Georges Budagu Makoko
Ubwiza bwa Demukarasi ni uko ishingiye ku bubasha buhabwa abaturage bo batora uzajya mu biro kubayobora. Abagera kuri miliyari 7 n’bice umunani batuye mu isi ntibafite ayo mahirwe yo guhitamo mu bwigenge umuyobozi wabo. Ariko abatuye Amerika bo bafite ayo mahirwe aho abagera kuri miliyoni 161 babashije gutora ababayobora mu matora aheruka ya perezida n’abashingamategeko bya 2020. Amatora ya 2020 ni amwe mu matora yahuruje benshi mu mateka ya vuba ya Amerika tutiyibagije n’abantu ibihumbi bazize COVID-19 ikanashegesha imiryango. N’ubwo hari ubwo bubabare bwose ntibyabujije abantu gusohoka hanze ngo bakore inshingano yabo yo gutora. Inshuti zanjye zitekereza ko impamvu abantu benshi basohotse bagatora ari ukugirango bubahirize indangagaciro za demukarasi. Abakomoka muri ba nyamuke b’abirabura baritabiriye ku bwinshi bisobanuye ko ijwi ryabo ritazongera kwirengagizwa. Yemwe n’abatoya batajya bakunda gutora batoye ku bwinshi.
Maze imyaka 18 muri Amerika kandi nitabiriye amatora atandukanye. Gusa sinigeze mbona amatora ameze nk’aya aho uwatsinze arara adatangajwe ndetse bigasiga urunturuntu mu bimukira bibaza uko ibizava mu matora bizamera. Nararanye terefone amasaha 24 nkajya nanakanguka mu ijoro ngo ndebe ko amatora yaba yavuze uwatsinze. Hari n’abandi bantu benshi nzi baraye bari maso bashaka kumenya uwatsinze. Bamwe baganira n’abo muri Amerika ndetse nabo hanze y’Amerika bashaka kumenya uko byagenze.
Imbamutima bagenzi banjye b’abimukira bagaragaje muri aya matora ni nyinshi. Imyaka ine ubu buyobozi bumaze yagize ingaruka nyinshi ku miryango y’abimukira. Abenshi bagiye bambwira ko iyi myaka yabateye guta icyizere haba ku gihugu ndetse n’inzozi zabo bumva zarayoyotse. Bavuga cyane ko ingamba zafashwe na Trump zagize ingaruka ku bimukira muri Maine ndetse n’ahandi, bakaba bemeza ko icyizere bagiriraga Amerika nk’igihugu giha ikaze abimukira cyayoyotse ndetse ko igihugu cyambitswe icyasha. Bamwe barahahamutse bagendeye ku mategeko Trump yagiye ashyiraho arwanya abimukira ndetse ibihumbi byahisemo kureka Amerika byimukira muri Canada gusabayo ubuhungiro.
Imiryango y’abimukira ivuga ko ibyavuye mu matora ari inkuru nziza ku bimukira ndetse bakavuga ko biteguye gukorana n’ubuyobozi bushya mu minsi iri imbere. Bafite akanyamuneza ko batazongera kubyukira ku mbuga za twitter babwirwa gupakira imizigo bakava muri Amerika kandi aricyo gihugu bita iwabo hatekanye. Abantu bavuga ko gutsinda kwa Biden ari ugutsinda iterabwoba. Umugore umwe twaganiriye umaze gutora gatatu nyuma yaho aboneye ubwenegihugu, yagize ati: “ Ubu buyobozi bwagize ingaruka ku bimukira bitewe n’ihindagurika ry’ingamba zigenga abimukira zagiye zihindagurika cg se zigashyirwa mu ngiro mu kavuyo bimwe bituma ubuzima bw’abimukira butarorohewe. Icyizere mfite ni uko ubuyobozi bushya buzaba bufite icyerecyezo gihoraho kitari uguhutiraho bakanga abantu-Imyaka ine ishize yari iteshamutwe ku buryo ubuyobozi bwa Joe Biden bufite inshingano zo komora imitima.”
Icyizere cyongeye kugaragara muri Maine ndetse no hanze ya Amerika. Impunzi y’umunyekongo uba Kenya yagize ati: “Ubuyobozi bw’Amerika hanze ku isi bwari bwarahindanye , turizera kububona bugarura isura nzima.”
Kuba umuperezida uriho ari guhakana amatora nibyavuyemo bituma abimukira bafite impungenge ko byabyara imvururu. Abimukira benshi bahuye n’imvururu zikurikira amatora igice kimwe cyanze kurekura ubutegetsi ngo cyemere ibyavuye mu matora. Ingero za vuba ni 2015 mu Burundi, 2017 muri Kenya, 2018 muri DR Congo. Abimukira bafite ubwoba ko imvururu ndetse nabarebabulikani bari kwigabiza imihanda hamwe na Trump utaremera ibyavuye mu matora bitera kwibaza ko amatora yazavamo imvururu.
Demukarasi irahenda kandi igomba kurindwa-iyo itakaye bifata imyaka myinshi kuyigarura akenshi bigendanirako. Urugero mu 1930 amatora anyuze muri demukarasi yashyize Hitler ku butegetsi bidateye kabiri aba akwije amatwara ye mu gihugu cyose.
Isengesho ryanjye ni uko imyaka amajana iki gihugu kimaze cyubaka demukarasi itazahagararira ku muntu wikunda kandi ufite irari ryo gutegeka, Imana ihe umugisha Amerika iganje mu ndangagaciro zayo.