4 women learned to ride a bike during the Bikes for All Mainers program, completed the final ride, and earned bikes to ride home and keep! Photo by Ainsley Judge

Amagare ku batuye Maine bose ni gahunda igamije kugeza amagare ku bantu bakuru bashaka kujya bayagendaho kandi bigakorwa ku buntu mu mugi wa Portland. Iyi gahunda iri gutangira muri uyu mwaka wa 2019. Iri gutangirira ahazwi nka Portland Gear Hub babifashijwemo n’ihuriro ry’abatwara amagare bo muri Maine BMC. Abanyeshuri bari kwitabira iyi gahunda bigishwa ubumenyi butandukanye ku gukanika amagare ndetse no ku mabwiriza yo gutwara amagare mu muhanda. Ababashije kurangiza amasaha atandatu y’amasomo atangwa mu minsi itatu wiga amasaha abiri ku munsi, bahabwa igare rizima ndetse n’ingofero yo kwirinda uritwaye.
Gahunda y’amagare ku batuye Maine ni urugero rwiza rw’ibyagerwaho igihe abantu bafatanyije bakareba ibikenewe aho batuye maze bakabishoramo nta nyungu bagamije. Mu myaka itanu ishize, Nathan Hagelin yitegereje ukuntu abantu bashya bakigera muri Maine bagorwa no kubasha kugera aho baka serivisi zitandukanye cg bagatanga amafaranga menshi mu nngendo ari abajya kwiga icyongereza n’ibindi.
Nyuma yo kubireba yegereye Jim Tassé, uwungirije umuyobozi w’ihuriro ry’abanyamagare muri Maine amusaba ubufasha. Jim afashijwe na Erik West na Shannon Belt basanzwe ari abafatanyabikorwa mu by’amagare, batangije gahunda yo gutunganya amagare cyane ayakoze maze bayifashisha mu gutangiza gahunda ya Ni gute watwara igare mu bindi binyabiziga. Iyi gahunda yatangiwe muri 2014 yitwa Amagare ku bashyashya muri Maine yaje guhindurirwa izina noneho yitwa Amagare ku batuye Maine bose ahagana muri 2017 nyuma yo kubona ko abakeneye amagare atari abimukira gusa.
Muri uwo mwaka kandi abanyamagare bo muri Maine batangiye kuganira n’umuyobozi wa Portland Gear Hub Shop bwana Ainsley Judge bashaka ko hari ibyo bamuha akajya abafasha muri gahunda y’amagare kuri bose.
Portland Gear Hub ifatanyije n’ihuriro ry’abanyamagare bo muri Maine ubu batunganya iyi gahunda , bagasana amagare yakoze, bakayabika ndetse bakanayaha abamaze kwiga. Batanga abafasha muri iki gikorwa ndetse bakanahugura ababishaka.
Iyi gahunda igeze ku mwaka wayo wa gatanu ikaba ikataje mu gushakira igisubizo gutwara abantu muri Maine cyane ko bigora abatari bake muri Portland .Iyi gahudna ikaba ifasha no mu kugorora ingingo ikagabanya ihumanywa ry’ikirere ikanigisha abatwara amagare uko basangira umuhanda n’ibindi binyabiziga.
Uyu mwaka, ku nkunga ya Bangor Savings Bank, abanyeshuri bagera kuri 50 bazagerwaho n’aya masomo y’amagare mu gihe umwaka ushize bari 36. Umwaka wa 2019 ukaba uzatangira tariki 29 Mata bikomeze kugera muri Kanama. Amasomo atangirwa kuri Portland Gear Hub Bike School kuri 85 Anderson St ndetse no mu mihanda. UmunyaMaine wifuza kujyamo agomba kuba arengeje imyaka 18, akerekana ko afite ubushake bwo kunyonga igare maze akanuzuza ubusabe akabushyira kuri Portland Gear Hub kuri 155(Washington Ave) mbere y’itangira ry’amasomo. Ibindi bisobanuro mu kwitabira iyi gahunda wabisanga kuri Portland Gear Hub cg kuri murandasi: https://portlandgearhub.org/bikes-for-all-mainers/