B“Uhunga ikikwirukankana ariko ntuhunga
ikikwirukamo.”
This is a common saying in Kinyamulenge, which means, “It is easily to run away from something that is chasing you from behind, but hard to fight against something inside yourself.”
Georges Budagu Makoko
Umuyobozi w’ubwanditsi

Kathreen Harrison
Umwanditsi mukuru

Indwara ya COVID-19 imaze gufata abantu mu bihugu n’uduce birenga 200 ku isi yose. Iri gutera ubwoba abantu, ndetse inica abantu ariko inangiza ubukungu. Tariki 12 Werurwe, Maine yagaragayemo umurwayi wa mbere wa COVID -19 iba ibaye Leta ya 43 mu zigize America igaragayemo Coronavirus. Guverineri Janet Mills yahise atangaza ubwishingizi mu bihe by’amage kugirango afashe abatuye Maine kubasha kwivuza babaye bafashwe na COVID-19. Yatanze kandi amabwiriza ajyanye no kugabanya umurego wa Virusi ndetse aha abashinzwe ubuzima amahirwe yo kwitegura kwakira abarwayi. Dr Nirav Shah umukozi uhagarariye ikigo cyo kurwanya indwara muri Maine atanga buri munsi amakuru y’aho icyorezo cya COVID-19 kigeze.
Tariki 27 Werurwe, abarwayi ba COVID-19 bari bamaze kuba 168, naho umusaza wo mu myaka 80 amaze kwitaba Imana.
Abahagarariye abimukira muri Maine bakora ubutaruhuka ngo batangaze amakuru ku banyamuryango babo ndetse babigisha uko barinda ubuzima muri rusange. Aba bayobozi bakomeje kugirana inama n’abakozi ba CDC kuva iki cyorezo cyatangira. Imfashanyigisho zisobanuye mu ndimi zitandukanye zarakozwe ndeste zitambutswa mu miryango myinshi. Abagize imiryango itandukanye bari kwifata amashusho bakayadusangiza ndetse bayasangiza abanda badakurikira amakuru mu bitangazamakuru binini, bityo agakwirakwira henshi hashoboka.

Amjambo Africa yahanze urubuga rwo gutangarizaho amakuru ya COVID19 kuri website yayo. Rusohora amakuru mu ndimi zitandukanye igifaransa, igiporutigali, igisomali n’ikinyarwanda. Amakuru amwe aba ari amashusho y’abantu bamenyerewe mu miryango yo muri Maine. Andi akaba ari ibishushanyomibare bisobanura iyi ndwara. Turasaba ko wasura urubuga rwacu ndeste ukanarusangiza abandi. Amakuru dutanga agendera kuri CDC ari cyo kigo gikumira indwara muri Amerika, WHO: umuryango mpuzamahanga w’ubuzima ndeste n’abayobozi b’imiryango y’abimukira muri Maine.

Umuco, imyizerere ndetse n’akahise bigira ingaruka mu buryo umuntu ahangana n’ibihe bikomeye. Abimukira benshi bageze muri Maine bahunga ibihe bikomeye baciyemo aho bakomoka. Niyo mpamvu bari hano. komeye bava mu bihugu byabo. Birashoboka ko COVID19 itanabateye ubwoba cyane nk’abanyameirka batazi Ebola, Malaria, igituntu n’izindi ndwara. Nyamara ibiri guterwa n’iki cyorezo biri kuzura ihahamuka abenshi baciyemo ubwo bazaga muri Maine bizeye ko bhabona umutuzo.

Ubwo amakuru ya COVID-19 yatangiraga gusakara muri Maine, abenshi bagiye mu isoko bagura ibikoresho by’isuku ku bwinshi. Igihe abimukira babimenyeye, batunguwe no kubona bya bikoresho bikenewe mu kugira isuku byarashize mu maduka. Abimukira benshi babaho kuko bakoze bagahembwa bikaba bitaboroheye kuba bahaha ibizamara iminsi cg se ibyumweru. Bafite ubwoba ko atari buri wese uzabasha gusohoka muri iki cyorezo. Bityo abagura bakwiye kujya bagura banazirikana ko hari abanda bazakenera kugura nabo.

Ikwirakwira rya Covid-19 ni ikimenyetso cy’ukuntu isi dutuyemo yegeranye-ikibera aho twita kure cyane gishobora kutugeraho mu kanya gato ndetse bikatugiraho ingaruka nyinshi. Nk’ababana mu mudugudu umwe rero tukaba tugomba kumva ko dusangiye byinshi kandi ko dukwiye gutekerezanyaho tuzirikana abatishoboye muri twebwe.

Amjambo Africa iboneyeho akanya ko kubiba icyizere mu muryango wa Maine – abavukiye hanze ndeste na ba kavukire. Dukarabe ibiganza neza kandi kenshi, tugume mu ngo uko dushoboye, dukorore kandi twitsamure dukinze urushyi ku munwa ibirenzeho twite kuri bagenzu bacu. Hamwe twese dushobora kugabanya ubukana bwa COVID19 tugaha amahirwe abaganga yo kwita ku barwayi barembye ndetse tugafasha ababaye kuturusha.

Mu cyizere ko amahoro ndetse n’ituze by’abatuye Maine bizagaruka vuba, twongeye kubifuriza amahirwe.