by Jean Damascène Hakuzimana
Ni ibihugu byabayeho byangana urunuka, Eritereya na Etiyopiya ariko ubu biraregwa kuba bifatanije mu ntambara Etiyopiya irwanamo n’agace kigometse ka Tigray. Eritereya iraregwa kuba yarambukije igisirikare umupaka ngo gishyigikire ingabo za Etiyopiya nkuko bitangazwa na Reuters. Ibi biremezwa n’amakuru yatanzwe n’abadipolomate batandukanye harimo aba Amerika, amafoto y’ibyogajuru ndetse n’ubuhamya butandukanye. Tigray ni agace k’majyaruguru ka Etiyopiya aho ihana imbibe na Eritereya kakaba karigometse kuri Leta nkuru ya AddisAbeba iyobowe na Abiy Ahmed.
Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko Eritereya niba koko iri mu ntambara ibera muri Etiyopiya biri burusheho gukongeza amakimbirane mu ntambara itari yoroshye nayo ubwayo. Bishobora kandi gutuma Amerika ifata ibindi byemezo kuri Etiyopiya yafataga nk’inshuti mu karere nyuma yo kubona ko ikorana n’umunyagitugu Isayasi wa Eritereya. Ibi bihugu byombi byakomeje guhakana ko nta bufatanye bifitanye muri iyi ntambara. Umuyobozi w’ububanyinamahanga wa Amerika aheruka guhamagara minisitiri w’intebe Abiy Ahmed wa Etiyopiya amusaba ko yarangiza intambara ariko biba iby’ubusa.
Eritereya yahoze ari igice cya Etiyopiya. Mu myaka ya za 1970, ishyaka riharanira ukubohoza Eritereya ryafatanyije n’iriharanira kubohoza Tigray mu gukuraho umunyagitugu Mengistu Haile Mariam maze bamuhirika ahagana mu 1991. Mu 1990, Eritereya yahise ivuga ko ibonye ubwigenge iba igihugu kigenga. Ishyaka ry’Abatigreyi TPLF risigara riyobora asigaye yose ndetse rihita rifata n’ubuyobozi bwa Etiyopiya igihe kiyingayinga imyaka 20. Mu gihe cy’ubutegetsi bwabaTigray, andi moko yashyizwe ku ruhande kugeza ubwo yigabije imihanda yamagana ubutegetsi buyobowe na Tigray.
Ibi byatumye Abiy Ahmed uva muri ba nyamwishi ba Oromo ajya ku butegetsi muri 2018. Abiy akigera ku butegetsi abaTigray banze kumwumva ndetse n’imigambi ye birangira bagiye mu ntambara.
Ku ikubitiro ry’iyi ntambara, abaTigray bemeje ko barashe mu murwa mukuru wa Eritereya-Asmara. Tariki ya 1 Ukuboza, Abiy Ahmed yatangaje yigaruriye agace ka Tigray asezeranya gusana ibyangijwe n’intambara. Reuters ivuga ko abaTigray bakiryamiye amajanja aho bashobora kwigaba mu ntambara y’uduteroshuma tubangamiye amahoro mu karere nk’uko abasesenguzi babitangaza.
Intambara kandi yatumye benshi berekeza iy’ubuhungiro mu gihugu cya Sudani. Imiryango yita ku kiremwamuntu ndetse na Loni birasaba abahanganye kureka imfashanyo ikagera kubayikeneye. Umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres asaba impande zombi kureka imfashanyo ikagera ku bayikeneye ndetse akaba ahangayikishijwe n’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu akaba asaba ko amategeko yubahirizwa.