Kuzuza imisoro bijya bigorana ku muntu wese wo muri Amerika, ariko abasaba ubuhungiro, abimukira ndetse n’abahawe ubuhungiro bashobora guhura n’ingorane. Abasaba ubuhungiro, abimukira, impunzi baba mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko bakaba basabwa kuriha imisoro nk’abenegihugu. Nyamara hari amarengayobora agenda azamo kuri buri wese wuzuza ibigendanye n’imisoro atari ku bimukira gusa– ProsperityME yifuje gusangiza abasomyi ba Amjambo Africa uburyo mwagenderaho bibafasha kumva neza ibyo musabwa ndetse n;uburyo mwabona ubufasha.

1. Kuzuza ibijyanye n’imisoro ni itegeko. Kutabikora bigira ingaruka zikomeye. Kutishyura imisoro bishobora kugira icyo byangiza muri gahunda y’ubwimukira bwawe. Itariki ntarengwa ni tariki 15 z’ukwakane 2021.

2. Abimukira batuye mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse n’ubutemewe baba bafite umutwaro w’imisoro kuri bo. Abimukira bemewe n’amategeko bo basabwa imisoro ku kigero kimwe n’abaturage ba Amerika. Abimukira bemewe n’amategeko barimo:

a. Abafite Green card ndetse n’abemerewe gutura muri Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko.
b. Ababaye iminsi runaka muri Amerika basabwa kwishyura imisoro, harimo abarengeje iminsi 31 muri Amerika, y’umwaka wuzuzamo imisoro ndetse bakaba barabaye iminsi 183 mu myaka ibiri ishize baba bari muri iki kiciro ndetse bagasabwa imisoro nk’abandi. Hari impushya zo kuba muri Amerika zitangwa muri iki kiciro.

“Abimukira batuye muri Amerika batemewe” bagerwaho n’ibyimisoro mu buryo butandukanye aho baba basabwa kwegera umunyamategeko akababwira uko bakwitwara muri iki kibazo. Kuzuza ibijyanye n’imisoro utazi neza ikiciro ubarizwamo bishobora gutera kwishyura menshi cg se kwishyurwa make.

3. Ibyinjijwe byose mu mwaka usabamo imisoro ugomba kubivuga haba harimo ibyo winjirije hanze ya Amerika bikuzuzwa nko mu buryo bw’imisoro ireba abinjije amafaranga ava hanze.

4. Umuntu wese ushyizwe ku mpapuro zaka imisoro agomba kuba atuye muri Amerika ndetse n’umushyizeho agomba kuba ari umubyeyi we cg se umuhagarariye mu mategeko. Ntushobora gushyiraho umufasha cg se umwana wawe uba hanze Umufasha cg se umwana ushyirwa mu rupapuro rusaba imisoro agomba kuba yujuje ibisabwa birimo:

a. Kuba aba mu rugo rwawe
b. Agomba kuba atuye mu rurwo rugo nibura igihe
kirenga amezi atandatu.
c. Agomba kuba ari munsi y’imyaka 19, cg se ari munsi y’imyaka 24 akaba umunyeshuri w’igihe cyose (full-time) nibura amezi atanu. Ashobora kuba afite imyaka iyariyo yose igihe afite ubumuga runaka.

d. Agomba kuba adatanga ibirenze ½ cy’ubufasha
mu rugo.
e. Abana ntibashobora kuzuza imisoro mu buryo bukomatanije mu mwaka umwe. (joint return.)

5. Uzuza ibijyanye n’imisoro kare gashoboka. Abakoresha benshi bohereza impapuro zerekana ayo umukozi yakoreye zitwa W-2 cg se 1099 hagati mu kwezi kwa mbere. Aabcuruzi baciriritse bagomba guhuza ibitabo bandikamo n’inyemezabuguzi by’umwaka uheruka.

6. irinde abatekamutwe mu by’imisoro. Ikigo IRS ntikijya gihamagara abantu naterefoni cg se ngo cyohereze imeli, cg ubutumwa kumaterefoni y’abasaba serivisi z’imisoro.

7. Irinde kwishyura menshi mu gihe wuzuza imisoro. Gutegura ibirebana n’imisoro ni akazi koroshye kadasaba ko wishyura cg se wishyuzwa umurengera w’amafaranga. Abimukira benshi bafite ahantu henshi bakorerwa iyi serivisi ku buntu nka gahunda CA$H. Guhana gahunda n’abakozi ba CA$H muri Maine bashobora gufasha ufite amikoro makeya kuzigama mu gihe buzuza ibirebana n’imisoro. Izi nama zishobora kugufasha kunyura muri iki gihe cy’imisoro utekanye. Abafite ibibazo runaka bakwaka ubujyanama ikigo ProsperityME bakabaha ubufasha.