“Ibuye ribonetse ntiryica isuka”

Georges Budagu Makoko,
Umuyobozi w’ubwanditsi wa Amjambo Africa

Tariki 12 Werurwe nibwo indwara ya COVID-19 yageze muri Leta ya Maine. Ku ikubitiro Guverineri Janet Mills yahise atangaza ibihe by’amage muri Maine.

Ubwoba bwari bwose ku maso y’abantu bigaragara ko bahangayikishijwe n’indwara batazi ibyayo. Benshi ntawari uzi uko yakwirinda ndetse wasangaga buri wese arwanira kumenya uko yakwirinda akarinda n’abe. Ikigo cya Maine gishinzwe gukumira indwara cyahise gitangaza amabwiriza ngenderwaho mu bihe nk’ibyo natwe tuyubahiriza ubwo. Harimo guhana intera hagati y’abantu, gukaraba intoki kenshi gashoboka , gukororera no kwitsamurira mu gipfunsi-ikirenzeho abantu basabwa kuguma mu rugo nkimwe mu ntwaro zikomeye mu kurwanya iyi ndwara.

Ikibabaje, kuguma mu rugo byagoye abatari bacyeya cyane ba nyamuke. Nubwo ibigo bimwe byakinze imiryango bigasaba ababikorera gukorera mu rugo, hari abakozi nshinganwa bakomeje akazi mu bigo byita ku bakuze, amaguriro y’ibiribwa, kwa mu ganga-ahakomeje gukora muri Maine hakaba ari hamwe mu kazi gakorwa na ba nyamuke ku bwinshi.

Umunsi umurwayi wa mbere yatangazwaga muri Maine, Guverineri Mills n’umuyobozi w’ikigo gikumira indwara muri Maine(CDC) Dogiteri Nirav basabye buri wese yaba umuzungu cg se uva muri ba nyamuke ,mu yandi moko ko iyi virusi itarobanura. Mu minsi yayo ya mbere abantu benshi bemeraga ko ibyo byavuzwe ari ukuri. Ntitwari tuzi neza uko Virusi izibasira bamwe mu bagize umuryango kurusha abandi. Nguko uko abiganje mu moko ya ba nyamucye batangiye kuboneka ko aribo bahazahariye ubwo iyi virusi yamaraga gufata intera mu kwandura. Amoko Atari ayabazungu yagizweho ingaruka zikomeye n’iyi virusi nk’uko imibare ibyerekana.
Muri Maine, abaturage batari abazungu bagize 7% bya Leta yose bakaba baribasiwe ku kigero cya 32% mu kurwara COVID-19 muri Maine yose. Impamvu z’iyi mibare ihabanye ziragendana n’ukuntu ba nyamuke babaho mu buryo bucucitse kubera ubushobozi bucye bikabagora kwiheza igihe haba hari uketsweho ibimenyetso, hari kandi ubushobozi buke bwo kwivuza butuma bafatwa n’indwara z’akarande.

Harimo kandi no kuba barakomeje gukora mu mirimo itarafunze ijyanye no kwita ku buzima aho kwandura byoroshye ariko kandi bakeneye amafaranga ngo babeho. Ibi byose nta wazuyaza ko ari umusaruro wa politicye z’irondamoko.
Abimukira, abava amerika y’epfo, abayobozi b’imiryango n’amoko atandukanye, imiryango y’abirabura kavukire b’Amerika-bose bahangayikishijwe n’imibereho y’abagize imiryango yabo. Ku bwibyo baheruka gukora inama aho bagaragaje ibice by’imibereho n’ubukungu iyi virusi yangije mu miryango yabo ndetse n’ibigomba guhinduka. Basabye Guverineri Mills gukorana nabo ngo hirindwe kuzahazwa n’iyi virusi. Tariki 16 Nyakanga, itsinda ryahuye na Guverineri Mills ariko nta gahunda ifatika yabahaye yo kureba by’umwihariko urugero icyorezo cya COVID-19 cyagize kuri ba nyamuke muri Maine.

Mu minsi ishize naganiriye na Pasiteri Kenneth I. Lewis, Jr., Umushumba mukuru mu itorero Green Memorial African Methodist Episcopal Zion Church ryo muri Portland.Twaganiriye ibijyanye n’irondamoko ndetse n’uko byahinduka. (link to interview on website), Uyu mushumba akaba yarashyizweho na Guverineri Mills ngo ahagararire komisiyo ihoraho ireba ku mibereho y’amoko atandukanye hagamijwe gusiba icyuho cy’iringanira mu muryango wa Maine. Pasiteri Lewis avuga ko hakenewe gufatanya n’ubuyobozi bw’imiryango itandukanye y’abirabura bo muri Maine, abimukira,a abahavukiye kugirango haganirwe byisumbuye uko abantu basenyera umugozi umwe mu gusigasira umuryango mugari ndetse no kubwiza ukuri abayobozi n’abatuye Maine ko hari irondamoko.

Ndasaba imiryango ya ba nyamuke kujya hamwe bagakoresha ijwi ryabo bagaharanira impinduka bashaka mu muryango wa Maine.