Isooko: Ishyirahamwe rigamije kwimakaza ubwigenge muri Amerika, umuryango ukorera ubuvugizi abasaba ubuhungiro (ASAP), Urwego rushinzwe ibinyabiziga muri Maine, umuryango Maine Emergency Services Communication Bureau, hamwe na n’umushinga w’abakorerabushake b’Abanyamategeko


 

Q: Ni iki nakora mu gihe  ntawe muri yombi  n’Abakozi bashinzwe Abimukira kandi nkaba mfite ubwoba bwo gusubira mu gihugu nkomokamo?

A: Niba utawe muri yombi n’abakozi bashinzwe abimukira ukaba ufite ubwoba bwo gusubira mu gihugu waje uturutsemo, bivuge, babwire ko ufite ubwoba bwo gusubira aho waje ukomoka. Komeza ubivuge, ubisubiremo igihe cyose ubonye amahirwe. Niba waramaze gusaba ubuhungiro, vuga ko wasabye ubuhungiro utegereje igisubizo.

Ntugire inyandiko n’imwe ushyiraho umukono mu gihe cyose utabasha kuyibona cyangwa kuyisobanukirwa wowe ubwawe, Saba kuvugana n’umunyamategeko, hamagara umunyamategeko wawe niba umufite cyangwa uhamagare inshuti yawe ya bugufi ishobora kugufasha.

https://www.amjamboafrica.com/category/news/know-your-rights

Q: Ese biracyashoboka gusaba ubuhungiro muri Amerika?

A: Niba kuri ubu utuye muri Amerika ukaba ugitegereje igisubizo kuri dosiye yawe isaba ubuhungiro (Form I-589), ubusabe bw’ubuhingiro bwawe buremewe. Ushobora gukomeza gusaba ubuhungiro. Ibi bifite agaciro igihe warasabye ubuhungiro mu rukiko rushinzwe abimukira cyangwa se mu biro bishinzwe gutanga serivise zo gusaba ubwenegihugu n’Abimukira (USCIS).

Ni ba uri muri Amerika ukaba utaratanga dosiye isaba ubuhungiro, ushobora kuyitanga niba ubyemerewe. Gusaba ubuhungiro ni icyemezo gikomeye bitewe n’Impamvu zawe bwite zituma usaba ubuhungiro. Ni byizako wifashisha impuguke mu mategeko y’Abimukira.

Niba waremerewe ubuhungiro, sitati yawe y’ubuhungiro iracyafite agaciro, ushobora noneho gusaba icyangombwa kikwemerera gutura burundu ( Form I-485). Icyakora guverinoma yatangaje ko yahagaritse gukurikirana dosiye zabasaba gutura burundu nyinshi, harimo n’izababamaze kwemererwa ubuhungiro. Ushobora gukomeza kohereza dosiye yawe, gusa guverinoma ishobora kutagira umwanzuro iyifataho.

Guverinoma y’Amerika yatangaje ko abantu batazongera gusabira ubuhungiro k’umupaka.

https://www.amjamboafrica.com/tips-and-info-seeking-asylum-in-canada/

Q: Mfite ubwoba ko mu gihe bizaba bikomeye nshobora kuzagira ubwoba bukabije nkayoberwa icyo gukora. Ni gute nakwitegura?

A: Fata mu mutwe nimero za telefone z’abantu wizeye, ubasabe ubufashe mu gihe bizaba bikomeye. Bibasabe hakiri kare, ubabaze niba bashobora kuzaguha ubufasha mu gihe wageze mu bihe bikomeye, urugero ubasabe nko kugufatira abana ku ishuri, cyangwa kuguhamagarira umunyamategeko. Ushobora gushyira muri telefone yawe uburyo bwo guhamagara nimero nyinshi icyarimwe.

Tegura urutonde rw’amazina na nimero z’inshuti zawe za hafi uzitabaza mu gihe byakomeye. Uru rutonde uzarumanike mu nzu yawe. Ongeraho kandi nimero z’abaganga bawe, abanyamategeko ndetse n’iz’ibigo by’amashuri abana bawe bigaho.

