By Kathreen Harrison

Photo | John Ochira

ICYOREZO CYA CORONAVIRUS GIHANGAYITSE BENSHI

Icyorezo cya CORONAVIRUS gihinwa Covid-19 kimaze gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga ku isi ndetse cyageze no mu miryango y’abimukira. Abantu bamaze kubura utuzi, amashuri arafunga, ibirori bitandukanye birasubikwa ndetse n’insengero zirafunga ibyinshi bitangira gukorera kuri internet mu rwego rwo kubahiriza intera hagati y’abantu ngo iki cyorezo gikumirwe.

Mu guhangana n’iki cyorezo, tariki 13 Werurwe, umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abimukira, Mufalo Chitam, na Inza Ouattara, ushinzwe ubuzima muri Catholic Charities of Maine batumije inama n’abahagarariye abimukira ndetse n’uhagarariye ikigo gikumira indwara Kristine Jenkins na Jamie Paul ngo baganire ku ngamba zo kurwanya no gukumira Coronavirus. Mu nama kandi hareberagwa hamwe uruhare ndetse n’umurongo ndenderwaho imiryango y’abimukira yagenderaho mu gukumira iki cyorezo.

Iyi nama yarebeye hamwe amabwiriza atangwa n’ikigo cyo gukumira indwara CDC mu rwego rwo guhashya icyorezo cya Coronavirus. Abitabiriye iyi nama bakaba barasabwe kuyatangariza abagize imiryango bayobora ku buryo bwihutirwa.

Gukaraba n’isabune kenshi gashoboka ukabikora nibura amasegonda 20 ugakaraba neza ntaho usize, ukibuka hagati y’intoki ndetse no mu nzara. Gukoresha umuti usukura intoki urimo Alcohol mu gihe udafite amazi hafi yawe. Kuguma mu rugo igihe urwaye ndetse no gushyria urushyi ku munwa igihe ukoroye cg witsamura hanyuma ibyo wihanaguje ukabijugunya ahabugenwe. Abantu kandi basabwe kwirinda ingendo za kure.

Hamagara muganga igihe wumva ufite ibimenyetso nk’umuriro, kubura umwuka maze umusobanuze aho kwihutira kwirukira kwa Muganga.

Photo | John Ochira

Gerageza uko ushoboye gusiga intera hagati yawe n’abandi nibura y’ibirenge bitandatu: (6 feet). Bikore urengera cyane cyane abafite indwara zidakira nk’abantu bakuze. Aho bikunda inama zibere kuri interineti mu kwirinda amahuriro. Gusiga intera hagati y’abantu bizagabanya indwara n’ubwandu bityo ibitaro bibashe kwita ku babigana ndetse n’ibikoresho ntibishire.

Nkuko bigaragara mu myaka ijana ishize, inyigo ku buzima rusange zagaragaje ko guhana intera ari ingenzi mu kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cyane ko virusi zikwirakwizwa bivuye ku muntu wegeranye n’undi. Uku kwandura biba bishobora kubaho igihe wegeranye n’umuntu ufite virusi ku ntera iri munsi ya metero ebyiri, iyo mumaranye iminota hafi 15 uba wamaze kwandura. Ufite virusi ashobra kuba nta kimenyetso akwereka.

Urugero ni nk’abana berekana ibimenyetso bigoranye. Kugeza ubu nta kimenyetso kirerekana ko iyi virusi yandurira mu biryo.

Ikindi inama yibanzeho ni ukureba ibindi bibazo bibangamiye abimukira nko kuba imfashanyigisho zo kuri COVID19 zashyirwa mu ndimi abimukira batumva icyongereza babasha kumva.

Nyuma y’inama yo kuwa 13 Werurwe, abayihuriyemo bahise batangira akazi ko kwegeranya amakuru, amashusho mu ndimi zitandukanye bisobanura uburyo iki cyorezo kihutirwa gukumirwa. Izi mfashanyigisho zisobanura byinshi ku ndwara ya COVID19 uko ifata, uko ikwirakwira ndetse no kuyirinda abantu badahana ibiganza cg ngo bahoberane. Zisobanura kandi uko abantu baguma mu rugo mu gihe bibaye ngombwa mu kwirinda kwanduza abandi.

