Yanditswe na Amy Harris  

Tutitaye aho bakomoka, hafi ya buri mubyeyi arwana no kugabanya igihe abana be bamara imbere ya televiziyo. Ariko, gushyiraho imirongo mizima bijya bigorana. Ibyerekanwa biri hose: kuri terefone zacu, mubyumba byacu by’uruganiriro ndetse no mubyumba turaramo. Biri mu ishuri, ndetse no kumaboko amwe mu buryo bwamasaha akoranye ikoranabuhanga. Umwanya abantu bamara ku ikoranabuhanga ugenda wiyongera. Mu gihe cy’umwaka umwe hagati yo gutangira kw’icyorezo cya COVID muri Werurwe 2020, na Gashyantare 2021, umubare w’abana bamara amasaha ane cyangwa arenga ku munsi kuri byuma by’ikoranabuhanga wikubye kabiri; kimwe cya kabiri cyabantu bakuru bose babajijwe bamara amasaha ane cyangwa arenga kuri ibyo byuma buri munsi.    

Ariko tuzi ko igihe kinini ku byuma by’ikoranabuhanga atari cyiza kuri buri wese muri twe, yaba umuto cyangwa mukuru. Amasaha menshi umuntu yicaye ashobora gutera ibibazo byo guhagarara, kubabara ijosi, kwangirika kwamaso, kwiheba, no guhangayika mubana ndetse n’abakuze. Kumara amasaha imbere y’ibi byuma buri munsi bishobora gutera umubyibuho ukabije (kongera ibiro mu buryo buteye inkeke), ibibazo byo gusinzira, ibibazo byimyitwarire, gutinda kwiga no kumenya ururimi, gutinda kwigira kumarangamutima, ndetse biranashoboka ko umuntu yibasirwa n’umujinya cyangwa amahane. Ishuri ry’Abanyamerika ryita ku buzima bw’ abana ryerekana ko ababyeyi babuza abana babo bari munsi y’ imyaka 2 kumara umwanya uwo ariwo wose ku byuma by’ikoranabuhanga. Abaganga bavura abana barasaba ko abana barengeje imyaka ibiri bamara hagati y’isaha imwe n’abiri kuri za televiziyo ku munsi.

Abana b’impinja ndetse n’incuke bashobora kwangizwa cyane nigihe bamara ku byuma by’ikoranabuhanga, kuko bakenera abantu kugirango bige. Ariko abana bakuru nabo bagerwaho n’ingaruka. Abanyeshuri biga mu mashuri abanza bafite za televiziyo cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mubyumba byabo bitwaye nabi mubizamini bisanzwe kurusha abadafite ibyo bikoresho mu byumba byabo. Abahanga bavuga ko guhora abana binjiza mu bwonko bwabo amashusho, imikino yo kuri videwo, n’ubundi butumwa bituma bagira ikibazo cyo guhozaho. Imikino ya digitale igira ingaruka cyane kurusha imbuga nkoranyambaga cyangwa za videwo mu gutera ububata cyangwa ikibazo cyo gukoresha neza interineti (PIU). Kandi tuzi ko ku bangavu n’ingimbi, gukoresha imbuga nkoranyambaga (nka Instagram, TikTok, na Facebook) bishobora gutera agahinda gakabije, kurya mukavuyo, ndetse n’amahane akabije n’ubushotoranyi.

Itangazamakuru rigira uruhare mu kugena ibyo abana batekereza, bibwira, cyangwa se basobanukirwa ku bwoko. Itsinda rikora ubuvugizi rizwi nka Common Sense Media ryasohoye raporo bise Inclusion Imperative (guhuriza hamwe birakwiye) mu Kwakira, 2021, kandi ryerekana ko ibitangazamakuru bikorera kuri interineti byerekana abantu bafite ibara ry’uruhu ryirabura cyangwa abimukira gake, kandi iyo bibaye, abantu bo muri ayo matsinda bagaragazwa nk’abadashobotse. Ubushakashatsi bwerekana ko kwiyongera mu bitangazamakuru mu kugaragaza ibibi cyangwa ibitari byo kuri abo bantu bishobora kongera ibyiyumvo byo kutisanga mu muryango wabakiriye, kandi bigatera amacakubiri mu mibereho yabo.  

