Jonathan Sahrbeck ni umunyamategeko w’akarere ka Cumberland. Agenzura akanagenza amadosiye azanirwa na polisi. Sahrbeck azi neza ko amategeko ya Amerika hamwe n’ubucamanza muri rusange bishobora kudasobanuka neza, bityo agasaba abafite ibibazo kumugana. Ushobora rwose kohereza ikibazo cyawe kuri [email protected] maze tukakimukugerazaho.

Ni iki nkwiye gukora/ ni iki ntakwiye gukora igihe mpagaritswe na polisi ntawe imodoka? Numva amakuru menshi arebana n’uburyo polisi ifata nabi abirabura  

Abantu benshi bavuga ko bahuye na polisi maze ikabahohotera mu gihe yarimo ishyira mu bikorwa ibijyanye n’amategeko, kandi nakubwira koi bi bigera no kuri polisi nayo ikabyumva. Iyo abirabura barakaye igihe bahagaritswe na polisi numva ikibibatera. Polisi iri gutera intambwe ngo yongere yigarurire icyizere cy’abaturage. Mu karere ka Cumberland, polisi iri gukoresha kamera zo kumubiri n’izindi kamera. Izi kamera zifata ibiganiro hamwe n’abaturage bityo bikongera umutekano ndetse no gukora kinyamwuga muri ibi biganiro.  

  Igihe uhagaritswe na polisi utwaye imodoka, inama nakugira ni uguhagarara kuruhande rw’umuhanda. Igihe umupolisi ari kukwegera, gumisha amaboko  yawe kuri vola y’imodoka yawe kugirango polisi abashe kubona ibiganza byawe. Irinde kwinyeganyeza wihuse. Umupolisi azagusobanurira impamvu aguhagaritse. Gerageza gusubiza buri kibazo umupolisi akubaza, kandi ukurikize amabwiriza aguha. Ntabwo utegetswe kwemerera umupolisi gusaka imodoka yawe, gusa igihe abigusabye ushobora kubimwemerera.  

Igihe mumaze kuvugana, igihe wumva hari ikitagenze neza mu biganiro mwagiranye n’umupolisi cyangwa se impamvu yatumye aguhagarika, hamagara umurongo w’abadafite ibibazo byihutirwa cyane wa polisi maze uvugane n’umwe mubayobozi umusobanurire ikibazo cyawe. Aba bantu baba bashobora kugenzura ibiganiro mwagiranye maze bakareba niba koko ibyo uvuga bifite agaciro. Igihe wumva utakemuriwe ikibazo, ufite uburenganzira bwo kuvugana n’umunyamategeko w’akarere, umuyobozi wese mu mujyi kugirango ikibazo cyawe gikurikiranwe.

Natutswe n’abantu ntazi turi mu bantu benshi – abantu baramwajije kubera Hijab nari nambaye cyangwa se bakambwira “ngo nsubire iwacu”. Ni ubuhe burenganzira mfite igihe ibi bibaye?  

https://www1.maine.gov/ag/civil_rights/faq.shtml Igitabo gikubiyemo uburenganzira bwa muntu cya leta ya Maine, kirengera abantu bose batuye, bakora cyangwa se basura leta ya Maine, kugirango badahura n’ihohoterwa rishingiye ku bwoko, idini, inkomoko, ubweneguhu-nkomoko, igitsina, iry’ubumuga bwo kumubiri cyangwa bwo mumutwe cyangwa se ry’uburyo umuntu abana n’abandi mu birebana n’ibitsina. Igihe umuntu ahuye n’ihohoterwa riteye ritya cyangwa agatukwa hagendewe ku mwenda w’umuco we yiyambariye, aba afite uburenganzira bwo guhamagara polisi, umunyamategeko w’akarere cyangwa se ibiro by’ umucamanza mukuru kuri numero (207-626-8800) kugirango abamenyeshe ibyo bintu. Ku bindi bisobanuro ku biri mu gitabo gikubiyemo uburenganzira bwa muntu cya leta ya Maine wasura: https://www1.maine.gov/ag/civil_rights/faq.shtml

Ndi umuntu usaba ubuhungiro ukomoka muri Angola. Ese polisi yemerewe kumfata bitandukanye n’abandi banyagihugu cyangwa dufite uburenganzira bungana?  

Polisi ntabwo ishobora kuvangura igendeye ku bwenegihugu – nkomoko cyangwa se ku buryo umwimukira ari muri iki gihugu. Igihe wumva wafashe nabi, wahamagara wahamagara urwego rwa polisi ubundi ugasaba kuvugana n’umwe mu bayobozi ukabigaragaza. Ushobora kandi guhamagara umucamanza w’akarere cyangwa umwe mu bayobozi ba guverinoma y’umujyi utuyemo maze ukabamenyesha icyo kibazo.  

Jonathan Sahrbeck yavukiye anakurira muri karere ka Cumberland, maze aza kuba umunyamategeko w’aka karere (District Attorney mu 2019), nyuma y’imyaka myinshi akora nk’umushinjacyaha. Yifuza gukorana cyane n’abaturage mu gukemura ikibazo cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’ikibazo cy’ubuzima bwo mumutwe, ndetse no kwigisha abaturage ingaruka zo gukurira mu muryango utavuga rumwe harimo n’ihungabana, ndetse akanifuza ko abantu bamwegera bakaganira.