Ikigo nderabuzima cya Portland
Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira Ibiza ishami rya Maine (Maine CDC) cyatangaje ko hari icyorezo cya Hepatite A muri iyi leta. Kuva mu 2019, Maine CDC yabonye abantu 297 bafite iyi ndwara, izamuka rinini kuko ugereranyije no mu myaka yabanje, iki cyorezo cyari ku mpuzandengo y’abantu 7.5 ku mwaka.


Abantu bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’iyi ndwara ya Hepatite A harimo abantu bakunda gutembera amahanga, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abantu batuye mu mazu y’abatagira aho baba haba abantu benshi. Iyo umuntu yanduye Hepatite A, iyi ndwara imusohokamo inyuze mu byo yituma mu mwanda ukomeye. Ibiganza bitakarabye bishobora gukwirakwiza iyi virusi ku kintu icyo ari cyo cyose uyu muntu yakoraho, harimo ibyo kurya, amazi, ahantu ndetse n’abandi bantu.
Ijambo hepar ni ijambo ry’Ikiratini rivuga “umwijima” naho -itis bikavuga “kubyimbirwa”. Hepatite rero ni ukubyimba k’umwijima. Iyo umwijima wabyimbye, uba wangiritse bityo ntukore akazi kawo ko kuringaniza intungamubiri ndetse no kuyungurura amaraso. Ibimenyetso bya Hepatite A harimo kugira amaso y’umuhondo n’uruhu rwenda kuba umuhondo cyane ku mpinja, umuriro, umunaniro, kubura ubushake bwo kurya, isesemi, inkari zisa n’izijimye, kugira umusarani wenda gutukura ndetse n’impiswi.
N’ubwo akenshi ibibazo bya Hepatite A byikiza, umuntu akoresheje kuruhuka ndetse no kunywa ibintu byinshi, uwayanduye ishobora kumutera ibibazo bikomeye byamuviramo no gupfa. Maine DCD yatangaje ko 43% by’ababagannye bafite iyi ndwara bashyizwe mu bitaro muri iki gihe cy’icyorezo. Uburyo bwiza bwi kwirinda Hepatite A ni ukwikingiza ufata urukingo rwa Hepatite A ubundi ukagirira isuku ibiganza byawe.
Inkingo ziraboneka ku bakuze n’abana ku kigo nderabuzima cya Portland. Kugirango umenye niba wemerewe kurufata ndetse uhabwe n’umunsi, wahamagara (207) 874-8446 cyangwa ukohereza imeyili kuri [email protected].
Ibigo nderabuzima byinshi harimo n’ibya leta muri iyi leta nabyo bitanga urukingo rwa Hepatite A (mepca.org/community-health-centers/locations/).
Andi makuru kuri Hepatite A wayasanga ku rubuga rwa interineti rwa CDC ya Maine ari rwo www.maine.gov/dhhs/hepatitis.