Iyi nyandiko yateguwe n’Umushinga Ukorera ubuvugizi Abasaba Ubuhungiro (ASAP). Ushobora kureba umwimerere w’iyi nyandiko ndetse n’amavugurura ikorerwa ku rubuga: https://help.asylumadvocacy.org/detention/
Ntushyire umukono ku nyandiko udashobora gusoma no kumva wowe ubwawe.
Saba kuvugana n’umunyamategeko, ubundi uhamagare umunyamategeko wawe igihe umufite, cyangwa se uhamagare umuntu wizeye ushobora kugufasha ukabona umunyamategeko.
Niba utuye muri Amerika mu gihe kingana byibura n’imyaka ibiri, bivuge byumvikane kandi witwaze kopi z’impapuro zibyerekana. Guverinoma yavuze ko iteganya kwihutisha ibikorwa byo gusubiza abantu mu bihugu bakomokamo igihe bataramara byibura imyaka ibiri muri U.S. bakoresheje inzira yitwa “expedited removal.” Bivuze ngo “gusohora abantu byihuse.” Ubwo rero icy’ingenzi ni ukwerekana ko waje muri U.S. mu myaka irenga ibiri ishize kandi ko wahatuye kuva ubwo. Inyandiko imwe hari ubwo ishobora kwerekana igihe kinini umaze, urugero twavuga nka fagitire wishyuriraho telefone yerekana amezi menshi umaze wishyura.
Niba ufite ubwoba bwo gusubira mu gihugu ukomokamo, koresha buri mahirwe yose ubonye maze ubabwire ko ufite ubwoba bwo gusubirayo. Abakozi bashinzwe abinjira bashobora kutazakubaza niba ufite ubwoba, ndetse bashobora no kukwima amatwi, ubwo rero ugomba kubibwira abakozi benshi bashoboka kandi ukabikora kenshi gashoboka. Niba waramaze gusaba ubuhungiro, bwira umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka ko ufite ubusabe bw’ubuhungiro bugitegereje gusubizwa.
Ushobora gukoreshwa “ibazwa ngo harebwe ko ubwoba ufite bufite ishingiro” cyangwa “ubwoba ufite bwumvikana” igihe uri kuvuga ko ufite ubwoba bwo gusubira mugihugu ukomokamo kandi ukaba utaramara igihe kirenga imyaka ibiri uri muri U.S. Mu ibazwa ushobora gusobanurira umukozi impamvu ufite ubwoba bwo gusubira mu gihugu ukomokamo. Igihe utsinze ibazwa, ushobora guhabwa amahirwe yo gusaba ubuhungiro cyangwa se ubundi burenganzira bwatuma urindirwa umutekano bigakorerwa mu rukiko rw’abimukira.






