By Kathreen Harrison

Tariki 15 Kanama ni wo munsi ntarengwa wahawe abimukira baje gusaba ubuhungiro bari bacumbikiwe ahabera imurikabikorwa (expo center)muri Portland. Umujyi wa Portland n’abayobozi bahagarariye imiryango y’abimukira batuye muri Maine bari kurebera hamwe uko batuza iyi miryango mishya iheruka kugera muri Maine kuva tariki 9 Kamena.
Kristina Egan, umuyobozi w’inama nyobozi ya Greater Portland (GPCOG) aheruka gutumiza inama y’iri huriro aho we n’abo bakorana bazamuye igitekerezo gishya kandi gikomeye cyo gushakira aho kuba aba bimukira baje gusaba ubuhunzi.
Egan agira ati twishimiye kubafasha aho akomeza avuga ko iki gitekerezo gishya kiswe “Host Homes” kikaba kitezwe kuzana ibisubizo byinshi mu gushakira amacumbi yo gukodesha imiryango igera kuri 70 mu byumweru biri imbere. Muri gahunda ya Host Homes hazabaho guhuza imiryango ishaka gukodesha inzu ku bimukira ndetse inaganire naba nyiri amazu nyuma y’ibi biruhuko ubwo ikodesha rizaba risa nirifunguye nanone.
Tom Bell ushinzwe itangazamakuru muri iri huriro rya Greater Portland (GPCOG) avuga ko bateganya gutangira iki gitekerezo tariki 19 Nyakanga aho bazahuza umuryango umwe n’uwuwakira maze noneho bakamenya uburyo bari bukomeze no kuyindi miryango mu cyumweru kizakuriiraho.
Iki gitekerez cyo guhuza abimukira n’imiryango ibakira kikaba cyarateguwe n’imiryango itandukanye y’amadini, irengera abimukira ndetse n’abahagarariye umugi wa Portland. Harimo kandi Council on International Educational Exchange (CIEE), Maine Housing, Avesta Housing, na Carla Hunt uva mu kigo Compassionate Housing Initiative cyo mu gace ka Yarmouth. Bamwe mu bayobozi b’imiryango y’abimukira bo muri Maine bagize uruhare muri iki giterezo ni nka Pious Ali, Deqa Dhalac, Papy Bongibo, Mufalo Chitam, Claude Rwaganje, Micky Bondo, Nsiona Nguizani, Baby Ly na Claudette Ndayininahaze. Aba bayobozi bakazagira uruhare runini mu guhuza abimukira n’imiryango ibakira.
Bwana Bell avuga ko abayoboye iki gitekerezo cyo guhuza abimukira n’imiryango yabacumbikira ari abimukira bamaze igihe muri Maine. Bakaba ari abayobozi b’imiryango y’abimukira.
Buri wese uri kugira uruhare muri iki gitekerezo ashishikajwe nuko ari umuryango wakira umwimukira ndetse n’umwimukira ku giti cye baba bamerewe neza. Urubuga rusobanura neza ibyiki gikorwa ruzatangira gusurwa muri uku kwezi aho umuryango ushaka kwakira umwimukira uzajya usanga amakuru ugomba kuba wujujwe ngo ubashe kwakira umwimukira.Urugero harimo nko kuba uwakiriwe abasha kugera ku gikoni. Abakira n’abakiriwe bakazahabwa amahugurwa agendanye n’umuco wa buri wese bikazakorwa na Claudette Ndayininahaze na Micky Bondo, bamwe mubashinze umuryango uzwi nka :In Her Presence. Abandi bayobozi b’imiryango y’abimukir anabo bazatanga ubumenyi aho bikenewe.
Egan agira ati : “ Twifuza ko ubwo imiryango yabimukira bashaka ubuhungiro izaba ivuye aha mu nzu bari bacumbikiwemo izaba izi neza uko babaho mu ngo zo muri Amerika ndetse bazi naho bagiye kujya”. Heather Dallas, ni umwe mu bakoranye n’imiryango igera kuri 800 yabimukira basaba ubuhungiro muri Maine mu myaka itanu itambutse. Avuga ko kwigishwa ku mabwiriza ngengamuco ari ingenzi kugirango iki gitekerezo kigere ku ntego. Avuga ko abantu baba mu nzu bitandukanye bigendeye kuho baturutse bityo guhabwa amahugurwa ku mico yaho baje naho baturutse bifasha kubana neza mu nzu.
Ndayininahaze nawe yemera ko kwigisha ku muco ari ngombwa. Imiryango nka In Her Presence, Catholic Charities n’umugi wa Portland bakaba baratangiye gutanga amahugurwa ku muco. Ndayininahaze akaba avuga ko gutangira aya mahugurwa mumatsinda matoya ari ibyingenzi cyane. Avuga ko iyi miryango nimara kwakirwa izakomeza gukurikiranwa ndetse bagakorana n’ibigo by’amashuri n’abaturanyi mu rwego rwo kubaka imibanire no kwizerana. Ningombwa ko haboneka ubushobozi bwo gufasha abantu bakabona aho baba ariko no kubahugura ni ingenzi cyane. Ms. Ndayininahaze akaba avuga ko amasomo yicyongereza yatangiye kandi ko abangana na 75 bamaze kwiyandikisha kuzatangira tariki 19 Nyakanga.
