Abashya muri Amerika bakunze guca mu nzira ndende yo kumenyera ubuzima bwa Amerika. Bisa nkaho uko babyutse babyukira ku mategeko mashya, imico mishya, mbese nko mu isi nshya. Bimwe mubyo banyuramo biba bigoye ku buryo bakenera kuganirizwa n’ababinyuzemo mbere. Urugero uyu mwaka ni uwibarura aho abatari bake bari kwibaza byinshi ku ibarura.

Nyuma y’imyaka irenga 18 ishize, ngeze muri Amerika, ubu nibwo numvise agaciro k’ibarura. Ninawo mwaka kandi nagize uruhare ndetse mbona n’abantu babihagurukiye bafasha umuryango w’abimukira. Amashusho ndetse n’inyandiko zisobanuye mu ndimi zitandukanye biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bisobanura ibarura, impamvu yaryo, ndetse n’ukwiye kwibaruza.-ibyo ubwabyo birerekana ko umuryango w’abimukira wabikangukiye cyane. Ibi birerekana agaciro abahagarariye imiryango y’abimukira bahaye iki gikorwa ndetse n’uruhare bari kugira ngo basabe abo bahagarariye kugira uruhare bibaruza batazagerwaho n’ingaruka zo kutibaruza.

Itangwa ry’amamiliyaridi y’amadolari kuva mu kigega cya Leta ihurirweho ya Washingtond DC rigendera ku byavuye mu ibarura. Kwitabira ibarura muri Maine bisobanuye ko ufashije mu kumenya umubare abanyaMaine bazabona uvuye muri miliyari $675 zizagabanywa leta 50 hagendewe ku mibare y’abaturage bazo bikazagera muri 2030.  Iyi mfashanyo iva muri Leta ihuriweho ya Washington DC ikoreshwa muri serivisi za ngombwa cyane nk’ibitaro, abazimyamuriro, gahunda zo kurya ku ishuri, kubaka imihanda, amazu y’abatishoboye ndetse n’izindi gahunda za Leta zirenga ijana harimo ubufasha mu kwivuza buzwi nka MaineCare/Medicaid, kwigisha abakuze, n’ubufasha bw’ibiryo SNAP.

Ibarurabaturage kandi ryerekana intebe zizicarwaho mu nteko nshingamategeko y’ Amerika-Congress. Uko abatuye muri Leta baba benshi niko bahagararirwa na benshi bityo ijwi ryabo rikumvikana mu gutorera ibyemezo bitandukanye. Birumvikana ko ibarura rigaragaza imibare yuzuye ari ingenzi mu guha ijwi abaturage.

Ibiro by’ibarura bitegekwa n’ingingo ya 3 y’amategeko ya Amerika (U.S. Code) kubika amakuru yose mu ibanga. Ibi biro ntibyemerewe gutangaza amakuru y’umuntu uwo ari we wese bibisabwe n’uwariwe wese. Kubikora nkana ni ukwica amategeko bikaba bihanishwa igifungo ndetse n’amande agera ku bihumbi maganabiri na mirongwitanu by’amadolari. Amategeko ya Amerika arengera amakuru y’abantu kudakoreshwa mu kubagiraho ingaruka yaba mu rukiko cg se muri leta. Amakuru yose utanze yaba abari murugo rwawe yose aba ari ibanga. Itegeko ribuza ko ayo makuru yakoreshwa n’urundi rwego urwo ari rwo rwose rwa Leta ku mpamvu iyo ariyo yose. Ibarura ni ntamakemwa kuri buri wese. Ushobora kwibaruza utikanga ko uri umwimukira cg se uri mu kiciro runaka kitemerewe.

Ibiro by’ibarura ntibyaka amakuru arebana na social sekirite, banki cg amakarita yo kwishyura. Niba warabonye ubutumwa bukubaza ibyo bintu rwose umenye ko ari uwushaka kukwiba.  Ntuzatange Nimero ya social sekirite yawe, konti ya banki cg se nimero y’ikarita zikoreshwa mu kwishyura uziha uwariwe wese uvuga ko ari gukora ibarura. Ibiro by’ibarura ntibibaza aya amakuru na rimwe.

Leta ya Amerika ishinzwe gusaranganya ubufasha butandukanye ku batuye leta 50 ziyigize. Ibarura ni ingenzi kuko ariryo rifasha ko aya mafaranga asaranganywa mu buryo budasumbana. Ndasaba buri wese kurangiza uyu mukoro yibaruza muri 2020 ndetse anasaba abo akunda bose kubikora ku nyungu z’umuryango tubamo.

Georges Budagu Makoko

Umwanditsi, Amjambo Africa