Hari ubwo abantu tubana bavuga ibyo gutangiza umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha abantu mu bigugu umuntu aba akomokamo. Cyakora hari ubwo iki kitaba ari cyogisubizo cyiza ahubwo kikaba cyazana ibindi bibazo. Kubona inkunga n’ubufasha bwo gushyigikira bene uyu muryango akenshi bisaba ko haboneka abakorerabushake benshi batanga umwanya, ndetse hakaba n’abahabwa akazi ngo bakore mu buryo buhoraho. Twegereye Ishyirahamwe ry’imiryango idaharanira inyungu muri Maine (MANP) batubwira igisabwa ngo umuntu abe yatangiza bene uyu muryango, maze abasomyi babitekereza babe bakwifatira icyemezo cyo gutangiza uyu muryango cyangwa se kubyihorera.

  1. Ndashaka gutangiza umuryango udaharanira inyungu ino muri Maine wokohereza amafaranga hanze. Mwambwira uko nabigenza?
    Icyambere ni ukumenya akamaro k’umuryango udaharanira inyungu muri Amerika, bitewe n’uko amwe mu mategeko n’uburyo ikora ino atandukanye n’uko bigenda ahandi. Abanyamuryango ba MANP ku bufatanye na SCORE n’urwego rwa Portland rutanga inama ku mahirwe y’ubucuruzi ahari, batanga amahugurwa ku buntu ku bijyanye no gutangiza umuryango udaharanira inyungu. Amahugurwa nk’aya akurikira azaba muri Kanama tariki 3. Wakwiyandikisha ku rubuga portlandme.score.org/event/what-does-it-mean-be-nonprofit-us-1

     

  2. Ese ntangije umuryango udaharanira inyungu nawukoresha noherereza amafaranga abavandimwe n’inshuti mu mahanga?
    Keretse ubasha gukusanya amafaranga menshi. Naho ubundi gutangiza umuryango udaharanira inyungu ntabwo byagufasha cyane mu ntego zawe. Twakugira inama yo kwegera umunyamategeko uzi neza iby’imiryango idaharanira inyungu ndetse n’amategeko mpuzamahanga kugirango agufashe kuzirinda ibihano n’ihazabu bishobora guterwa no kwica amategeko. Abantu ntabwo batunga imiryango itari iya leta nk’uko batunga ikindi gikorwa cy’ubucuruzi. Buri muryango utaharanira inyungu usabwa kugira inama y’ubuyobozi. Iri riba ari itsinda ry’abantu bashinzwe kugenzura ko uyu muryango ukurikiza intego wihaye ndetse ukubahiriza n’amategeko ya leta ndetse n’ay’igihugu muri rusange. Iyi nama y’ubuyobozi inagira uruhare mu kugena gahunda zikorwa n’umuryango ndetse n’uko amafaranga akoreshwa. Kohereza amafaranga hanze y’igihugu birashoboka, gusa bishobora gusaba ubushakashatsi bwihariye ndetse n’ibyangombwa bindi. Ikindi kandi amafaranga yose asohoka mu muryango ndetse n’impano utanga bigomba kuba bifite ibyo bigomba kuzuza, ndetse agatangirwa raporo zitondewe kandi uburyo akoreshwa bugakurikiranwa.Akenshi aya mafaranga ntabwo yoherezwa ku bo mu muryango w’uyohereza. Ikindi kandi bitewe n’igihugu wohereza mo amafaranga, hari ubwo usanga amategeko akomeye kurushaho.

  3. Ese haba hari ubundi buryo bwo koherereza amafaranga hanze yo gufasha umuryango?
    Ushobora kureba imiryango idaharanira inyungu isanzwe ihari, haba ino muri Amerika cyangwa se murugo aho ukomoka, isanzwe itanga ubufasha ku bantu bashobora kuba barimo n’abo ufite ku mutima. Ushobora kuvugana n’iyo miryango ukaba wabaha ubufasha bwawe cyangwa se ukareba ukundi wabafasha. Ushobora kandi gukusanya amafaranga ku giti cyawe ubundi ukayohereza. Cyakora muri icyo gihe abaterankunga, ntibazashobora gukura ayo mafaranga yabo ku misoro yabo batanga mu gihugu. Cyakora ku batera nkunga benshi icyo ntabwo bagifata nk’ikibazo kinini. Ushobora gusura urubuga rwacu maze ukamenya imiryango ikora ibijyanye n’icyerekezo cyawe. Email: [email protected]