Voices from the continent
Yanditswe na Jean Damascene Hakuzimana
Bigaragara ko imibare ya COVID19 igenda igabanuka mu bice bitandukanye by’isi harimo na Afurika. Ibiro bya Afurika by’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima habaruiwe abantu ibihumbi 85.4 banduye iyi ndwara tariki 9 Nzeri, abantu ibihumbi 76.8 tariki 12 Nzeri, abantu ibihumbi 57.2 tariki 19 Nzeri n’abantu ibihumbi 44.2 tariki 26 Nzeri. Ni ukuvuga igabanuka byibura rya 50% mu gihe kitageze ku byumweru bitatu.

Iyi virusi yagiye yihinduranyamo izindi virusi z’ubwoko butandukanye nazo zigenda zikwira hirya no hino kuri uyu mugabane. Virusi yihinduranyije izwi nka Delta yabonetse mu bihugu 39 bya Afurika, izwi nka Alpha igaragara mu bihugu 45 naho izwi nka Beta iboneka mu bihugu 40 nk’uko bitangazwa na WHO. Inkingo zatangiye kugera kubatuye umugabane. Ku itariki 30 Nzeri, ibihugu 10 muri 54 byari bimaze gukingira abagera ku 10% by’abaturage babyo. Ibiro bya WHO muri Afurika bishimangira ko uyu mugabane ugifite inzira ndende ngo ugere ku ntego z’isi yose zo gukingira byibura 40% by’abatuye ibihugu byose mbere y’uko 2021 urangira.
COVID19 ishobora kuba itaribasiye cyane Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nk’uko byagendeye ibindi bice by’isi nka Amerika, Uburayi na Asiya, gusa raporo zakozwe na BBC hamwe na WHO zivuga ko uyu mubare uri hasi ushobora kuba waratewe no kudatanga raporo zifite amakuru yose aho kuba ari umubare muto w’abashegeshwe na COVID kuri uyu mugabane. Nk’uko bitangazwa na BBC (https://www.bbc.com/news/world-africa-55674139) mu kwa kabiri tariki 22, 2021: “mu bihugu 14 umubare munini w’abazize iki cyorezo watangajwe nturenga 1 ku bantu 10 mu bihugu birimo Nigeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kameruni. Abarenga icyakabiri cy’ibihugu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara babashije gusa kwandika no kubika amakuru ku bishwe n’iki cyorezo bakoresheje intoki. Bimwe mu bihugu nka Eritrea n’u Burundi, ntibyigeze bitegekwa n’itegeko iryo ari ryo ryose ryo gukusanya imibare y’abishwe n’iki cyorezo. Nigeria igihugu gituwe kurusha ibindi byose muri Afurika byabaze gusa 10% by’imfu zose mu 2017”. Hagati aho, WHO ivugako ubwandu 6 mu bwandu 7 muri Afurika butigeze bupimwa ngo bumenyekane.
Ikindi kandi kuba abaturage ba Afurika benshi ari urubyiruko ni indi mpamvu iza imbere mu mpamvu zisobanura impamvu Afurika itajahajwe cyane n’icyorezo ugereranyije n’ibindi bice by’isi. Ikindi, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe bifite umubare munini w’ibigo byakira abantu nk’ahatangirwa ubufasha bw’igihe kirekire ku bakuze kandi bakeneye kwitabwaho mu buryo buhoraho, kandi bagafashwa n’abakozi bagenda basimburana bakora mu bigo nk’ibi birenze kimwe, bityo bakaba bashobora gusakaza icyorezo, mu gihe Afurika itagira inzu ziturwamo n’abageze mu zabukuru mu buryo nk’ubu. Ikindi kandi, hari leta muri Afurika zifite ubunararibonye mu guhangana n’ibyorezo zahise zifata iyambere mu gufata ingamba zigamije guhashya iyi ndwara mu buryo bwihuse.
Uko imibare yaba imeze kose, kuva mumajyaruguru kugera mumajyepfo, kuva mu burengerazuba ukagera mu majyepfo, iki cyorezo cyazahaje afurika, ndetse n’ubuzima bw’abantu mu bice byose by’umubumbe bwarahindutse.
Ibivugwa n’abantu muri Kameruni, Rwanda, Uganda na DRC
Adrienne Engono, uhagarariye Amjambo Africa I Yaounde muri Kameruni, avuga ku munaniro watewe n’iki cyorezo. Agira ati “Abantu bari bizeye ko iki cyorezo kizashira mu gihe gito, none turi mu mwaka wa kabiri none abantu muri Kameruni batangiye kurenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bategura bakanahurira mu biroro bihuza abantu benshi.” Engono yahuye n’abantu bagitsimbaraye ku kuvuga ko iki cyorezo ari igihuha, ndetse ntibanemere n’urukingo.
