“Ubuzima ni ryo banze ibindi byose byubakiyeho, nicyo kintu gihenze dufite bityo tugomba kukibungabunga uko dushoboye.Tubaho rimwe gusa” Georges.
Abanyafurika baba muri Maine baganiriye na Amjambo Africa! muri uku kwezi batunze agatoki itandukaniro rinini rifatiye ku muco riri hagati y’uko ubuzima bufatwa hagati y’Abanyafurika n’abo muri Maine. Kurya neza, gukora imyitozo ngororamubiri, kugabanya ibiro biri mu bihangayikishije abanyamerika aho usanga abenshi babisangiye. Mu kubyumva neza icyegeranyo cyakozwe na CDC kivuga ko nibura 50% by’abanyamerika bifuza kugabanya ibiro, ibi bikaba bitera akanyamuneza ubwiwe ko ameze neza mu cyerecyezo cyo kugabanya ibiro. Mu bihugu byinshi bya Afurika, gutakaza ibiro bifite inyito mbi muri sosiyete-Gutakaza ibiro bigaragaza ubukene, uguhangayika ndetse n’imibereho itameze neza mu gihe kubyibuha bibarwa nko gutunganirwa ndetse n’ubugiri.
Abanyafurika baganiriye na Amjambo Africa! bavuga ko bakigera muri Amerika bataramenya ibijyanye no kubyibuha, bagiye bagwa mu makosa yo kubwira abantu ko bameze neza kubera babyibushye cyane. Aya magambo y’amashyagiriro yagiye agaragara nk’igitutsi ku nshuti zabo babibwiraga. Abanyafurika bakaba birengera bavuga ko rwose mu muco nyafurika umuntu ubyibushye bisobanura kumera neza. BAGEZEHO BATANGIRA KUBITERAMO URWENYA KO NTAKIBAHANGAYITSE KIJYANYE NO KUNANUKA
Bamwe mu banyafurika bavuga ko umuco w’abanyamerika wo kugabanya ibiro watangiye kubagiraho ingaruka mu buryo bumwe cg ubundi. Aha bavuga ko bakibereye muri Afurika, ntawatekerezaga guta ibiro ariko aho bagereye muri Amerika no kumva uburyo bihangayikishije abanyamerika nkuko byamamazwa kenshi ku mbuga nkoranyambaga; ubu birasa naho icyitwaga ubukire kijyanye no kubyibuha kiri guta agaciro.Abakomeye bafite ubutunzi muri Afurika batangiye gutekereza kugabanya ibiro nka bumwe mu buryo bwo kurengera ubuzima.
Umuco wo gukora imyitozo ngororangingo ntumenyerewe cyane muri Afurika, aho gukora imyitozo ngororamubiri bifatwa nko guhurira hamwe abantu bagasabana aho kuba igikorwa gihoraho k’ubuzima. Urugero ni nk’aho urubyiruko ruhurira hamwe rugakina umupira w’amaguru naho muri Amerika abantu buzura imihanda mu gihe cy’impeshyi bakanyonga amagare, bakiruka bagakina mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo. Hari n’abazinduka mu gitondo cya kare bakajya mu nzu zabugenewe bagakora imyitozo ngororambubiri mbere yo kujya ku kazi. Ubutunzi bw’amamiliyoni buvanwa muri ibi bikorwa bwerekana agaciro abanyamerika baha gukora imyitozo ngororamubiri.
Mu gusoza, Abanyafurika baba muri Maine bavuga ko batewe ubwoba n’ibiryo barya hano muri Amerika KUKO MURI AFURIKA IBIRYO BYOSE BYARI UMWIMERERE(organic) ndetse bidatunganyirijwe mu nganda bitandukanye na hano muri America. Abanyafurika bavuga ko iyaba bari bafite amakuru ahagije ku biryo by’umwimerere bashobora kurya hano ndetse nibyo batarya.
Muri Afurika, aho uwanditse iyi nkuru yaturutse, yakuze azi ko kwiyongera ibiro wabaga ufite ubuzima buzira umuze-amata, inyama, ibishyimbo ndetse n’ibirayi by’umwihariko. Imboga zari nyishi ariko ntabwo abantu bazikundaga. Bajyaga batera urwenya ko kurya imboga ntaho bitaniye n’ihene cg inka irisha.