Q: Ni ibihe byangombwa nakwegeranya kandi ni hehe nabibika mu rwego rwo kwitegura igihe naba mfashwe?

A: Amatsinda y’abajyanama menshi asaba ko ibyo byangombwa wabibika mu rugo rwawe ahantu hafite umutekano, kandi ukahereka umuntu wizeye:

  • Ibyangobwa bw’inzira by’abagize umuryango wose (pasiporo) niba zihari
  • Inyandiko z’amavuko z’abana bose
  • Inyandiko y’ishyingirwa ku bashyingiranywe
  • Impapuro zo kwamuganga za buri munyamuryango, zigizwe:
  • Impampuro zigaragaza inkigo wafashe
  • Imyirondoro y’abaganga bose harimo n’abaganga bita ku bana
  • Urutondo rw’imiti n’uburyo uyifatamo
  • Inyandiko zigaragaza sitati yawe y’uko uri umwimukira n’iz’abana
  • Inyandiko zigaragaza ko utuye muri Amerika ( Amasezerano y’ubukode, fagitire z’amazi n’umuriro, ubwishingizi bw’imodoka n’ibindi). Niba bishoboka wongeramo n’impapuro zerekana ko umaze imyaka irenga ibiri utuye muri Amerika
  • Indangamanota/raporo zo ku mashuri y’abana bose bigaho
  • Impapuro zigaragaza ko hari umwana uhagarariye byemewe n’amategeko, impapuro zemeza umubano ushingiye ku isano ya kibyeyi. Izi nyandiko zigomba kuzuzwa zigashyirwaho umukono na noteri.

Q: Maze igihe gito nimukiye muri Maine kandi uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu gihugu nkomokamo ntirurarangiza igihe. Ese natwara imodoka mu buryo bwemewe n’amategeko?

A: Ugomba gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa na leta ya Maine mu gihe cy’iminsi 30 wimukiye muri Maine mu buryo bwo gutura, niyo waba ufite uruhushya rutararangiza igihe rwo mu kindi gihugu. Menyako itegeko ririho kuri ubu muri Maine irifata nk’umunyabyaha umuntu utwara ikinyabiziga atarabona uruhushya rwo gutwara rutangwa na Maine nyuma yo kumara iminsi 90 atuye muri iyi leta. Ibi kandi bishobora guteza ikibazo kuri dosiye yawe mu gihe cyose utarabona ubwenegihugu bw’Amerika.

Q: Mfite uruhushya rutararangiza igihe rwo mu gihugu nakomotsemo ndetse n’uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ibinyabiziga (IDP) Ese nshobora gutwara byemewe n’amategeko?

A: N’ubwo waba ufite IDP itararangiza igihe, ugomba gusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa na Maine mu gihe cy’iminsi 30 wimukiye muri Maine mu buryo wo gutura, kabone niyo waba unafite uruhushya rutangwa n’ikindi gihugu. Itegeko ririho ubu rivuga ko gutwara imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa na leta ya Maine ufite kandi uhamaze iminsi irenga 90 bifatwa nk’icyaha, kandi bishobora kugira ingaruka kuri dosiye yawe mu gihe cyose utarabona ubwenegihugu.

Uruhushya mpuzamahanga rwo gutwara ibinyabiziga IDP ntiruguha uburenganzirwa bwo gutwara muri Maine, gusa rutanga amakuru agaragara ko uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatangiwe mu kindi gihugu. IDP uyihabwa gusa ugiye gusohoka mu gihugu cyatanze uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mugihugu waje uturukamo. Iyo utahawe IDP, biba bigoranye kuyibona wamaze kugera muri Amerika. Amasite agurisha IDP kuri murandasi ku bimukira bamaze kugera muri Amerika ni ay’ibinyoma akoreshwa n’abajura bagamije kwiba.

https://www.amjamboafrica.com/faqs-about-how-can-i-legally-drive-a-car-now-that-im-living-in-maine-2/

Q: Numvise ko 9-1-1 ari umurongo nshobora guhamagara mu gihe nkeneye ubutabazi. Ese nahamagara 9-1-1 mu gihe naba mpagaritswe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda cyangwa abakozi ba ICE?

