Yanditswe na Sally Sutton
The New Mainers Resource Center at Portland Adult Education works with New Mainers who come to the U.S. with college degrees and years of experience. Most people want to know if their college degrees will be recognized as they look for jobs, apply to schools, or seek licensing in their professions.
Will a degree be recognized? The answer is that it depends. This is Part 2 of a two-part series that discusses credential evaluations. Part 1 explained what a credential evaluation is, and Part 2 describes how to know when an evaluation needs to be done.
Benshi mu bimukira baza muri Maine, baza barize imyaka muri za kaminuza baranabiherewe impamyabumenyi bakuye mu bihugu bakomokamo. Gutekereza ku kuba bakoresha isuzuma ry’impamyabumenyi zabo bikababera ihurizo zikomeye, rihenze gusa rimwe na rimwe ugasanga birakenewe. Niba uri gutekereza ku kuba wakoresha icyo gikorwa, ibi bibazo bishobora kuba byagufasha gufata icyemezo cyo kuba wabikora.
Ni izihe ntego z’akazi cyangwa z’amasomo ufite?
Kugira ibitekerezo ku mwuga no ku masomo byawe ni ingenzi cyane mbere yo gukoresha isuzuma ry’impamyabumenyi zawe. Akenshi, isuzuma rikorwa risabwe n’umukoresha, ishuri cyangwa se ikigo gikora ibyo guha impushya abantu kikagusaba ko uboherereza impapuro zisuzumwe. Uba ukwiye kumenya amakuru ku bashaka kubona copy z’impamyabumenyi zawe zasuzumwe, ukamenya kandi amakuru arebana n’uko bashaka ko isuzumwa rikorwa.
Ni ubuhe burambe mu kazi ufite?
Niba ufite uburambe mukazi mu bijyanye na mudasobwa, uri umu injeniyeri cyangwa se warize ibindi bijyanye na siyansi, bishobora kuba ari ngombwa ko ukoresha isuzuma z’impamyabumenyi zawe kugirango wereke umukoresha ko ufite ubumenyi-ngiro bukeneye mu kazi. Mu yindi myuga isaba impushya nko kwigisha, ubwubatsi, cyangwa se gukora mu buvuzi, gukoresha isuzuma ry’impamyabumenyi rizakenerwa nka kimwe mu bisabwa ngo ube wabona urwo ruhushya. Gusa, niba warize ibikenera cyane ubumenyi nko gukorera hamwe, itumanaho, cyangwa se ubumenyi mu by’imiyoborere, ubunararibonye bwawe hamwe n’ubwo bumenyi byaba bifite agaciro kanini imbere y’umukoresha kurusha ibyo wize mu ishuri.
Ni akahe kazi uzaba uri gushaka?
Ese waba uri gushaka akazi ko guheraho, cyangwa se kakandi kazagusaba gukoresha ubumenyi bwa kinyamwuga? Niba ari akazi k’ibanze, ushobora kutazakenera kwerekana icyemezo ko impamabumenyi zawe zifite agaciro, ahubwo ushobora gusabwa kwerekana ko ufite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye. – yaba iya hano muri US cyangwa se iyo wakuye mu gihugu ukomokamo. Benshi mu bakoresha ntabwo bazakenera gihamya cy’impamyabushobozi, gusa kuri babandi bayikenera, ushobora kubera kopi y’impamyabushobozi yawe y’amashuri yisumbuye, ishobora kuba ihinduye mu cyongereza.
Icyongereza cyawe kiri ku ruhe rugero?
Niba icyongereza cyawe ndetse n’ubumenyi bwa mudasobwa bitari ku rugero rukenewe ngo umuntu akore akazi k’umwuga mu byo wize, cyangwa se ngo winjire mu masomo runaka, ushobora gukenera kurindira ukabanza ugasuzuma impamyabumenyi zawe.
Ese waba ufite uburyo bwo kwishyura ikiguzi cyo gusuzuma no gusemura?
Isuzuma rishobora kwishyurwa ari hagati ya $300 na $400. Gusemura indangamanota zawe n’impamyabushobozi bigashyirwa mu cyongereza bishobora kwishyurwa $250 – $800.
Ese waba ufite ibahasha irimo impamabumenyi zawe n’indangamanota?
Niba udafite ibyangombwa byuzuye bigizwe n’indangamanota n’impamyabumenyi, ushobora kutigora wirirwa wohereza ibi byangombwa ngo bisuzumwe. Urugero, ubaye ufite impamyabumenyi wakuye mu gihugu ukomokamo, ukayoherezanya n’indangamanota ariko ukaba udafite impamyabushobozi y’aamashuri yisumbuye, abakora isuzuma bashobora kutamenya ko ufite impamyabumenyi ya kaminuza.
Igihe ari ngombwa, ushobora kohereza impamyabushobozi zawe zivuye ku ishuri zikajya ku kigo kizakora isuzuma?
.
Bamwe mu bakora isuzuma bazemera impapuro ubahaye, gusa hari abandi bazasaba ko ishuri ryemeza ko waryizeho, cyangwa se ko bohereza impamyabushobozi zawe ku kigo kizakora isuzuma nta handi zinyuze.
Ese ubu ni igihe gikwiye cyo gukoresha isuzuma?
Gukoresha isuzuma no guhabwa icyemeza ko impamyabushobozi yawe ifite agaciro biragoye ndetse bikanahenda. Ushobora gusubiza ibi bibazo? Ibisubizo byawe birakumenya niba ubu ari igihe kiza cyo gukoresha isuzuma ry’impamyabushobozi zawe.
- Ese kuki nkeneye ko bikorwa?
- Ese birahura n’intego zanjye mfite mukazi?
- Ese ubu ni igihe kiza cyo kubikora?
- Ninde ukeneye raporo y’isuzuma?
- Ese mfite ubushobozi bwo kohereza impapuro zose zikenewe?
- Ese ni ubuhe bushobozi mfite bwo kumfasha kwishyura ikiguzi cyo gusemura no gukoresha isuzuma?
Sally Sutton, MAPPA, MSSW, umuyobozi wa porogaramu, New Mainers Resource Center, gahunda ya Portland yigisha abakuze, [email protected], 207-874-8155