Guverineri yongereye igihe cyo kuba abanyaMaine bagumye mu rugo. (Stay at Home Order)
“ibwirizwa rya Guma mu rugo utekane mu gice cyaryo cya mbere riremerera ibikorwa bimwe gutangira ndetse rigasaba kwambara akarinda munwa ahantu hamwe na hamwe rusange”
Nkuko yabitangaje tariki 27 Mata ko azongera igihe cyo kuguma mu rugo hirindwa COVID-19, Guverineri Mills ku munsi w’ejo yatangaje ibwirizwa rishya ryo kuguma mu rugo. Iri bwirizwa rishya rirakomeza gusaba abatuye Maine kuguma mu rugo ariko bakaba bakora ibikorwa ngombwa nko guhaha ibyo kurya no kunanura imitsi. Ikiyongeraho ni uko riha abatuye Maine uburenganzira bwo gusura ibikorwa bimwe by’ubucuruzi byemerewe gufungura mu kiciro cya mbere nkuko byatangajwe. Muri byo harimo inzu zitunganya imisatsi, ahagurishirizwa amamodoka ndetse n’ibikorwa by’iyobokamana bikorwa abantu baciye ahabugenewe batavuye mu modoka. Iri bwirizwa rihita rishyirwa mu bikorwa ndetse rikazarangira tariki 31 Gicurasi 2020 rikaba ariko ryahindurwa igihe icyaricyo cyose.
Ikiyongera kubyatangajwe muri iri bwirizwa ndetse nkuko byari byatangajwe mu ryaribanjirije-abatuye Maine basabwa kwambara mask-udupfukamunwa mu gihe bari ahantu guhana intera bigoranye. Nkuko bisabwa n’ikigo gikumira indwara muri Amerika-CDC. Iri bwirizwa risobanura ahantu rusange hambarwa udupfukamunwa nko mu mbere z’amaduka, ahagurirwa imiti, kwa muganga, mu bibuga, ahafatirwa amamodoka rusange, ndetse n’ahandi abantu bahurira ku bwinshi cg ku mirongo bahabwa serivisi: aha wavuga nk’ahafatirwa amato, imodoka, uber, lyft, ndetse n’ahategererezwa hadafunze. Muri iri bwirizwa, kwambara agapfukamunwa ntibisabwa abana bari munsi y’imyaka ibiri, cg se abana bari mu ngobyi zibatwara,ndetse n’umuntu utabasha kwikuriraho agapfukamunwa igihe abishaka. Abafite ibibazo byo guhumeka kandi nabo ntibibareba. Iri bwirizwa rirakurikizwa kuva tariki 1 Gicurasi.
Guverineri Mills aratera intege abatuye Maine kwikorera udupfukamunwa mu myenda ndetse no kutugurira mu batuye muri Maine mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi muri Maine. Ihuriro ry’ubufatanye ku banyenganda bo muri Maine ryashyize ahagaragara urutonde rw’inganda zikora udupfukamunwa muri Maine ndetse ubuyobozi burisangiza abatuye Maine ngo baryifashishe. Mu gutanga urugero rwiza ubuyobozi bwa Guverineri Mills bwagiranye ubufatanye n’uruganda rukora udupfukamunwa muri Westbrook bahagura udupfukamunwa ku bakozi ba Leta ya Maine bose.
Guverineri Mills avuga ko ubwo batangiye koroshya ingamba bagirango barebe ko ibikorwa byasubira gukora, abatuye Maine basabwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi zibareba mu rwego rwo kurwanya virusi. Ibi bakaba ari uburyo bwo kurinda umuryango wa Maine. Iyo wambaye agapfukamunwa uba uteye intambwe mu kurinda abanda nabo bakambara bakaba bateye intambwe mu kukurinda.
Ikigo gikumira indwara cya Amerika U.S. CDC kiragira inama abantu gukoresha udupfukamunwa ahateranira abantu benshi nko mu maduka, farumasi mu rwego rwo kugabanya umurego wa COVID-19.
Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko abantu benshi bafashwe na COVID-19 baterekana ibimenyetso nkuko bamwe babikekaga bityo bakaba babasha kwanduza abatari bacyeya mbere yuko bagaragarwaho n’uburwayi. Gusa kwikingira mu maso si ibirinda ubikora ahubwo birinda abamwegereye. Ukwirinda mu maso ntibikuraho ibwirizwa ryo guhana intera n’andi mabwiriza agenda atangwa nkuko tuyabona muri iyi nkuru. Agapfukamunwa gashobora gukorerwa murugo mu bintu byoroheje by’imyenda.
Mu mashusho aheruka umukuru w’abaganga muri Amerika (U.S. Surgeon General) Dr. Jerome Adams yasobanuye uko bakora umwenda usanzwe ukaba wasa n’agapfukamunwa. Ibindi ku gapfukamunwa kandi wabisanga ku rubuga rw’ikigo gikumira indwara cya Amerika U.S. CDC hano
Umuyobozi w’ikigo gikumira indwara muri Maine Dr Nirav Shah agira ati: “kwambara ukipfuka mu maso byafasha mu kudakwirakwiza COVID-19 naho gupfuka umunwa mu ruhame bigatiza imbaraga guhana intera nk’ingamba zo kugabanya ubwandu ari nako hafungurwa ibikorwa byari byarafunzwe.”
Agapfukamunwa gakoze mu Mwenda gatandukanye n’utwagenewe abaganga, abakora mu buzima n’imbangukiragutabara, ari nabo dukwiye kuduharira. Mu gihe abantu bakuramo agapfukamunwa basabwa kwirinda gukorakora ku maso, amazuru n’umunwa hanyuma bagahita bakaraba ibiganza.
Nkuko bisobanurwa n’ikigo gikumira indwara cya Amerika:U.S. CDC , agapfukamunwa kagomba kuba gapfuka amazuru, umunwa kakaba kagarukira hafi y’amaso gafatishijwe n’umugozi ugera ku matwi ndetse gafite imisitari igakoze ituma ukambaye ahumeka nta nkomyi kakaba kabasha kumeswa kakanikwa ntikangirike. Kukambara ntibisimbura guhana intera. Ndetse n’igihe ukambaye ugomba gusiga intera y’ibirenge bi6 hagati yawe n’uwo mushoreranye mu rwego rwo guca intege COVID-19. Guverineri Mills akomeza gutera intege abatuye Maine kugira isuku, gukaraba intoki n’isabune ndetse n’amazi ashyushye.