Yanditswe na Deb Ibonwa and Dina Malual

Ubufasha rusange (GA) ni gahunda ifasha abaturage bose binjiza make kugirango babashe kubona iby’ibanze nk’ubukode, umuriro, gushyushya inzu, ibyo kurya hamwe n’imiti. Abimukira bashobora gusaba ubu bufasha GA igihe batangiye kuzuza impapuro zibemerera gutura, kabona n’ubwo baba batararangiza kuzuza.

Niba uri gusaba ubufasha rusange gusa ukaba utarasaba gutura, ntabwo utegetswe guhita ubikora. Gahunda y’abimukira ntiyoroshye kandi tugira abantu inama yo guhura n’impuguke maze ikagufasha. Gufata igihe maze ugahura n’impuguke bishobora kukongerera amahirwe yo gutsinda muri dosiye yawe.

Itondere kandi abantu biyitirira ubushobozi badafite bwo kugufasha muri dosiye yawe isaba ubwimukira, bagamije kukwiba utwawe. Ushobora kumenya byinshi ku buryo wakwirinda abatekamutwe n’abajura hano: https://ilapmaine.org/protect  

Nakora iki ubusabe bwanjye bwa GA bwanzwe?

N’ubwo uba wemerewe gusaba GA, kabone n’ubwo uba utarasaba ubufasha buhabwa abimukira, abenshi mu bimukira basaba bahabwa ibisubizo bibahakanira. Ibi biterwa n’uko GA itangwa hagendewe ku mijyi, kandi imwe mu mijyi ikaba idahugukiwe n’amwe mu mabwiriza areba abimukira. Akenshi abasaba ubuhungiro babwirwa ko basabwa kuba bafite ibyangombwa bivuye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubwenegihugu ndetse n’abimukira (USCIS) cyangwa se umunyamategeko kugirango berekane ko batangiye urugendo rwo gusaba ubuhungiro. Nyamara ibi si ukuri. Hari ubundi buryo bwo kwerekana ko batangiye urugendo rwo gusaba ubufasha buhabwa abimukira. Ushobora “kubibibwirira” (ukabyemeza mu bundi buryo) ko uri mu nzira yo gutanga ubusabe ngo ubone inkunga ihabwa abimukira. Turasobanura birambuye hasi.

Icyo ukwiye kumenya mu kwitangira ubuhamya 

Niba udafite ubwenegihugu bwa U.S. kandi ukaba utaruzuza ubusabe bwawe nk’umwimukira, ufite uburenganzira bwo kwitangira ubuhamya mu gihe uri gusaba GA ukemeza ko “uri mu rugendo kandi utera intambwe  zifatika mu gusaba ibyangombwa byo gutura.” Ibiro bikwegereye bitanga GA bigomba kukumenyesha iby’ubu burenganzira ndetse bakagusaba kuzuza inyandiko iboneka ku rubuga rw’urwego rushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza y’abaturage. Iyi nyandiko kandi ikwiye kuba iri ku biro byose bya GA.

Intambwe “zifatika zo gusaba ibyangombwa byo gutura” zigizwe:

  • • Kohereza aderesi yawe nshya ku rukiko rureba iby’abimukira
  • • Kwerekana ko wakiriye urutonde rw’imanza ruvuye ku rukiko ruburanira imanza z’abashaka gutura
  • • Gutera intambwe ushaka umucamanza cyangwa se ikigo cyemewe n’amategeko
  • • Kwitabira ibiganiro by’ibanze mu by’amategeko cyangwa inama
  • • Gukorana n’umucamanza cyangwa ikigo
  • • Kwakira amakuru arebana n’uko wakurikirana ubusabe bwawe ubyikoreye kubwawe
  • • Gukusanya impapuro ku busabe bwawe bwo gutura
  • • Gutegura impapuro z’ubwimukira
  • • Izindi ntambwe zifatika ushobora gusobanura

Abatuye Maine bashaka gukurikirana iby’ubufasha buhabwa abimukira bw’uburyo butandukanye bafite uburenganzira nk’abandi baturage bose. Ibi bivuze ko ntawe ukwiye gusubizwa inyuma cyangwa agashyirwaho igitutu ngo yuzuze ubusabe bw’ubwimkira igihe ari gushaka gusaba ubufasha bwa GA. Ni ingenzi ko abimukira hamwe n’ababafasha bamenya gukora ubuvugizi bujyanye n’ubu burenganzira.

Bitewe n’ubushobozi buke, ndetse n’umubare w’abantu bakeneye ubufasha mu by’amategeko, ntabwo ari buri wese uzabasha kubona ubu bufasha abuhawe na Maine Equal Justice (MEJ), Umushinga utanga n’inama mu by’amategeko (ILAP) cyangwa ikindi kigo, akaba ari yo mpamvu twifuza ko aya makuru agera kuri benshi bashoboka.

Niba udashoboye kuvugisha ibiro bikwegereye bitanga GA, niba wifuza kugaragara amakosa cyangwa se ko utabasha kugera kuri iki kigo, hamagara umurongo utishyurwa kuri (800)442-6003 cyangwa usure urwego rwa Maine rushinzwe ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage kuri www.maine.gov/dhhs/ofi/programs-services/general-assistance.