Photo | John Ochira

Aya makuru y’ubwirinzi bwa COVID19 kandi yashyizwe ku mbuga za interineti nka Amjambo Africa, yoherezwa kuri Whatsap, nizindi mbuga nkoranyambaga. Abahagarariye abimukira kandi baniyemeje kugera mu ngo zikeneye kuganirizwa by’umwihariko kugirango zimenyeshwe aya makuru ya COVID19.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze kugera mu bihugu 188 kikaba kivugwa mu bihugu 40 bya Afurika ahavugwa abantu bagera kuri 572 banduye ndetse n’impfu 12 ufatiye tariki ya 21 Werurwe. Bivugwa ko kuba iyi ndwara yarafashe Afurika nyuma ndetse ntiyihute biterwa nuko uyu mugabane wamenye izindi nkayo zirimo Ebola ukaba wari witeguye.

Nkuko bitangazwa na Mwalimu Jean-Jacques Muyembe, ukuriye ikigo cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi muri Congo Kinshasa, ingamba zirinda Ebola ni nazo zirinda COVID19. Mu nyandiko ya Tariki 20 Gashyantare yashyizwe ku rubuga rw’umuryango mpuzamahanga w’ubuzima (WHO), Muyembe avugamo ko kuva Ebola yakwaduka bushya muri Congo, uduce yagaragayemo nutwo itagaragayemo twose twashyizeho gahunda yo gupima abahinjira, gukaraba intoki kandi izo ngamba zikumira COVID19. Muyembe avuga ko kandi kubera Ebola, hashyizweho Laboratwari izafasha no mu gupima COVID19. Gusa itandukaniro na Ebola ni uko abarwayi ba COVID19 bakenera imashini zo guhumekeraho zitoroshye kubonwa mu bihugu nka DR Congo.

Nk’uko bitangazwa na CNN, kandi ibihugu bya Afurika byashyizeho zindi ngamba nko gukaraba mbere yo kwinjira muri bisi nkuko byagaragaye I Kigali mu Rwanda ndetse no gupimwa mbere yo kujya ahakoraniye abantu benshi muri Lagos/Nigeria. Ikindi cyavuzwe ni ibihugu byahagaritse ababyinjiramo n’abasohoka.

Photo | John Ochira

Havuzwe n’ibihuha by’uko iyi ndwara idafata abirabura ariko kuba yarageze Afurika ndetse ikaba yaranafashe abanyamerika b’abirabura babiri bakinira NBA byatumye ibi bihuha bihinduka amabeshyo. Ibindi bihuha biri kumvikana hanze ni uburyo babeshya ko bukiza COVID19 harimo nko kwiyunyuguza amazi ashyushye n’ akunyu, isupu irimo urusenda, ibyumutsa umusatsi ngo byica iyi virusi, ko iyi virusi idakora mu bushyuhe-ibi byose ni ibibeshyo.

Ibibazo bikibazwa mu bahagarariye abimukira harimo kumenya niba abasaba ubuhungiro bazabasha gupimwa iyi ndwara, abafite amikoro macyeya uko bazamera mu kwihaza mu biribwa igihe amaduka akinze ndetse no kumenya imfashanyo izatangwa kubatishoboye ngo batirukanwa mu mazu ndetse n’ubufasha bwagenerwa abimukira batabaruye ndetse batemerewe ubufasha bwa Leta. Amjambo Africa izakomeza gutangaza ibisubizo birebana nibi bibazo byibazwa na benshi. Reba urutonde rwa serivisi kuri paji 16, 20/21.

Komeza ukurikire amakuru kuri iyi ndwara ukanda ahanditse Covid-19 kuri website ya amjamboafrica.com urahasanga amashusho, n’amakuru mu ndimi zitandukanye kuri iyi virusi mu gifaransa, igiporutigali, igisomali,igiswahili n’ikinyarwanda. Turateganya kongeramo izindi ndimi mu rwego rwo gufasha abatumva icyongereza kuri iki cyorezo.