Yanditswe na Sue Hamlett 

Mu kwa gatandatu, leta ya Maine yatangiye kohereza sheke z’amadokari $850 ku bantu bafite ubushobozi buke cyangwa se badafite na buke. Wasoma birambuye ibijyanye n’izi sheke, ikindi kandi niba ukeneye ubufasha wagerageza gukora ibi:

➤ kugirango ubone ubufasha bwo kubona sheke yawe, wavugana na CA$H coalition kuri https://www.cashmaine.org/ aba batanga ubufasha mu gutegura imisoro ku buntu ku bantu bafite ubukungu buri hasi.

➤ kugirango ubone ubufasha bwo kubona sheke yawe, wavugana na CA$H coalition kuri https://www.cashmaine.org/ aba batanga ubufasha mu gutegura imisoro ku buntu ku bantu bafite ubukungu buri hasi. ➤ Niba ufite ikibazo ku bijyanye n’ubufasha uhabwa na leta cyangwa se kuri sheke yawe ya $850, wavugana na Maine Equal Justice  unyuze ku rubuga rwacu: https://maineequaljustice.org/contact-us/

➤ niba ufite ikibazo ku $850 kandi ukaba uri umubyeyi cyangwa urera umwana, wavugana na Maine Equal Justice ku bijyanye n’amadolari ahabwa abana, ukavugana na Flavia Debrito kuri 207-888-3963.

Nzabona $850 atangwa na leta ya Maine?

Ushobora kuba wemerewe aya madolari niba:

Winjiza ari munsi ya,

$100,000 ukaba uri ingaragu cyangwa se ukaba ugaragaza imisoro utavanze, cyangwa

$150,000 niba ugaragaza imisoro nk’umukuru w’umuryango; cyangwa

$200,000 ku mugabo n’umugore bagaragaza imisoro bafatanyije. UKABA,

  • Uri “utuye muri Maine by’uburyo buhoraho”, bivuze ko ufite aho ubarizwa kandi by’uburyo buhoraho muri Maine, kandi ukaba uba igihe kirenze igice cy’umwaka muri Maine.
 

Niba wowe n’undi muntu mukuru mu muryango wawe mwese mwemerewe, buri wese azahabwa $850.

Abana hamwe n’abantu bashobora kwishyuzwa nk’abari mu nshingano z’undi, ntabwo bemerewe guhabwa aya madolari. Gusa niba ufite abana, ushobora kuba wemerewe guhabwa agaruka ku misoro agenerwa abana, ashobora no kugera ku $3600 ku mwana! Wareba ibindi hano hasi.

Ibisabwa umwimukira

Ibisabwa umwimukira Nta byihariye bisabwa umwimukira igihe cyose wujuje ibisabwa nk’umuturage wa Maine utanga imisoro. Niba udafite nimero iranga umuturage (SSN), uzakenera gusaba numero iranga umuntu asorera hom cyangwa ITIN ukayisaba muri IRS kugirango ubashe gusuza iby’imisoro. Ukeneye SSN cyangwa ITIN kugirango wuzuze ibisabwa ngo usubizwe imisoro muri Maine ngo wishyurwe $850. Ushobora kandi kuba wakwemererwa andi madolari akomoka ku misoro. Niba utekereza ko uzakenera ITIN, wavugana an Maine Equal Justice maze tukagufasha.

Ni gute nzabona $850 azatangwa na leta ya Maine?  

Niba waramaze kuzuza imisoro yawe y’umwaka wa 2021, uzabona aya madolari nta kindi ukoze. Uzabasha kandi kubona aya madolari kabone n’ubwo waba warujuje gusa umusoro w’ishyira mu gaciro ku mazu cyangwa se umusoro w’ishyira mu gaciro wo kugurisha. Uzabona sheke mu gasanduku k’amabaruwa kawe. Abantu bategereje gutangira kubona kubona izo sheke kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu. Izi sheke zizoherezwa kugera mu mpera z’umwaka. Sheke yawe izoherezwa kuri aderesi washyize ku mpapuro zawe zo gusaba gusubizwa imisoro ya 2021.

