Muri Amerika abaturage basabwa kuzuza ibijyanye n’imisoro buri mwaka ndetse bakishyura uruhare rwabo aho bibaye ngombwa, bitarenze tariki 15 z’ukwakane. Gutegura imisoro bisa n’ibitanga akazi kenshi ariko siko biri. Mu koroshya ibintu dore urutonde rw’ibisabwa mbere yo kujya kureba umujyanama mu by’imsioro cg se kubyikorera.

Impapuro zijyanye n’imisoro
Ukwambere ni igihe abantu bashyikirizwa impapuro zifashishwa mu kuzuza ibijyanye n’imisoro. Izo mpapuro zitangwa n’umukoresha zikaba ari W-2s urupapuro rwerekana ayo wakoreye mu mwaka urangiye cg se ubundi bwoko bw’urupapuro narwo rwerekana ayo winjije ruzwi nka 1099s.

Amakuru arebana n’umuntu ku giti cye
Amazina, itariki wavutseho, nimero ya social security birasabwa kugirango wuzuze imisoro. Aya makuru kandi arakenerwa ku bagize umuryango harimo umufasha ndetse n’abana. Wiyegereza kandi nimero za konti yawe aho bazagushyirira ayo Leta igusubiza. Umukozi wa banki uwo ariwe wese yagufasha kumenya izi nimero.

Inyemezabuguzi
IRS kandi ijya yemera ko werekana inyemezabuguzi za bimwe mubyo waguze mu mwaka bikitwa ibyavuyeho/deductions. Babyita ibikurwaho kuko bigabanya amafaranga umenyekanisha ko winjije. Iyo ayo winjije agabanutse, bituma IRS igusubiza umubare uri hejuru cg se ukishyura macye Leta. Usabwa kwegeranya inyemezabuguzi cg se ibyerekana ibyo waguze ibintu runaka wabara mu ngeri zikurikira:

• Ikiguzi cyakoreshejwe mu kugura ibikoresho byo mu kazi , kwishyura icumbi, n’ibindi.
• Ibyatanzwe nk’impano
• Ayo watanze mu kwivuza
• Ayo kujyaa umwana mu kigo kimwitaho udahari
• Ibyakoreshejwe ku burezi
• Ayakoreshejwe mu bwishingizi mu kwivuza
• Ubwizigamire bwo mu zabukuru
• Gahunda zo kugabanya ingufu z’umuriro zikoreshwa mu rugo

Kuzuza impapuro zirebana n’imisoro
Imisoro ishobora gutegurwa mu ntoki ikoherezwa mu kigo cy’amahooro IRS. Ishobora kandi gukorwa kuri interineti hifashishijwe porogramu yabugenewe. Abafite ubucuruzi bucirirtse basabwa kwifashisha abacungamari bagize umwuga gutegura imisoro kuko baba bazi neza uko bayitegura mu nyungu z’uwabagannye.

Hari ibigo byinshi bifasha abantu gutegura ibijyanye n’imisoro. Abakorera ubushake mu miryango itandukanye bajya bafasha abantu ku buntu cg se ku giciro gito.

Itariki ntarengwa yo kuzuza imisoro ni 15 z’ukwakane bwa buri mwaka ariko biba byiza gutangira kare. Iyo umuntu abikoze kare bigabanya umuhangayiko. Amafaranga usubizwa akugeraho nyuma y’iminsi mike bityo ibirebana n’imisoro bakaba birarangiye muri uwo mwaka.

Ibuka kubika impapuro wakoresheje
Imisoro iyo imaze kuzuzwa ni byiza kubika impapuro wakoreyeho, yaba inyemezabuguzi n’izindi mpapuro. Ni byiza kubika impapuro bityo umwaka utaha uzoroha kuzuza imisoro nanone.