Akryoshe nti gahera mwitama
“Something sweet does not last a long time in your mouth”

 Ubukwe ni kimwe mu bihuza abimukira benshi bava muri Afurika aho abitabira baba bakumbuye kubonana n’ababo, gusangira ibiryo biryoshye, kwambara iby’ubukwe ndetse n’imihango igendana n’ubukwe. Ibibera mu bukwe biba bitangaje kandi bigasusutrutsa abitabiriye. N’abatatumiwe baba bifuza kuza kureba . Mu bihugu bimwe bya Afurika, ubukwe bufata iminsi myinshi ku buryo abantu bashyikirana bigashyira cyera.
Abanyafurika baba hano muri USA bashobora gukora ibirometero amagana baje kwitabira ubukwe bw’uwabo. Abandi baratega bakava muri Afurika uburayi na Australia ngo bitabire. Muri Maine ubukwe bw’abanyafurika bwitabirwa nabari hagati ya maganatatu na maganatanu. Ingengo y’imari y’ubukwe usanga ikabakaba ibihumbi 15 by’amadolari ndetse hakaba nabayarenza bitewe nuko bifite.
Ubukwe bufata imyiteguro itoroshye kandi mu gihe runaka. Inama zo kugabana imirimo ziraterana mbere y’uko buba; uzategura indabo, ushinzwe kwakira abashyitsi, uzicaza abanyacyubahiro, imiryango, izakira abitabiriye bakeneye icumbi, ushinzwe ubwikorezi ndetse n’ukusanya inkunga. Kwitwerereza bibaho mu miryango, ndetse no mu nshuti za kure yemwe no hanze ya Amerika. Abatuye muri Maine bajya batumira n’abavandimwe bavuye muri Afurika, Uburayi, na Australia. Aha usanga hagurwa amaticye, hahererekanwa amafaranga ndetse hanandikwa ibizakenerwa mu bukwe, ibi bigakorwa mbere gato y’umunsi nyirizina. Ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga byarabyoroheje aho bihuza abantu bavuye imihanda yose y’isi.
Inshuti z’abanyamerika zitabira ubukwe bw’abanyafurika zivuga ko zinezezwa cyane n’imihango igendana n’ubukwe nyafurika; mu kiriziya habaho gutinda cyane, ndetse mu gusaba no gukwa nabwo imiryango ikongera ikaganira bigashyira cyera, ababyinnyi bakaza gususurutsa abitabiriye kakahava.
Umuryango w’umukwe ukora uko ushoboye ukitegura umushyitsi uba ari bubasange bagateka neza bitegura umugeni. Abayisilamu nabo bagira imigenzo y’idini itandukanye n’iyabakirisitu.Ubukwe bw’abayisilamu bubera mu muhezo abantu bakeya bari kumwe na Imam nibo babujyamo uwo muhango warangira hagataho umunsi mukuru rusange.
Ubukwe hagati y’umunyafurika n’umunyamerika muri Maine si bwinshi cyane ndetse no hagati y’imiryango itandukanye yavuye afurika naho ntibikunze kubaho. Abayisilamu n’abakilisitu bihunza gushyingiranwa. Ntibikunze kubaho kandi ko umunyafurika uva mu gace gafite umuco runaka ashyingiranwa nundi uva mu gace gafite undi muco. Mu bihe byatambutse, ababyeyi bagiraga uruhare mu guhitamo uzabana n’umwana wabo ariko ubu byarahindutse abageni barahura bakimenyanira bakemeranwa kubana kabone nubwo basaba uruhushya ababyeyi. Mu bisanzwe ababyeyi b’umukobwa bakunze kugira ijambo cyane ku musore uzamutwara kuko baba bashaka kumenya niba umukobwa wabo atazagrira ingorane muri urwo rugo. Itandukaniro riri hagati y’ubukwe nyafurika n’ubwabanyamerika ni inkwano. Iyi ishobora kuba zahabu, inka, amafaranga, ihene, ingamiya cg indi mpano y’agaciro.
Abaturanyi bakunze kubona imodoka nyinshi, urujya n’uruza rw’abantu mbere y’umunsi w’ubukwe na nyuma yawo. Bimaze kugaragara ko ari byiza kubwira abaturanyi ko uzagira ubukwe bityo ntibaterwe impungenge n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga.
Ubukwe no gushyingirwa bifite akamaro kanini mu buzima bw’imico itandukanye yemwe no mu muco w’iki gihe wa Amerika. Mu bukwe buri wese agira uko abitegura bitandukanye, imihango igenda itandukana bitewe n’abatumirwa, ingengo y’imari, iyobokamana ndetse n’imihango n’imigenzo ikorerwamo. Amjambo Africa! Irashishikariza abasomyi bayo kujya biga uko ubukwe bugenda mu mico itandukanye, Ubaye ufite ifoto y’ubukwe ushaka gusangira natwe wayohereza kuri : [email protected]