By Jean Damascene Hakuzimana

Amashyaka ahanganye mu Burundi yagiye ashyamirana mu kwitegura amatora y’abadepite n’umukuru w’igihugu yabaye tariki 2O nkuko byatangajwe na televiziyo y’abashinwa CGTN. Ikinyamakuru Aljazeera cyo gitangaza ko tariki 11 Gicurasi igisasu cyatewe mu kabari mu murwa mukuru Bujumbura kikica abantu babiri.

Abahanganye harimo ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD na CNL ihagarariwe na Agathon RWASA wahoze ari inyeshyamba. Amahuriro y’abantu benshi yarakomeje hatitawe ku cyorezo cya COVID-19. Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa Muntu urashinja ishyaka riri kubutegetsi kubiba ubwoba muri rubanda, uyu muryango ukaba uvuga ko habayeho ubwicanyi, kuburirwa irengero, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gutoteza ndetse n’ifungwa ridasobanutse.

Iki gihugu cyo mu burasirazuba bwa Afurika kigiye mu matora nyuma y’imiyigaragambyo n’imidugararo yakiranze kuva 2015 ubwo Perezida ucyuye igihe Nkurunziza Pierre yategekaga manda ya gatatu ndetse agasimbuka ihirikwa ry’ubutegetsi bwe ryari riyobowe na Generali Niyombare bahoze bakorana. Kuva Ihirikwa ku butegetsi ryaburizwamo, Nkurunziza ntarava mu gihugu nk’umuyobozi. Kimwe mu bihugu byahoze birangwamo ubwisanzure bwo kuvuga icyo utekereza, ubu biragoye kumenya icyakubaho ubigerageje cyane ko ishyaka riri ku butegetsi ryakomeje kwigwizaho ubuyobozi rikumira abatavuga rumwe na ryo.

Nyuma y’iburizwamo ryo guhirika ubutegetsi muri 2015, uBurundi bwahise burega umuturanyi wabwo u Rwanda kuba inyuma y’uyu mugambi wo guhirika ubutegetsi. URwanda rurabihakana kandi narwo rukarega uBurundi gucumbikira inyeshyamba za FDLR ziregwa ibyaha bya Jenoside zikaba zigambiriye guhungabanya uRwanda. Aya makimbirane hagati y’ibihugu akaba ataracogora aho abasirikare b’ibi bihugu bagiye bashyamiranira ku mipaka ndetse tariki 8 Gicurasi barasanyeho mu gace k’ikiyaga cya Rweru aho ingabo z’uRwanda zavuze ko abasirikare b’uburundi bari barenze umupaka.

uBurundi bwagiye bwirukana abakozi ba LONI ndetse n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu. Mu minsi yashize kandi iki gihugu cyahagaritse amaradiyo mpuzamahanga nka BBC ndetse n’Ijwi ry’Amerika aho kibirega kwivanga muri politicye yacyo. Tariki 12 Gicurasi uBurundi bwirukanye uhagarariye umuryango mpuzamahanga w’ubuzima hamwe n’abakozi bawo batatu nta mpamvu itanzwe nkuko France24 ibitangaza.

Umuyobozi w’igice cy’amakuru ya Afurika: Jean Damascene Hakuzimana yakurikiranye amatora y’badepite na perezida ya 2010 ari mu Burundi.