Niba utaruzuza imisoro y’uyu mwaka cyangwa nta n’ikindi gihe urabikora, ushobora rwose kwishyurwa! Ushobora kubona ubufasha bwo kuzuza ujya kuri CashMaine.org.  ushobora gusaba bitarenze tariki 31/10/2022, maze ukuzuza ubusabe bwawe bwo gusubizwa imisoro yawe muri Maine maze ukayibona. Muri uko gusaba imisoro y’igihugu n’iya leta, uzanabona kandi andi kandi wemerewe ashobora kuba ibihumbi by’amadolari ku muryango wawe

Aderesi yanjye yarahindutse nyuma y’uko nujuje imisoro. Nakora iki?  

Niba aderesi yawe yarahindutse nyuma y’uko wujuje ibijyanye n’imisoro byawe, ushobora gutanga aderesi yawe nshya mu kigo gishinzwe imisoro cya Maine (MRS) wihuse. Ushobora kandi kuzuza ubusabwe bwo guhindura aderesi ugashyiramo amazina yawe, numero yawe iranga umuturage, aderesi nshya, ugasinya ndetse ugashyiraho ikikuranga (nka kopi y’uruhushya rwawe rwo gutwara ibinyabiziga) ukabyohereza kuri MRS ku gasanduku k’iposita 1067, Agusta, ME 04332-1067. Ushobora kandi guscana ubundi ukohereza aya makuru kuri emeyiri ya MRS ariyo [email protected].  

Ese nzatakaza bumwe mu bufasha kubera $850 nzishyurwa?  

Kwakira amadolari $850 ntabwo bizatuma utakaza ubufasha ubwo ari bwo bwose uhabwa na DHHS. Iki kigo cyemeje ko $850 atazabarwa nk’ibyinjizwa byagira uruhare kuri SNAP, ubwishingizi mu kwivuza, TANF cyangwa SSI, keretse gusa umuntu ayagumanye mu gihe kirenze iminsi 30. $850 kandi ntabwo azagira ingaruka ku bushobozi bwawe bwo guhabwa ubufasha rusange GA – Ntabwo azabarwa nk’ibyinjijwe cyangwa bishobora kwinjizwa. Urwego rushinzwe imyubakire rwa Leta ya Maine rwemeje ko $850 atazarebwa mu gufata icyemezo cyo umuntu yahabwa ubufasha mu by’imiturire (ERA).

Guhabwa $850 ntabwo bizagira ingaruka ku bufasha bwawe bwa SSI.

Ese ngomba kwishyura imisoro kuri $850?  

Oya, aya madolari ntabwo azakurwamo imisoro haba iy’igihugu cyangwa iya leta. Niba ufite impungenge zirebana n’ibibazo byawe bwite, ushobora kubaza impuguke yawe mu bijyanye n’ibyimisoro cyangwa ugakorana na CA$H Maine mu gusaba gusubizwa imisoro yawe.

Ese leta izagumana $850 niba hari umwenda umuntu arimo leta?  

Oya. Amadolari agenewe kuzahura ubukungu bwazahajwe na COVID ntabwo aherwaho afatirwa igihe umuntu afitiye umwenda leta ya Maine cyangwa se indi leta.

Nibwira ko nkwiye kubona aya madolari, ariko sindayabona kandi ndakeka ko yaba yaratakaye cyangwa yaribwe. Nakora iki?  

Hamagara urwego rushinzwe imisoro rwa Maine kuri (207) 624-9924.

Itondere abatakamutwe!

Ibiro by’intumwa nkuru ya leta ya Maine byaburiye abantu ko hari abatekamutwe biyita ko ari “Maine IRS” bakibasira abantu babaka numero zabo zibaranga, amazina yabo bakoresha, hamwe n’andi makuru y’ibanga, bavuga ko yari ikenewe kugirango habashe gutunganywa ubwishyu bwe w’amadolari $850. Ntuzabibahe. Guha undi muntu amakuru yawe akuranga, kandi ari umuntu utabanje kumenya neza uwo ari we ni amakosa. MRS ntabwo izigera iguhamagara, ikoherereza emeyiri cyangwa ikoherereza ubutumwa bugufi ikwaka aya makuru.