Urbain Abega Akongo, ukorera umuryango uharanira iterambere n’ubuzima bwiza bw’umugore muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara (FESADE), umushinga ufite mu nshingano kurwanya VIH n’igituntu muri Kameruni, yavuze ko COVID yashegeje cyane ibikorwa byabo hafi ya byose. Bamwe mu barwayi babo bafite VIH n’igituntu bahitanywe na COVID19, bitewe n’uko yatumye ibyo kubavura biruhanya cyane. Agira ati “Abantu benshi barahungabanye bagira ubwoba cyane cyane ababana na VIH ndetse n’abafite igituntu. Ntabwo bari bazi icyo bakora. Nyamara bamwe barakize, mu gihe abandi bapfuye nyuma yo kwandura iyi virusi”. Kameruni yabaruye abantu 3003 tariki 13 Ukwakira, ndetse imibare ikaba iri kuzamuka muri iki gihugu bitewe na virusi yihinduranyije ikaze ya Delta.
Olive ukoresha imbangukiragutabara, yahisemo kudatangaza irindi zina rye. Avuga ukwizera afite mu mugambi w’Imana. Agira ati “N’ubwo ntari mfite ibimenyetso nasanzwemo iyi virusi nyamara kandi nari nanatwite. Kuko nakoraga nk’umuntu utanga imbangukiragutabara, nari mfite amakuru menshi {kurusha benshi} harimo no kwishyira mukato murugo”. Olive yabwiye Amjambo Africa ati “Nishize mukato murugo ariko umugabo wanjye n’umukozi wo murugo nabo baranduye, maze twese twikingirana murugo”. Olive avuga kandi uburyo bahangayikishijwe n’abana babo bituma babaha imwe mu miti mu rwego rwo kubarinda. Ati “ ntabwo twarembye cyane ahubwo twakomeje kwizera umugambi w’Imana wo kudukiza”. U Rwanda rwabaruye abantu banduye 95 tariki 13 Ukwakira.
Simon Musasizi, uyobora porogaramu Heritage Trust Programme y’umuryango Cross- Cultural Foundation muri Uganda, yabwiye Amjambo Africa ko uyu muryango wahagaritse ibikorwa byawo ukorera mu baturage mu gihe cy’amezi menshi icyo gihe bakaba barakoreraga murugo gusa kimwe n’uko ibikorwa byinshi byabigenje muri Uganda. “agira ati “Twongeye gufungura ibikorwa mu kwezi kwa 8. Ubu turi kugenda dusubira kumurongo gahoro gahoro. Nta gushidikanya ko iyo iki cyorezo kitaduka ibikorwa byacu ubu biba bigeze kure harenze aho turi ubungubu tubishyira mu bikorwa, ariko kuva iki cyorezo cyatera kigahangayikisha isi, ntabwo twataka twenyine.” Uganda yabaruye abantu 53 bashya banduye iyi ndwara tariki 13/10/2021.

Nk’uko bitangazwa na Mayembo umuturage wa Brazzaville muri Repubulika ya Congo, ngo ibiciro by’ubwikorezi byaratumbagiye bitewe n’iki cyorezo. Agira ati “ sosiyete zikora ubwikorezi zazamuye cyane ibiciro kuko zitari zigikora ingendo ndende, kandi zigatwara abantu bake bitewe n’ibikorwa byo kwirinda.” Mayembo afite imiturirwa itatu iri kuzamurwa mu murwa mukuru w’iki gihugu. Avuga ko bitewe n’iki cyorezo, ibikorwa by’ubwubatsi byahagaze ku nyubako. Ati “ibikoresho by’ubwubatsi byarahenze cyane, bituma nsezerera abakozi bose nizera ko tuzongera tukubaka igihe iki cyorezo kizaba cyabaye amateka”. Benshi muri Repubulika ya Congo, bizera ko iki cyorezo ari igihuha, ndetse bakifuza kwikomereza ubucuruzi bwabo nk’ibisanzwe. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF, ryatekereje uburyo bwiza ryahangana n’ikibazo cy’amakuru apfuye, maze rikorana n’urubyiruko rw’abaskuti n’abaguide bakazenguruka imigi basangiza abantu amakuru y’uburyo abaturage bagira uruhare mu guhagarika ikwirakwizwa rya COVID19. Ubutumwa bwabo bwageraga ku bantu bakabakaba 500 ku munsi nk’uko bitangazwa na UNICEF. Repubulika ya Congo yaburuye abantu 422 banduye COVID tariki 12 Ukwakira.