Yanditswe Na: Kathy Kilrain del Rio 

Mu myaka mike ishize, niba uri umwe mu bimukira barimo bashaka ibyangombwa cyangwa uzi umuntu uri muri urwo rugendo, ushobora kuba warumvise cyane ikintu kitwa “Kubera umuzigo igihugu.” Benshi babyibazaho byinshi, bityo tukaba twifuza gufasha buri wese kurushaho kumva icyo ari cyo ndetse n’abo bireba.

Ni ngombwa ko umenya ko ibwiriza ku babera umuzigo igihugu ryaguwe cyane ryo ku bwa Trump ryarangiye. Ibintu byasubiye uko byari biri mbere y’uko Perezida Donald Trump ajyaho. Kuba umuntu abona bwinshi mu bufasha buhabwa abantu burimo ubufasha mu buvuzi, mu kubona aho atura n’ ibyo kurya, ntabwo bizamubuza kuba yabona ibyangombwa byo gutura nk’umwimukira.

 

Itegeko ry’igihugu rireba abimukira, rifite ingingo zivuga ku kubera umuzigo igihugu bishobora guhungabanya bamwe mu bimukira mu gihe bari gushaka uko babona green card ari yo karita ibemerera gutura by’igihe kirambye, cyangwa se mbere y’uko binjira mu gihugu. Rigamije kugaragaza ko umuntu azakenera ubufasha bwa leta ngo abeho. Politiki ku babera umutwaro igihugu yamye iriho kuva mu myaka myinshi ishize, gusa ubuyobozi bwa trump bwarayaguye cyane buyigira igikoresho cyo kurenya abimukira. Ku bw’iyo mpamvu, abantu benshi cyane bamenye iyo politiki, bitera cyane urujijo.

Ikibabaje, ubutegetsi bwa Trump bwatumye benshi mu bimukira bahagarika gukoresha ubufasha bahabwa n’igihugu bwose, ari nako ingaruka zigera ku bimukira ubwabo ndetse n’imiryango yabo y’Abanyamerika batarebwa nayo. Muri Maine Equal Justice, twizeye ko ubuyobozi bwa Biden buzategura indi politiki ireba ababera igihugu umutwaro, itazahungabanya abantu amezi menshi cyangwa se imyaka, politiki itazagenderwaho ngo umuntu abe yatekereza gusaba ubufasha bugenerwa abaturage kuri ubu. Ikindi kandi ntibwira ko ibwiriza rishya rizaba ritsikamira abimukira nk’uko byari bimeze ku ibwiriza ryo ku buyobozi bwa Trump.

Ibwiriza ku babera igihugu umutwaro rigira ingaruka mbere na mbere abimukira bashaka ibyangombwa banyuze ku miryango yabo, cyangwa se bari gusaba ngo bemererwe kwinjira mu gihugu. Ntabwo rireba abimukira baza mu buryo bwo gufasha abantu harimo abashaka ubuhunguro, impunzi, abarokotse ibikorwa b’ubushimusi cyangwa ibindi byaha (Abasaba viza zo mu bwoko bwa U na T), abasaba viza zihabwa abahuye n’ihohoterwa rikorerwa abagore (VAWA), cyangwa se abahabwa viza zihariye zihabwa abimukira bakiri abana (SUS). Nta bijyanye no kukugenzura ku birebana no kubera umutwaro igihugu bikorwa igihe umuntu ari gusaba ubwenegihugu, umuntu ari gusaba kuvugurura Green Card ye, cyangwa se ari gusaba ubuhungiro bundi bushya, iyo harebwa iby’abana bahuye no gutinzwa mu gusaba kuba umwimukira (DACA), kuba umuntu yaba yemerewe sitati by’igihe gito (TPS), cyangwa se abahuye n’idindira bari mu kiciro cy’abasunikiwe gusohoka mu gihugu (DED).

Hari ingingo nyinshi zinjira muri gufata icyeme ku bijyanye no kubera umutwaro igihugu. Ubufasha bwonyine buhabwa agaciro ni ubw’amafaranga y’igihugu cyangwa se ya Leta ahabwa abantu, harimo azwi nka (SSI), ubufasha bw’igihe gito bw’abantu bakeneye cyane ubufasha (FANF), ndetse n’ubufasha rusange (GA), n’ubufasha bw’igihe kirekire buhabwa inzego bugatangwa na guverinoma, harimo ubuhabwa inzu z’abakuze bwishyurwa bunyuze muri Medicaid (MaineCare). Hari kandi ibindi bizagenderwaho. Muri ibyo harimo amashuri, akazi, ubuzima ndetse no kuba umuntu afite cyangwa adafite umuryango. Kuba abandi mu bagize umuryango bahabwa ubufasha bugenerwa abantu ntabwo bigira ingaruka ku cyemezo ku kubera igihugu umuzigo gifatirwa umuntu.