Abantu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga bashobora kuba barabonye cyangwa se baragize uruhare mu tuzamini, udukino cyangwa se ikusanyamakuru bishishikariza abantu gusangiza abandi amakuru amwe namwe aberekeye bishimisha. Ikibabaje, ibi bintu usanga rimwe na rimwe bifite ababyihishe inyuma baba bashaka kwiba abantu amakuru, bityo kubigiramo uruhare bikaba byagushyira mu kaga gakomeye.

Ingero zimwe na zimwe z’ibibazo babaza twavuga ni ibi: Ni igihe modoka wigiyeho gutwara bwambere? Ni irihe zina ry’akanyamaswa watunze bwambere? Ni irihe zina ry’umuhanda wakuriyeho?

Kwandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga usubiza utu tubazo biba bisa nk’aho bishimishije, nyamara ibi bisubizo uba utanga bishobora, mu buryo utazi gutanga ibisubizo ku bibazo byinshi bikurindira umutekano. Ibi bishobora gutuma abajura mu ikoranabuhanga babasha kubona amakuru abemerera kwinjira ku mbuga zitandukanye mu izina ryawe. Nk’urugero, kuri za konti za banki zawe n’ibindi hahandi abantu basabwa gusubiza ibibazo by’ibanga ngo babashe kwnjiramo.

Nonese ni gute abantu bakwirinda aba batekamutwe baba bari gukusanya amakuru mu ibanga? 

Ntukabyitabire! Wenda uburyo bworoshye kandi busobanutse abantu bakoresha birinda aba batekamutwe, ni ukutitabira ibyo bintu. Ikiza cyane ni ugufunga ubwo busabe bwabo ubundi ukamenyesha abandi nabo bakabyirinda

Fungura uburyo bwo kwinjira muri konti yawe bw’uburyo bubiri Igihe ukeka ko waba waratanze amakuru menshi mu bihe byashize, wagakwiye gutekereza uburyo wafungura uburyo bwo kwinjira muri konti ukoresha ukoresheje uburyo bubiri (two factor authentification). Iyo ukoze utyo, ubasha kwinjira mu mbuga zawe ukoresheje ijambo rikuranga n’ijambo banga, ukongeraho kandi gusubiza utundi tubazo – nko gushyiraho kode bakira binyuze ku butumwa bugufi cyangwa kuri imeyiri, ushobora kandi gukoresha igikumwe cyawe. Igihe adafite ibyo byanyuma, uwo mujura ntabwo aba ashobora kwinjira muri konti zawe.

Hindura ibibazo-ngengamutekano Kugirango ukumire abajura b’amakuru ngo bahere kure ya konti zawe, abantu bashobora guhimba ibisubizo ku bibazo bicunga umutekano wa konti zawe – igihe cyose ubasha kubyibuka cyangwa ushobora kubibika neza mu gace kagenewe kubika amagambo-banga. Gutegura igisubizo witekerereje ukacyongera ku bibazo ubazwa, byakongerera konti yawe uburinzi. Igihe ushaka gutanga amakuru ku bujura bw’umwiherero wasura; IdentityTheft.gov