Guverineri Mills yagize icyo avuga ku birebana no kwirukanwa mu mazu kubabuze ubukode, kwitabaza Abarinzi b’igihugu(National Guard), amatora ateganyijwe mu nzego za Maine ndetse n’ibindi bitandukanye.

 

 

Dore ibyingenzi bikubiye mu kiganiro cyatanzwe na Guverineri Mills kuri uyu wa 7 Mata 2020 aho yari kumwe n’uhagarariye serivisi z’ubuzima n’imibereho muri Maine, Commissioner Jeanne Lambrew, na Dr. Nirav D. Shah, umuyobozi w’ikigo gikumira indwara muri Maine- Center for Disease Control and Prevention. Mubindi byagarutsweho harimo ingamba zitandukanye, Guverineri ateganya gutangaza muri iyi minsi.

Guverineri Mills mu byo ateganya harimo iteka ribuza abakodesha amazu gusohora abatazabasha kwishyura amafaranga kubera ingaruka za COVID-19. Aha Guverineri yahishuye ko ateganya gushyiraho ikigega kizafasha ababuze ubwishyu bw’ubukode bw’amazu kubera COVID-19

Guverineri Mills agira ati: “Siniyumvisha ukuntu umuntu asohorwa mu nzu mu gihe nk’iki.Iki si igihe cyiza cyo gusohorwa mu nzu kuko wabuze ubwishyu.”

Mu yandi makuru, Guverienri Mills yatangaje ko ateganya kwimura amatora y’ibanze muri Maine akayashyira tariki 14 Nyakanga aho kuyagumisha ku 9 Kamena. Ibi ngo bizatuma habaho imyiteguro ihagije harimo no gutora utaje ku biro byitora mu rwego rwo kugabanya imirongo n’ubucucike ku byumba by’itora.

Guverienri Mills yatangaje kandi ko yahaye amabwiriza abarinzi b’igihugu -National Guard gukorana n’ikigo gikumira indwara CDC ndetse n’ibitaro mu kubaka ahantu habiri hazifashishwa igihe abarwayi ba COVID-19 baba biyongereye. Aha hantu hakazubakwa muri Portland na Bangor kuva mu cyumweru gitaha aho hazashyirwa nibura ibitanda 150.

Ku bwa Mills ngo byaba ari amahirwe ibyo bitaro bidakoreshejwe ariko ni ngombwa ko abantu bateganya mbere y’igihe “

Abarinzi b’igihugu bazwi ku izina rya National Guard ni abasirikare b’inkeragutabara  bakaba abenshi muri bo bakora igihe gito bakenewe. Guverineri Mills afite ububasha bwo gutumaho inkeragutabara za Maine ngo zifashe mu bikorwa by’ubutabazi urugero nko muri iki gihe cy’icyorezo cya COVID-19. Mu bice bimwe bya New York Abarinzi b’igihugu bitabajwe mu gutanga ibiryo  ku miryango. Muri rusange abarinzi b’igihugu bafasha abasivili mu bikorwa byo guhangana n’ibyorezo ndetse n’ibiza ariko ntibaba ari abasirikare bari gukora uwo mwuga cyangwa se gukorera ku mategeko ya gisirikare.

Dr. Shah yatangaje ko imibare yabagera kurin 519 aribo bamaze kwemezwa ko bahuye na COVID-19 muri Maine. Bivuzeko habayeho ubwiyongere bw’abarwayi 20  mu gihe cy’amasaha 24. Yatangaje kandi ko haheruka kwitaba Imana abantu babiri bityo umubare w’abazize COVID-19 ugera kuri 12 muri Maine.

Dr. Shah avuga ko ingamba zafashwe n’ikigo gikumira indwara anahagarariye zikiri mbisi mu kuba zakwerekana aho iki cyorezo kigana muri Maine. Biragoye kumenya agasongero ka COVID-19 muri Maine.

Guverineri na Dr. Shah bakomeje gusobanura uruhare rwa buri wese utuye Maine mu gutsinda COVID-19 ndetse no gukubita hasi umubare w’abandura iyi ndwara itagira umuti n’urukingo ikaba yirindwa  abantu bahana intera hagati yabo.

Guverineri yanagarutse ku ngamba yashyizeho mu kurwanya COVID-19 za tariki 15 Werurwe ubwo yafungaga amashuri akanasaba ko habaho umubare ntarengwa w’amahuriro  nkuko byari bikubiye mu iteka yatanze ryo kuguma mu rugo ku batuye Maine

Guverineri agira ati: “Ntacyo kwizeza abantu gihari kuko turibaza niba tuzaguma mu rugo bikagabanya umurego wa COVID-19?” Byose bizaturuka kuri twe kuri mwe. Iki ni kizamini ku kiremwamuntu-igihe nicyo kizatubwira niba twaratsinze iki kizamini.