
Ku ya 24 Kanama 2022, Perezida Joe Biden na Minisiteri ishinzwe uburezi muri Amerika batangaje gahunda y’ibice bitatu byo gutanga ubufasha ku bafashe inguzanyo zo kwiga. Igice kimwe cya gahunda ni ugukuraho umwenda ugera ku $20,000 yo gukuraho imyenda ku bagurijwe bujuje ibisabwa, mu gihe abafashe inguzanyo itari iya Pell Grants bemerewe agera kuri $10,000 igihe cyose batinjiza arenga $125,000 ($250,000 ku bashakanye). Kuri bamwe, gukuraho iyi nguzanyo bishobora kuzahita bikuraho inguzanyo bari bafite yose. Cyakora, mu gihe inguzanyo yabo izaba ikuweho, bishobora kuzagira ingaruka mbi kuri raporo y’abo y’ikoreshwa ry’inguzanyo – gusa ku rugero ruto.
Ese Keredi ni iki?
Muri sisiteme y’ubukungu ya Amerika, keredi ni ububasha bwo kuguza amadolari kugirango ugire ibyo ubasha kwigezaho cyangwa serivisi uhabwa, umuntu yumva neza ko azishyura mu gihe kiri imbere. Ibigo by’imari, banki ndetse n’abandi batanga inguzanyo ku bantu kugirango babone ikintu ubu, baba badashobora cyangwa badashaka kwishyura ako kanya. Mbere y’uko umuntu ahabwa inguzanyo iyo ari yo yose, abatanga iyo nguzanyo barabanza bagasuzuma uburyo uyu muntu yemerewe inguzanyo, cyangwa se uburyo bafite ubushobozi bwo kwishyura yuzuye kandi kugihe. Icyerekana ko ukwiye inguzanyo kigaragazwa n’amanota ya Keredi, uyu akaba ari umubare ubarirwa hagati ya 300 na 850. Uko ugira umubare uri hejuru ni ko urushaho kuzuza ibisabwa ngo ube wahabwa inguzanyo.
Gukurirwaho inguzanyo bizagira ingaruka ku manota ya keredi?
Niba abahawe inguzanyo bakuriweho umwenda wo kwiga wose, bashobora kuzabona igabanuka ry’amanota yabo ya keredi. Ariko, ntibakagombye guhangayikishwa cyane nibi ndetse ntibikwiye kubabuza gusaba gukurirwaho inguzanyo zabo.
Kuki amanota yanjye ya Keredi azamanuka nyuma yo gukurirwaho umwenda?
Gufata inguzanyo ngo wige bigira uruhare mu mu kubarira hamwe inguzanyo zose umuntu afite – ni ukuvuga inguzanyo zitandukanye umuntu yafashe kuva yabaho muri iki gihugu. Ingero zirimo inguzanyo zo kugura inzu, inguzanyo z’imodoka, n’amakarita yinguzanyo. Iyo abatanga inguzanyo bari gufata icyemezo cyo guha umuntu inguzanyo, ndetse n’ igipimo cyinyungu bayimuheraho, kubona raporo y’uburyo umuntu yishyura inguzanyo zose muri rusange bifasha utanga inguzanyo kuko byerekana ko umuntu ashobora gucunga inshingano zinyuranye zizanwa no kuguza amoko menshi yimyenda. Ubwo rero, gukurirwaho inguzanyo y’abanyeshuri bikura ubwoko bumwe bw’inguzanyo ku mubare w’inguzanyo afite, bigashobora gutuma habaho igabanuka rito, ry’igihe gito gito mu manota yabo yinguzanyo.
Indi mpamvu yatuma umuntu ashobora kubona igabanuka rito mu manota y’inguzanyo ni ukubera gukurirwaho inguzanyo bishobora kugabanya imyaka yagaragara ko umuntu amaze afata inguzanyo. Inguzanyo z’abanyeshuri akenshi ni inguzanyo za mbere abantu bafata, kandi amateka maremare yo gufata inguzanyo yerekana ko umuntu afite uburambe bwo gukoresha inguzanyo neza. Ibi bifasha abatanga inguzanyo gupima ingaruka zabaho mu gihe baguriza uwo muntu. Kugira amateka yo kwishura ku gihe byerekana ko umuntu ashobora kwishyurira ku gihe mugihe ahawe inguzanyo. Cyakora, n’ubwo hagabanuka gato amanota y’inguzanyo, inyungu zo gukurirwaho umwenda ziruta kure igabanuka rito kandi ry’igihe gito ry’ayo manota.
Ese kuvanirwaho inguzanyo bishobora kuzamura amanota ya keredi?
Niba umuntu akuriweho umwenda wo kwiga, ariko ntibimareho umwenda we wose, bishobora gutuma amanota ya keredi azamuka. Ibyo biba bitewe n’uko inguzanyo yo kwiga ikomeza kugira uruhare mu kumenya igihe umuntu amaze atangiye gufata inguzanyo. Kuvanaho igice cy’umwenda wabo bigabanya umwenda afite – kandi umubare w’amadolari y’inguzanyo umuntu yishyura ni ikintu cya kabiri kinini gihesha umuntu amanota y’inguzanyo. Niba umuntu akoresha inguzanyo nyinshi zishoboka, bishobora kwerekana ko akoresha inguzanyo ku buryo burengeje urugero – bigatuma asa nkaho afite ibyago byinshi byo kutishyura imyenda. Gukurirwaho inguzanyo y’abanyeshuri ingana na $10,000 cyangwa $20.000 bizagabanya ayo bagomba kwishyura, bibe byatuma amanota yiyongera.
Nonese icyemezo kibe ikihe?
Icyemezo ni uko gusonerwa inguzanyo zo kwiga byari bikwiye. Kuba amanota ya keredi y’umuntu agabanuka ntibigomba gutera abantu impungenge zo gusaba gukurirwaho inguzanyo. N’iyo byagira ingaruka mbi ku manota y’umuntu, birashoboka ko ari amanota 5 kugeza 10 avaho gusa. Igihe cyose abantu bakomeje kwishyura izindi nguzanyo ku gihe, amanota yabo ashobora kongera kwiyongera mu gihe gito, akenshi kiri hagati y’ amezi atatu kugeza kuri atandatu. Umubare w’ayo yazigamye mu ubwo yakurirwagaho umwenda urenze kure ingaruka zose z’igihe gito ku nguzanyo!