiraho kuganira ndetse no kwidagadura.

 

Mahoro ni umuryango ukorera muri Amerika ugahagararirwa muri buri Leta. Muri Maine watangijwe mu mwaka wa 2004 ukaba uzwiho gukora neza. Muri uyu mwaka ushize uretse kuba uyu muryango warafashije abakigera muri Maine, wanafashije mu gukusanya inkunga yo kubaka amazu yatwitswe mu ntambara zibera muri Repubulika iharanira demukarasi ya Congo nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa Mahoro, bwana Jakunzi Bisengimana.

Iyi nama ngaruka mwaka yayobowe na Gapapa Leo. Mu

bitabiriye kandi harimo umuyobozi wa (COCOMaine) umuryango w’abakongomani bo muri Maine-Papy Bongibo. Bisengimana yashimiye Bongibo kuba yitabiriye ibi birori ndetse anashima ubutumwa bw’ubumwe yabahaye.

Nkuko urubuga rwa interineti rubivuga: “Mahoro ni umuryango ugamije amahoro ndetse no kuzamura imibereyo y’abakomoka muri Congo utavanguye ubwoko ndetse n’aho bakomoka. Igihugu cya Congo cyaciye mu ntambara z’urudaca zagisenye ndetse zitera amoko amwe gusubiranamo.

Indyane za Politicye mu moko zatumye havuka urwangano hagati y’amoko cyane cyane mu gace ka Kivu y’amajyepfo n’iyamajyaruguru. Umuryango wacu wemera ko amahoro arambye ashoboka iyo abaturage bose bahawe amahirwe angana imbere y’amategeko ndetse bakanabasha gukoresha uburenganzira bwabo nta vangura. Mahoro iharanira kuzamura imibanire myiza muri sosiyete zo muri Kivu y’amajyepfo ngo zibane mu mahoro nubwo hari ibyo zaba zidahuriraho. Umuco wacu ndetse n’urusobe rw’indimi bigomba kutubera ubukire aho kutuzanira indyane n’ivangura”.

Photos By: Kathreen Harrison