A: Umuntu ahamagara 9-1-1 iyo ubizima bwe buri mu kaga akaba akeneye ubutabazi bwihuse, aha twavuga inzu gufatwa n’ inkogi y’umuriro, cyangwa ushaka ko bahagarika icyaha. Niba uhagaritswe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muganda cyangwa abakozi ba ICE, icyo ushobora gukora ni uguhamagara umunyamategeko, cyangwa se ikigo gishinzwe gufasha abimukira aho guhamagara 9-1-1.

Q: Nakora iki mu gihe ndi mu modoka nkahagarikwa n’umukozi w’ibiro bishinzwe Abimukira nka ICE cyangwa CBP?

A: Baguharitse uri mu modoka wakora ibi bikurikira:

  • Gerageza kwiyumanganya
  • Guma mu modoka yawe, keretse utegetswe ibitandukanye n’umukozi ushinzwe ishyirwa mubikorwa ry’amategeko ( umupolisi wo mugace utuyemo cyangwa abashinzwe imihanda minini)
  • Ushobora kuvuga ko utari busubize ibibazo cyangwa gusinya icyo ari cyose avoka atarahagera.
  • Baza niba wemerewe kugenda
  • Baza urwego umukozi uguhagaritse akorera n’impamvu uguharitse
  • Wikwerekana uruhushya rwawe rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa urupapuro wabarurijeho imodoka yawe mu gihe umukozi waguhagaritse atarakwereka urupapuro rumuha ububasha bwo ku guhagarika.
  • Ntukoreshe imbaraga z’umubiri wanga ko bagusaka. Ushobora kuvuga uti: “ sintanga uburenganzira bwo gusakwa”
  • Wishyira umukoni k’rupapuro urwo ari rwo rwose baguhaye
  • Wibeshya, wisaba imbabazi, cyangwa ngo utange ubusobanuro. Gusa wibutse uwaguhagiritse ko udashaka kuvugana na we.
  • Wigira icyo uvuga ku bijyanye n’igihugu ukomokamo, ubwenegihugu cyangwa ibijyanye na sitati yawe irebana n’uko winjiye muri iki gihugu keretse ubanje kuvugana n’umunyamategeko wawe.

Q: Numvise ko iyo umupolisi aguhagaritse akenshi ahita aguhamagarira ICE. Ibi ni ukuri?

A: Yego, ibi ni ibisanzwe. Witonde cyane mu gihe utwaye. Itwaze uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’Amerika niba urufite (Niba ntarwo ufite witwara imodoka) witwaze kandi ubwishingizi bw’Imodoka nk’uko bitagenywa n’itegeko muri leta zose zigize Amerika. Utware witonze kandi wubahirize amategeko yo mu muhanda. Genzura ko witwaje urupapuro rugaraza isuzumwa ry’imodoka yawe urufite ndetse n’uko rujyanye n’igihe. Genzura ko wishyuye amatike yose agendanye n’amakosa yo mu muhanda niba hari ayo ufite.

Q: Numvise ko amakuru  ntangaza kuri BlueSky, Facebook, Instagram, TikTok, WhatsApp, cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga bishobora gukoreshwa n’abayobozi bashinzwe abimukira. Ese ibi ni ukuri?

A: Yego. Guverinoma yavuze ko bashobora kwanga gutanga zimwe muri serivise zigenerwa abimukora bashingiye ku bitekerezo bya politiki, uko umuntu yibona mu bijyanye n’igitsina, cyangwa ibindi bintu by’ingenzi bigaragara ku mbuga nkoranyambaga ze. Ni byiza ko ubutumwa ushaka gutambutsa kuri murandasi ubanza kubutekerezaho witonze.