Inama nyobozi ya Greater Portland GPCOG Ikaba imaze kwakira ubusabe bugera kuri 115 bwabashaka kwakira abimukira basaba ubuhungiro mu ngo zabo. Ibi biri kuba kandi mbere yuko hashyirwaho urubuga rushishikariza abantu kwakira abimukira basaba ubuhungiro.Bumwe mu busabe bukaba buva mu miryango ituye mu cyaro ariko hakaba harimo ubusabe bwo mu gace ka Greater Portland Nsiona Nguizani ni umuyobozi w’umuryango w’abimukira bava muri Angola batuye muri Maine. Avuga ko kimwe mubyagora aba bimukira ari ukuba ahitaruye ndetse bakagira ubwoba. Akavuga ko ariyo mpamvu bari gukorana na Leta gushyiraho gahunda izajya ifasha abimukira bashaka kuba banatura mu bice byitaruye umugi bakabaho bisanzuye. Ibi kandi ni nabyo biri gutuma aba bimukira baheruka kwakirwa muri Maine bari gushakirwa aho batura hatari kure y’umugi.
Nubwo kwakira aba bimukira bakajyanwa mu bice by’icyaro bitari kuri gahunda muri ino minsi ntibivuze ko ubuyobozi bw’ibice by’icyaro butazagira uruhare muri uyu muhsinga. Jon Jennings umuyobozi w’umugi wa Portland avuga ko byaba ari ukwigiza nkana niba imigi itari kubona ko aba bimukira ari amahirwe akomeye muri Maine. Agira ati: “aba bimukira barize, bafite ubumenyi ni inyungu ikomeye mu kuzamura ubukungu bwa Maine”.
CIEE niyo izarobanura imiryango ishak kwakira abimukira muri iyi gahunda yiswe Home Hosts. Iri robanura rizakorwa habanje kwiga ku miryango ishaka kwakira abimukira. CIEE nyuma yaho izashyikiriza amakuru atomoye ku mryango ihagarariye abimukira muri iki gikorwa ari nayo izahuza abimukira n’imiryango yemeye kubakira.
Tariki 18 Nyakanga , Guverineri Mills yavuze ko yamaze koroshya ibyagenderwagaho ngo umuntu abone ubufasha rusange. Nubwo muri uku koroshya abimukira bazabasha kubona uko barya, bivuza ndetse no kuriha inzu ariko ikibazo cy’amacumbi kiracyari ingume ari nayo mpamvu hari gushakishwa uburyo bwacyoroshya by’agateganyo
Bell avuga ko hakenewe amacumbi ahagije mu karere ka Portland ndetse ko bizafata iminsi kugirango abimukira baje muri Maine babonerwe amazu ahagije. Avuga ko hakenewe amacumbi y’agateganyo mu gihe umugi n’ibigo byubaka amacumbi nka Avesta Housing bizaba biri gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo.
Kristina Egan, Executive Director of The Greater Portland Council of Governments Photo: Tom Bell [/caption]
Dana Totman, ni umuyobozi mukuru wa Avesta Housing. Avuga ko kubonera amacumbi aba bimukira ari ikibazo cy’ingutu. Avuga ko bafite abantu bagera ku bihumbi bibiri bari ku rutonde rutegereje inzu aha akavuga ko iyo biba byoroshye naba bategereje baba barabonye inzu. Kuri we ngo iri bura ry’amacumbi rikaba ryongeye gukangura ikibazo cyo kutagira amacumbi ahagije Maine yari isanganywe. Yongeraho ko abimukira batagorana kuko iyo bemerewe gukora bahita batangira akazi ati rwose si abantu bari hano ngo bafashwe gusa ahubwo bafitiye akamaro leta.
Sherrin Vail, ni umuyobozi mu nama nkuru y’ihuriro ry’abakodesha amazu muri Maine. Nawe yamera ko ikibazo cy’amacumbi ari ingorabahizi muri Maine. Ati twabyibajijeho kenshi uko twabikemura ariko si ibyaka kanya gusa tugomba kubaka amazu aciritse.
Egan akomeza avuga ko ari amahirwe akomeye kuri Maine kugira abimukira kuko babifitiye ubuhamya ko ahageze abimukira hazamuka ubukungu. Yemeza ko abimukira baba bashoboye kandi ko baciye muri byinshi bituma bakomera. Kuri we ngo yaba umwimukira ushaka ubuhungiro yaba uvuye Massachusets yaba uvuye California bose ni bamwe, dukeneye amazu ahagije kugirango Maine ikomeze yakire abimukira b’ingeli zose.
Nsiona Nguizani mu ijwi rivugira bose ati “ubuzima bwacu ntagisobanuro bugira cyeretse iyo twemeye kubusangira n’abandi”. Asoza avuga ko kuba ari mu ikipe iri kwakira abimukira bashya ari kimwe mubyamunejeje mu buzima bwe.
Ubaye wifuza kwakira abimukira wakwandika ubutumwa bwa imeli kuri: [email protected]