Byari ibyishimo tariki 29 Nzeri , mu gihe hafungurwaga ku mugaragaro Koperative ISUKEN; koperative y’abasomali bantu icuruza ibiryo ku modoka muri Lewiston. Uyu munsi wari wiganjemo ibyo kurya no kunywa , hanaciwe umugozi mu rwego rwo gufungura ku mugaragaro iki gikorwa hanakorwa amasengesho yayobowe na Imam Haji Mayow Haji.

Iki gikorwa kibayeho bwambere muri Maine, ibi biryo bitetswe mu moko atatu y’ibihingwa biva mu mirima y’abasomali bantu ikurikira: Isuken Co-op’s Farm, New Roots Cooperative Farm, and Liberation Farm. Ari uguhinga, guteka, kugabura ndetse no kubitwara ku modoka ibigeza aho bicururizwa byose bikorwa naba nyiri aya makoperative uko ari batandatu: Isnino Ibrahim, Ghali Farrah, Isaack Gawo, Sarura Deqow, Habiba Hussein, and Malyun Negeye. Mu bigaburwa harimo Sambusa–iki kikaba ari ikiribwa cyo muri Afurika y’uburasirazuba gikorwa mu mutsima uponzwe ukanyuzwa mu mavuta hakazingirwamo isupu, salade na injera. Bacuruza kandi n’umugati wa cyera wo muri Somalia, ndetse n’icyayi cyo muri Somaliya. Amasambusa arimo ibyiciro bine: akoze mu nkoko, ifi, inka ndetse nakoze mu mboga.

‘Isuken’ bisobanura ubumwe no gukorera hamwe mu gisomali, abatangije iki gikorwa abakaba bizera ko nikimara gushinga imizi kizanahuriza hamwe imico itandukanye y’abatuye muri Maine. Mohamed Dekow, ufasha mu izamuka ry’amakoperative nk’aya avuga ko uyu mushinga wo gucuruza ibiryo ari mwiza kuko ari ibyangombwa nkenerwa ku si yose. “Abantu baba baganira cyane babaza ibitandukanye nk’uburyo amasambusa akorwa; ibiganiro nk’ibyo rero byubaka imibanire ndetse no kongera icyizere mu bantu.”

Gucuruza ku modoka rero bije nk’umwana wa koperative Isuken, bikaba ari inyongeragaciro ku gikorwa cyo guhinga bakoraga. Ku ikubitiro bari batekereje gutangira Resitora ariko nyuma bahitamo kugurisha bakoresheje imodoka. Baje gutekereza uburyo bwo kwitwerereza no kwegeranya ubushobozi babona ibihumbi 14 by’amadolari byo kugura ndetse no gutunganya imodoka yabugenewe none ubu iyo modoka izajya iba yitabiriye ahabereye imihuro minini ndetse n’amamurika y’abahinzi. Iyi modoka imaze kujya ahabereye imihuro minini nka Yarmouth Farmer’s Market na Lewiston’s Art Fair. Ushobora kandi no gukodesha iyi kamyo wagize iminsi mikuru yihariye ndetse no gutekera abakozi ukabagemurira ku kazi. Kuyikodesha bikorwa ubisabye kuri: [email protected]

Undi murima uzwi nka New Roots, ari nayo koperative ya mbere y’abimukira mu buhinzi bazajya bakorera ku murima wabo ku masaha azwi ari naho haba hari imodoka mu gihe itagiye mu bucuruzi bwo mu muhanda. Bakaba babarizwa kuri 966 Sabattus Street, Lewiston. Aha ku murima hazajya hagurishirizwa ibiryo biciriyeho nka squash, karoti, ibishyimbo, puwavuro,amashu n’izindi mbuto zitandukanye utahana umaze gusogongera ku buryohe bwazo mu murima.

Koperative Somali Bantu ni imwe mu byabyawe n’impuzamiryango yabahinzi bava muri somaliya kandi bari mu muryango w’abasomali bo muri Maine, biciye muri uyu muryango; abahinzi bakaba bigishwa ndetse bakanahabwa ubutaka bwo gukoreraho. Ubwoko Somali Bantu ni nyamucye kandi bwarakandamijwe, bufite amateka mu by’ubuhinzi bashobora gusangiza leta ya Maine. Mbere y’intambara yatumye bahunga igihugu cyabo babeshwagaho n’igikorwa cyo guhinga ari naho bakura ubumenyi bashobora gusangiza abo muri Maine. Nubwo imibereho itandukanye muri Maine, uburyo bahinga buri mu byafasha Maine.

Abari muri uyu muhango wo gufungua ku mugaragaro wa Isukeni baryohewe n’amafunguro ndetse n’ibyo kunywa. Jonah Fertig-Burd, umuhanga mu by’amakoperative mu kigo cyita ku makoperative kikanazamura abarobyi, n’abahinzi ari mubitabiriye banafata amagambo. Agira ati: “ndanezerewe ku biryo by’abasomali ndetse n’igikoni cyabo bizafasha mu guhura no kuganira”. Umwe mu bafatanyabikorwa muri iki gikorwa yagize ati “Ndanezerewe cyane”.
Urukuta rwa Facebook rwa Isuken ni: Isukencoop; email : [email protected]; website: www.isukencoop.com