Imwe mu ntambwe za mbere umuntu ushaka gushinga ubucuruzi aba agomba gutera ni ukumenya ubwoko bw’ubucuruizi azakora. Iyi ni imiterere y’ubucuri bwawe, ntabwo ari ibyo uzacuruza cyangwa se serivisi uzatanga. Iki cyemezo ni ingenzi cyane ku bacuruzi bafite ubushake, kuko kizajya kigenga ibijyanye n’imisoro wishyura, ibindi byose wishyura ndetse n’urugendo rwo gusaba inguzanyo. Ubwoko butatu bw’ingenzi bw’ubucuruzi buzwi cyane ni ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye, ubuhuriweho n’abantu bacye hamwe n’ubukora nka sosiyete y’abanyamigabane. Bimwe mu byiza n’ibibi bya buri yose ni byo tugiye kureba.

Ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye
Muri Amerika, 73% by’ubucuruzi buhari ni ubw’abantu ku giti cyabo. Ubu ni ubucuruzi bushingwa, bukagenzurwa ndetse bukanayoborwa n’umuntu umwe. Mu ishingwa ryabwo, ntabwo hitabazwa cyane ibijyanye n’amategeko ya Leta ya Maine.
Ibyiza.
• Abafite ubu bucuruzi basabwa gusa guhabwa icyemezo n’uruhushya bitangwa n’inzego z’ibanze ubundi bagatangira. Agace kahariwe ubucuruzi ku rubuga rwa leta ya Maine, gateganya urutonde rw’impushya n’ibyangombwa bisabwa. Ba rwiyemezamirimo bashobora kandi guhamagara telefone (800) 872-3838 bagahabwa ubufasha.
• Ibijyanye n’imisoro biroroshye. Nta tandukana mu by’amategeko hagati y’ubucuruzi na nyirabwo. Ibyinjizwa byose n’ubucuruzi bibarurwa ku rutonde rw’imisoro ya nyirabwo. Ibi bizwi mu Cyongereza nka Pass-through taxation.
• Kungenzura no kuyobora bene ubu bucuruzi biroroshye ugereranyije n’ubundi bucuruzi, kuko nta wundi muba mufatanyije, ntugire inama ngenzuramikorere yo kubaza igihe uri gufata ibyemezo.
Ibibi
• Nyir’ubucuruzi abazwa imyenda yose n’ibihombo byose by’ubucuruzi bwe.
• Kubona inguzanyo y’ubucuruzi bishobora kugorana.

Ubucuruzi buhuriweho.
Ubucuruzi buhuriweho bwenda gusa cyane n’ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye, gusa ubuhuriweho buba bufitwe n’abantu nka 2 cyangwa batatu. Nta gikorwa cyangwa umuhango w’itegeko ukenerwa kugirango ubu bucuruzi butangizwe, bityo bikabugira nabwo ubucuruzi bushobora gutangizwa ku buryo bworoshye kurusha ubundi.

Ibyiza
• Abatunze ubu bucuruzi basabwa gusa icyangombwa gitangwa n’inzego z’ibanze z’aho bugiye gukorera ngo bubone gutangira. Agace gasubiza ibibazo ku bucuruzi ko ku rubuga rwa leta ya Maine, kagaragaza impapuro zikenerwa. Ba rwiyemezamirimo kandi bashobora guhamagara iyi numero bagahabwa ubufasha (800) 872-3838.
• Abafatanyabikorwa bagabana inyungu ndetse n’ibihombo, bivuze ko nta muntu umwe uhangana n’ibibazo by’ubukungu wenyine.
• Ibyinjijwe n’ubucuruzi bibarurwa ku misoro y’abafatanyabikorwa bombi ku buryo bungana, bikoroshya ibijyanye no kubara imisoro.

Ibiruhije
• Kutumvikana bishobora gutuma ubu bucuruzi busenyuka. Ni ngombwa cyane gushyiraho amasezerano y’ubufatanye, hakemeranywa mu buryo busobanutse uko ingungu zizajya zigabanwa, uko ukutumvikana kuzajya gukemurwa, ndetse no gusobanura birambuye ikindi kintu cyose kireba ubucuruzi.
• Kimwe n’ubucuruzi bw’umuntu ku giti cye, abafatanyije ubucuruzi babazwa ibijyanye n’imisoro yose ndetse n’ibihombo.
• Kubona inyungu bishobora kugorana.

Sosiyete y’abanyamigabane
Ku bacuruzi bato bato ariko bashaka gutera indi ntambwe bagengwa n’amategeko agenga ubucuruzi, bashobora kubuhindura sosiyete y’abanyamigabane.

Ibyiza
• Kimwe mu byiza by’ubucuruzi nk’ubu, ni uko butandukanya ibikenerwa n’ubucuri bigatandukana n’ibikenerwa n’umuntu ku giti cye.
• Bivuze ko imodoka, inzu, konti n’ibindi bya nyir’ubucuruzi bitandukana n’iby’ubucuruzi bityo ntibigirweho ingaruka igihe ubucuruzi bwagira ikibazo cyo guhomba.
• Gutandukanya ubucuruzi na nyirabwo byongerera ubwo bucuruzi ikizere.

Ibibi:
• Uretse kuba umuntu akenera ibyemezo n’uruhushya bitangwa n’inzego z’ibanze, bene ubu bucuruzi buba bugomba kwandikwa ku rwego rw’igihugu. Ibi bijyana n’umubare runaka w’amadolari yishyurwa agendanye n’icyo gikorwa. Ushaka urutonde rwuzuye rw’impapuro zikenerwa n’amafaranga yishyurwa, wahamagara telefone (800)872-3838.
• Bene ubu bucuruzi kandi busaba guhora bwitabwaho ndetse n’amafaranga yishyurwa kenshi agendana no kubwitaho.
Ushaka amakuru menshi arebana n’ubwoko bw’ubucuruzi no kwikorera wasura igice cyahariwe ubucuruzi (business structure page) ku rubuga rw’urwego rushinzwe iby’imisoro muri Amerika (IRS).