Kubona irerero ryiza kandi rihendutse ni ikibazo muri Maine. Ku babyeyi benshi igiciro cy’uburezi bwo mu marerero y’abana burahenze. Si imiryango gusa ifite izi ngorane ahubwo yaba abakora muri aya marerero ndetse n’abakoresha bo muri Maine bose bahura n’iyi ngorane.

Guverinoma nkuru ya Amerika, ivuga ko igiciro cy’irerero ry’abana gikwiye kuba nibura munsi ya 7% by’ingengo y’imari y’umuryango ariko muri Maine ni ibindi bindi. Ikigereranyo cy’igiciro cy’irerero mu gace ka Portland ni $16,381, biruta kure igiciro cy’imyaka ine ya kaminuza ya Leta.
Twicaranye na Katie Soucy uvuye mu kigo Starting Strong atuganiriza ibirebana n’irerero mu buryo butandukanye.

1. Ni gute nabona Irerero
Kubona irerero bishobora gufata igihe bityo ukwiriye gutangira gushakisha hakiri kare mbere y’uko umwana wawe atangira ishuri. Yemwe na mbere y’uko umwana wawe avuka. Nkunda kurebera ku ikarita yitwa OEO’s Childcare Journey Map (www.portlandofopportunity.com/how-do-i-find-childcare)- ikaba iri mu ndimi zitandukanye. Buri wese akwiye kuyirebaho! Ku byiyongeraho wareba ubwiza bw’amarerero ndetse n’abo wahamagara ku rubuga rwa www.childcarechoices.me . Aha uzakuramo ibitekerezo bitandukanye byagufasha kumenya niba hakwiranye n’umwana wawe. Biba byiza gutegura guhura n’umuyobozi cg se umwarimu ukazenguruka Progaramu ndetse ukumva nuko bita ku bana. Biba byiza kumva wisanzuye nk’umubyeyi. Icyanyuma shyira izina ryawe mu biggo bitandukanye mu gihe utegereje ko umwana wawe abona aho arererwa kuko imyanya ikunze kubura muri Maine.

Ni gute namenya niba nemerewe Ubufasha bwo kuriha irerero?
Kumenya niba wemerewe ubufasha ku irerero bijya bigorana. Abatanga ubu bufasha usanga akenshi bafite ibigenderwaho bitandukanye. Nasaba abantu kujya babanza bakareba ikigo cya HeadStart begeranye kikabarebera muri gahunda zitandukanye. Ahandi hantu ho gutangirira ni muri progaramu ya Maine’s Child Care Subsidy Program. Impapuro zo gusabiraho n’andi makuru wabisanga kuri https://www.maine.gov/dhhs/ocfs/ec/occhs/step.htm.

 Kuki abategereje baba ari benshi?
Urutonde rw’abategereje ni rurerure kubera ko hatari amarerero ahagije ugereranyije n’abayashaka-cyane cyane abana. Nubwo kujyana umwana mu irerero bihenze ariko kandi abakora ubu bucuruzi bunguka ubusabusa. Twakomeje kubona abatangaga iyi zerivisi bagabanuka mu gihe kandi tubona abakuru bajya mu kazi biyongera. Ikibabaje noneho ni uko iki cyorezo cyatumye abatari bake bafunga imiryango bitewe n’uko ubushobozi bwagabanutse mu gihe igiciro cyo kiyongereye.

4. Ese natanga bufasha ki?
Kubura amarerero ahendutse kandi akora neza ni ikibazo cy’insobe ariko abantubakoreye hamwe bakubaka umuryango aho abana n’ababyeyi bava mu byiciro bitandukanye babona ubufasha bakeneye kugira ngo bagere ku ntumbero zabo. Mu gushaka umuti w’iki kibazo watangira uzana abafatanyabikorwa bakamenya ndetse bakanavuganira abafite iki kibazo ngo gikemuke. Turishimye cyane gutumira ababyeyi muri iki gikorwa kandi twatangiye gukorana inama zihoraho n’ababyeyi ngo twongere ijwi ryabo mu gushakira umuti iki kibazo. Ushaka kumenya byinshi kuri iyi ngingo wareba urubuga rwacu arirwo https://www.portlandstartingstrong.org

Kubona irerero ryiza kandi rihendutse ni ingenzi. Niba ugorwa cyane no kubona irerero riwkiriye ariko rinahendutse ntabwo uri wenyine. Jya unyaruka usure urubuga rwacu rugufashe gushakisha muri iki gihe gikomeye (ruri mu ndimi zitandukanye) https://www.portlandofopportunity.com/how-do-i-find-childcare