Ariko hariho bike byiza byo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga. Ibitangazamakuru bimwe bishobora kwigisha kandi bigateza imbere ubumenyi bw’abana. Ikindi kandi kureba ibiganiro bya televiziyo byo mu cyongereza, bishobora gutuma umwana amenya ururimi no kumenyera imico y’igihugu yimukiyemo. Cyakora, ni byiza gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’abaganga, kandi ababyeyi bagakurikiranira hafi ko abana babo bakoresha ibyo bikoresho ku buryo bwiza, nko kuzimya televiziyo, no kuvugana mureba mu maso igihe cyo muri kugirana ikiganiro.

Hari amakuru aboneka nko muri Common Sense Media yafufasha guhitamo firime z’ijyanye n’imyaka, ibiganiro bya televiziyo,imikino ndetse na apurikasiyo z’ubuntu. Ibi byafasha umubyeyi  kumenya igitangazamakuru gifite amakuru y’ingenzi kandi gitekanye. Bamwe mu babyeyi bakoresha uburyo bwo kugenzura ibyo abana bareba kuri televiziyo na mudasobwa, kandi bakabanza bakareba imikino yose na apurikasiyo mbere y’uko bemerera abana babo kubikoresha.

Inama yagufasha kugabanya igihe abana bamara kuri ibyo bikoresho ni ugukura televiziyo n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga mu byumba byabo, ibikorwa byo gushyira muri ibyo bikoresha umuriro kikabera mu cyumba rusange. Indi nama ni ugushyiraho ibwirizwa mu rugo ry’uko bitemewe gukoresha ibyo bikoresha isaha imwe mbere yo kuryama. Buri wese azajya asinzira neza! Ikindi, abana baba mu miryango ifatira amafunguro rimwe ku meza bagira amanota meza mu ishuri, ndetse bakanagira ibyago bike byo kurwara agahinda gakabije, inda mu bangavu, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’umubyibuho ukabije – ikiza ni ukuzimya televiziyo no gushyira kure telefone igihe muri gufata amafunguro.

Nk’uko bitangazwa na muganga w’abana Michael Rich, akaba na diregiteri w’ishami ryita ku buzima bw’abana mu bitaro bya Boston bivura abana, kureba televiziyo cyane bigabanya igihe cy’ibikorwa bindi n’igihe cyo guhanga udushya mu mikino. Avuga ko abana baba bakeneye igihe cyo kumva babuze icyo bakora – icyo gihe kiba ari umwanya mwiza wo guhanga udushya no gutekereza. Atanga inama y’uko hashyirwaho igihe runaka gito cyo kureba televiziyo, bikaba byafasha mu kuvanaho za siteresi, bigakomeza imibanire mu muryango ndetse bigatuma abana bagira ibiruhuko byiza by’impeshyi kandi bitekanye.

Ibintu imiryango yakora bitari ukureba televiziyo.

  • • Kujya ku mucanga cyangwa se kuri pisine iri hafi yanyu.
  • • Gukinira muri parike muturanye,
  • • Gutegura gahunda y’ibikorwa igashyirwaho ibyo umwana akunda bitari televiziyo, kandi bijyanye n’ibimunyura (Gushushanya, siporo, gusoma cyangwa gukina n’utunyamaswa).
  • • Igihe mufashe urugendo rurerure mu modoka, shaka ibiganiro biboneye bibereye umuryango wandimo ngo best podcasts for families.
  • • Sura bibiriyoteke muturanye ubundi utire bimwe mu bitaro bishya byo gusoma.
  • • Tangiza umukino mushya mu muryango wawe mu gihe cy’ijoro, maze ukoreshe amarushanwa nta telefone cyangwa televiziyo.
  • • Shyiramo umuziki maze mwibyinire.